Ba Nyampinga 26 bahagarariye Afurika muri Mis... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byari byitezwe ko Miss Rwanda 2022, Nshuti Divine Muheto ari we uzahagararira u Rwanda muri Miss World izashyirwaho akadomo ku wa 09 Werurwe 2024.

Nyamara ku rutonde yaje gukurwaho birumvikana kuko muri ibi bihe ibirebana n'amarushanwa y'ubwiza mu Rwanda bitari byahabwa umurongo ndetse abakunzi babyo amaso yaheze mu kirere. 

Tukaba twifuje kugaruka ku rutonde rw'Abanyafurika bagera muri 26 bahagarariye ibihugu byabo muri iri rushanwa ndetse bakomeje kwitwara neza mu bikorwa birimo kwerekana impano, ubwiza bufite intego n'ibindi.

1.Florinda Jose-Angola

Afite imyaka 23 yasoreje, Kaminuza mu ishami ry'Uburezi, kuri ubu akora nk'umwarimukazi mu mashuri abanza. Akunda gusoma, kubyina no kuvuza ingoma gakondo. Mu bihe by'iminsi mikuru akunda kwegeranya ibikoresho byo gufasha abana bato.

2.Lesego Chombo-Bostwana

Agize imyaka 24, yasoreje Kaminuza mu bijyanye n'amategeko, akaba ubu ari akwimenyereza kuba umwavoka. Akunda gucuranga gitari, kuririmba no gukina imikino irimo 'Baseball'.

3.Julia Edima-Cameroon

Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu mu birebana n'itumanaho, akaba asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa kompanyi y'ingendo, kuri ubu agize imyaka 28 aho yanatangiye umuryango ujyenye n'iby'ubuzima bwo mu mutwe.

4.Mylene Djihony-Cote D'Ivoire

Yasoreje Kaminuza mu cyiciro cya kabiri mu birebana no kwamamaza n'itumanaho, yifuza gutangiza kompanyi izatanga akazi ku rubyiruko rutandukanye.

5.Rgat Afewerki Ybrah-Ethiopia

Ku myaka 23, intego yihaye ni iyo gushyigikira abari n'abategarugori kuko azi imvune n'imbogamizi bahura nazo cyane ashingiye ku bibera mu gihugu cye.

Abafasha mu birebana no kubona uburezi buboneye kandi no kubona isuku ikwiye byumwihariko mu bihe by'imihango kuko hari abayifate nk'ikinegu kandi ariko umubiri wabo Imana yawugennye.

6.Miriam Xorlasi-Ghana

Asanzwe ari umwarimukazi mu by'indimi, afite inzozi zo kuzafungura resitora ikomeye no kubaka ishuri ryigisha abana bafite ubumuga, akaba kandi anakora mu muryango udaharanira inyungu ufasha urubyiruko n'abari. 

7. Makia Bamba-Guinea

Yasoreje Kaminuza mu birebana n'Amahoteli, yatangije umuryango wo kurengera ibidukikije.Igihe kibaho mu mateka atajya yibagirwa ni igihe yakirwaga na Perezida w'igihugu cye.

8.Mirla Freira Dabo-Guinea Bissau

Yiga muri Kaminuza ibirebana n'imideli, ku myaka 26 yinjiye mu buryo bw'umwuga mu bijyanye no kumurika imideli,akunda bidasanzwe  guteka no gushushanya, yishimira iteka igihe yegukanaga Top Model 2019.

9.Chantou Kwamboka-Kenya

Muri iki gihe yiga ibirebana n'ubuzima,yifuza kuziga ibirena n'isanzure mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza, akaba afite ubumenyi mu birebana n'imideli aho yigisha abandi.

10.Poelano Mothisi-Lesotho

Yifuza kuzafungura ikompanyi itunganya imideli, yakoze ku mushinga wo gufasha mu birebana n'ubuzima bwo mu mutwe, yishimira koga mu mazi magari, gukina Basketball no kurira imisozi.

11. Veralyn Vonleh-Liberia

Yasoreje Kaminuza mu birebana n'ubucuruzi n'ubu akaba agikomeje kwiga, afite inzozi zo kuzatangira kompanyi agatanga akazi ku bandi, yatangije umuryango ufasha abategarugori, agakunda imikino ngororamubiri.

12.Antsaly Rajoelina-Madagascar

Yasoje icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu birebana n'ubucuruzi yifuza gukomereza mu birebana n'ububanyi n'amahanga. 

Aterwa ishema no kuba yarigeze kuba uwa Kabiri mu marushanwa yo kwirukanka mu ntera ya metero ijana mu gihugu cye . Yifuza umunsi umwe kuba Ambasaderi wa UNICEF agatangiza ikigo gifasha abana bahohoterwa.

13. Liza Gundowry-Mauritius

Yize muri Kaminuza ya Oxford, aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu mu birebana n'imibereho ya Afurika, kuri ubu akora muri Kaminuza ya Oxford yifuza kuzavamo inararibonye mu birebana no gukemura amakimbirane.

14.Sonia Ait Mansour-Morocco

Yifuza kuzavamo Umuyobozi w'Ubushakashatsi mu birebana n'ubuzima bwo mu mutwe,kuri ubu akora nka Biomedical Engineer akanaba umunyamideli wabigize umwuga, akunda kubyina, gutembera, kurira imisozi akanaba umukinnyi wa Judo.

15.Leone Jaarsveld-Namibia

Yize ibirenana n'imibanire y'abantu, akaba afite inzozi zo kuzaba Ambasaderi w'igihugu cye akaninjira mu bucuruzi. Gutangiza umuryango we ufasha urubyiruko, akunda gukora imyitozo ngoramubiri, kuvuza ingoma no gucuranga gitari.

16.Ada Eme-Nigeria

Yiga muri Kaminuza ariko akanagenda ategura ibirori, ibitaramo n'ibindi bikorwa bihuza abantu benshi, yifuza kuzakorera umunsi umwe Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, yatangije umuryango ufasha abana ku ishuri aho kugeza ubu abagera 100 bamaze kuwungukiramo.

17.Fatou Lo-Senegal

Yiga muri Kaminuza ibigendanye n'isuku n'isukura, yifuza kuzakorera imiryango idaharanira inyungu. Yishimira kuba abayeho ubuzima buhuza n'intego z'ubuzima bwe kandi agakunda by'akataraboneka ibigendanye n'imideli. Afite imyaka 22 n'uburebure bwa metero 1.88.

18.Daizy Abdulai-Sierra Leone

Ari mu mwaka wa nyuma wa Kaminuza, yiga ibigenda n'ubutabire, ashyira imbere kunguka ubumenyi bushya kuko abibona nk'itafari rikomeye rishobora kugeza kure umuntu mu byo akora.

19.Bahja Mohamoud-Somalia

Yiga ibirebana n'ubuzima, aho yifuza kuzavamo umudogiteri, akunda gukina no gucuranga Piano. Yishimira kuba yarabaye umwana wa mbere mu icumi bavukana wabashije kwiga Kaminuza.

20.Arek Akout-Sudani y'Epfo

Yiga amasomo ajyanye n'ububanyi n'amahanga ndetse yizerera mu kuba nta gihe kibaho ibyo umuntu yifuza biba bitaba, ari mu bahanga mu kuvuza  ingoma akanakunda gukina.

21.Claude Mashego-Afurika y'Epfo

Yasoreje mu bijyanye no kubaga abarwayi,ubu akaba akora nk'umuganga w'inzobere muri byo ku myaka 24, ibintu bimushyira mu bato babarizwa muri uyu mwuga mu gihugu cye.Yifuza kuzatanga umusanzu mu birebana n'ubuzima mu buryo bwo hejuru.

22.Halima Kopwe-Tanzania

Yinjiye mu mushinga wo gufasha mu bijyanye na gahunda yo gutanga amaraso aho akomeza kugenda aterwa ishema n'igikorwa yakoze ku bitaro byo mu gace avukamo byo gutanga amagare y'abafite ubumuga, intebe zifashishwa mu gutanga amaraso n'intungamubiri. 

23. Chimene Moladja-Togo

Yasoreje icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu birebana n'ubuhanzi, ubu ari kwiga icyiciro cya Gatatu mu bucuruzi mpuzamahanga.Ashaka kuzavamo umushabitsi ukomeye n'umukinnyi wa filimi, akunda kubyina, kurira imisozi no gukina.

24.Hannah Tumukunde Karema-Uganda

Yifuza kuzavamo umunyamakuru wa televiziyo cyangwa umunyamategeko, ubu afite imyaka 20.Intego ashyize imbere ni iy'ubukangurambaga bugamije gushakira uburezi bufite ireme abana, akaba akunda gukina Basketball na Tenis.

25.Nokutenda Marumbwa-Zimbabwe

Arimo kwiga muri Kaminuza, akaba asanzwe ari umu Make-Up Artist wabigize umwuga, yifuza kuzakorera Leta cyangwa Umuryango w'Abibumbye kubera ko yifuza kuzatanga umusanzu mu gushakira ibibazo ibura ry'ibiribwa, inzara n'ubukene.

26.Imen Mehrzi-Tunisia

Yiga ikoranabuhanga n'itumanaho muri Kaminuza,akaba ari umubyinnyi wabigize umwuga. Aterwa ishema no kuba yaragize uruhare mu gushakira aho abanyeshuri b'ishuri ribanza bafatira amafunguro. Akunda gusoma, gucuranga gitari no guteka.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140366/ba-nyampinga-26-bahagarariye-afurika-muri-miss-world-itaritabiriwe-nu-rwanda-amafoto-140366.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)