AS Kigali WFC yatsinze Inyemera WFC ibitego 3-0, yegukana Igikombe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 15 Werurwe 2024 kuri Stade ya Muhanga niho habereye umukino wa nyuma wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore usanzwe wizihizwa ku wa 8 Werurwe buri mwaka.

Ni umunsi wari wateguwemo ko uberamo ibikorwa bitandukanye birimo n'iby'umupira w'Amaguru, aho Ikipe ya AS Kigali yakinnye n'Inyemera WFC.

Ni umukino warangiye ikipe y'abanyamujyi itsinze Inyemera ibarizwa mu karere ka Gicumbi ibitego bitatu ku busa bityo ihita yegukana igikombe.

Ni ibitego byatsinzwe na Ukwinkunda Jeannette ubwo hari ku munota wa Kane gusa w'umukino.

Muri uyu mukino wari witabiriwe cyane n'ubuyobozi butandukanye bwo mu Karerendetse n'abaturage bari baje kugukirirana uyu mukino, igice cya mbere cyawo cyarangiye AS Kigali WFC iyoboye b'igitego kimwe ku busa.

Uyu mukino wakinwaga mu gice kimwe gihwanye n'iminota 35, AS Kigali yakomeje kubyitwaramo neza kugeza ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 55, As Kigali yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Niyomungeri Peace Olga.

Nyuma y'iminota ine gusa hatsinzwe igitego cya kabiri, habonetse n'ikindi gitego cya Gatatu cyatwinzwe na Iradukunda, bityo umukino urangira ari 3-0 AS Kigali ihita yegukana igikombe gutyo.

Usibye uyu mukino wakinwe kandi, muri ibi birori abatishoboye bahawe inka, abafite ubumuga bahabwa amagare bakoresha, abandi bahabwa ibitenge ndetse na matola.

The post AS Kigali WFC yatsinze Inyemera WFC ibitego 3-0, yegukana Igikombe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/as-kigali-wfc-yatsinze-inyemera-wfc-ibitego-3-0-yegukana-igikombe-cyo-kwizihiza-umunsi-mpuzamahanga-wumugore/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=as-kigali-wfc-yatsinze-inyemera-wfc-ibitego-3-0-yegukana-igikombe-cyo-kwizihiza-umunsi-mpuzamahanga-wumugore

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)