Bakoranye indirimbo ya kabiri ntiyasohoka! In... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibintu avuga ko bireba abafite aho bahuriye n'uruganda rw'umuziki yaba abahanzi, abanyamakuru n'abandi. Kandi gushyira hamwe ntibivuze gusangira icyo kunywa no kurya, no kugiranira ibiganiro byihariye biganisha ku mubano.

Yumvikanisha ko buri wese akwiye kugira intekerezo zagutse, aho yumva ko iterambere rya mugenzi we ari naryo terambere rye. The Ben yashimangiye ko akunda cyane Bruce Melodie, kandi ko yabimubwiye imbona nkubone mu bihe bitandukanye.

The Ben yavuze ko yahuye bwa mbere na Bruce Melodie mu mwaka wa 2017, ubwo yari akiri kumwe n'umujyanama we wa mbere ubu abarizwa muri Uganda.

Icyo gihe bari bataragira n'igitekerezo cyo gukorana indirimbo. The Ben ati 'Naramuhobeye, bimwe ajya avuga ngo naramukanze, naramuhobereye, ndamubwira muvandimwe ndagukunda, kandi ndatekereza ko uri umwe mu bafite amahirwe y'intangiriro nziza…'

Icyo gihe ahura na Bruce Melodie yari ataragera ku bihangano byinshi, kandi yamubwiye ko afite 'inkoni izamufasha kugera aho ashaka'. Ati 'Iryo jambo nararimubwiye, naramubwiye nti ufite inkoni, genda ukore ibintu bidasanzwe…'

Yavuze ko amagambo yamubwiriye muri Uganda, yongeye kuyamusubiriramo ubwo bari mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gikorwa cya Rwanda Day, ku wa 2-3 Gashyantare 2024.

Mu kiganiro yagiriye ku rubuga rwa X na Godfather, The Ben yavuze ko kuba Bruce Melodie avuga ikibazo nawe akamusubuza biba biri mu murongo wo gusubiza abumva ko 'mbanshaka kwigira mwiza'.

Ati 'Iyo maze kuvuga hari abantu bamwe na bamwe bavuga bati Ben aba ashaka kwigira mwiza. Aho kugirango nigire mubi nakwigira mwiza.'

Yavuze ko azi uburyo amakuru y'imyidagaduro akorwamo, ariko ko iyo bigeze aho habaho abantu bo ku ruhande bapanga ibindi bintu bitari byiza biba bitakiri 'showbiz' nk'uko buri wese yabyumva.

Ati 'Nkunda 'Show' ariko iyo habayeho kuvuga ko 'behind the scene' hari abandi bantu bari gupanga ibindi bintu birenze by'ubugome by'indengakamere, ariko bibaye ari 'showbiz' abantu bakishima… Ntacyo bitwaye, ariko bikaba 'showbiz'. '

Akomeza ati 'Umuhanzi yasohora indirimbo, nanjye nkasohora indirimbo, abafana bakishima… Ben yamara igihe adasohora indirimbo abafana bakababara, bakamutuka, iyo ni 'showbiz'… Ariko iyo hari gupangwa ibindi bintu bitari byiza, hari ibihamya bihari bifatika, ntibaza ko nagomba kujya hano ngo mpanure… Nagerageje kugoragoza ibyabaye, mugenzi wanjye hari interview yavuze avuga ko yumvise asuzuguwe…'

The Ben yavuze ko akimara kureba ikiganiro Bruce Melodie yavugiyemo ko yamusuguye ubwo bari bagiye gukorana indirimbo ntibikunde, yumvise ko ari ibintu bisanzwe, ariko bigeze aho bishimangirwa na Producer Made Beats wakoze iyi ndirimbo yumvisemo ikindi kintu.

Yavuze ko icyo gihe yahise afata umwanzuro wo gusaba imbabazi Bruce Melodie. Ndetse, ko ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru yumvikanishije ibyabaye byose.

The Ben yavuze 'ntabwo nasuzuguye umuhanzi mugenzi wanjye ku bushake, nabigambiriye'. Ati '[…] Mu by'ukuri nta n'ubwo namenye ko yasuzuguwe, ndetse namusaba imbabazi ejo bundi nabikuye ku mutima, mu mutima imbere ndamubwira nti umbabarire…'

Yavuze ko nyuma yo gusaba imbabazi, yabonye abantu bateye urwenya ku mbabazi yasabye ku buryo atari yarigeze yumva ko hari abantu babifata uko bashaka.

The Ben yifuza ko igihe kimwe yazibuka neza ibyabaye ubwo Bruce Melodie yajyaga kumureba bwa mbere bafitanye gahunda yo gukorana indirimbo, agasanga ari gukina 'Play Station' ari kumwe na Producer Zizou.

Yahishuye ko nubwo Bruce Melodie yababajwe cyane no kuba batarakoranye indirimbo ya mbere nk'uko bari bapanze, ariko hari indirimbo ya kabiri bagerageje gukorana yari gukorwa na Producer Element akibarizwa muri Country Records, ariko ntiyigeze isohoka.

Ati 'Hagati y'icyo gihe n'uyu munsi, habayemo indi 'Project' yanjye nawe urumva. Wabibaza na Element, wabibaza na County Records yose yari ihari…'

Yavuze ko kuba iyi ndirimbo itarasohotse hari izindi mpamvu zabayeho, ariko bidakwiye guhuzwa no kuvuga ko The Ben asuzugura.

Aha niho The Ben ahera yibaza impamvu Bruce Melodie buri gihe mu itangazamakuru yumvikana cyane agaruka ku ndirimbo ya mbere bari gukorana ikozwe na Producer Made Beats.

The Ben yumvikanishije bibaho ko umuhanzi ashobora kujya gukorana indirimbo na mugenzi we akagira ibyo ahugiramo, ariko ntibibuze ko umushinga ukomeza.

Yatanze urugero avuga ko ubwo yari agiye gukorana na KrizBeatz, hari igihe yamusize muri studio asigara yandika ajya gukina na Tekno uri mu bakomeye muri Nigeria. Ati 'Ariko yaragarutse (KrizBeatz) turakomeza turakorana.'

Yavuze ko icyubahiro aha Bruce Melodie, ari cyo kimwe n'icyo yaba umuhanzi ukizamuka mu rwego rwo kumwerekana urugendo rw'umuziki.

The Ben avuga ko ashobora kuba ariwe muhanzi wa mbere wo mu Rwanda ufitanye indirimbo nyinshi na bagenzi be, kuko n'iyo asubije inyuma amaso asanga arusha indirimbo n'abahanzi bo hambere bamamaye mu mateka.

Kuri we abisobanura nk'umugisha yagisha kuba yarabashije gukorana indirimbo n'abahanzi benshi. Imibare ya hafi igaragaza ko afite indirimbo zirenga 38 yakoranye n'abandi bahanzi.

Afite indirimbo 'Uzaba uzaba' yakoranye na Roger, 'Sinarinkuzi', 'Sibeza' na 'Thank you my God' yakoranye na Tom Close, 'Karibu sana' na 'Inzu y'ibitabo' yakoranye na Diplomat, 'Impfubyi' yakoranye na Bull Dogg, 'Rahira' yakoranye na Liza Kamikazi;

Lose Control, Ndi uw'ikigali na Jambo yakoranye na Meddy, 'For Real' yakoranye na Igor Mabano, Ngufite k'umutima na Muruturuturu yakoranye n'umuraperi Bushali, 'Kwicuma' yakoranye na Jay Polly na Green P,

'Nkwite nde' yakoranye na Adrien Misigaro, 'Zoubeda' yakoranye na Kamichi, 'Tugumane' yakoranye na Uncle Austin, Ijambo nyamukuru, Ndi uw'ikigali na Africa Mama Land yakoranye n'umuraperi K8 Kavuyo, 'Inkuba Remix' yakoranye na Riderman.

'Karara' yakoranye na Neg g the general, 'Ntacyadutanya' na Priscilla, 'Why' na Diamond, 'Can't get enough' na Otile Brown, Sheebah (Binkolera), Butera Knowless (Mbahafi), Rema Namakula (This is Love), B2C (No You No Life),

Ben Kayiranga (Only U), Christo Panda (Ashit), Mucoma (Umutoso), ⁠Babu (GoLo), ⁠Yvan Buravan ndetse na Mike Kayihura (Ihogoza), ⁠Kid Gaju (Kami), Bac T (Ice Cream), Ally Soudi (Umwiza wanjye), 'Imvune z'abahanzi, ⁠Ommy Dempoz (I got you) n'izindi.

The Ben yatangaje ko yagerageje kuvugisha kuri Telefoni Bruce Melodie kugirango amusabe imbabazi inyumva nkumve ariko ntibyakunda 

The Ben avuga ko yari yasabye Bruce Melodie gukorana indirimbo iri mu buryo bwiza bw'aho buri wese ayiyumvamo kandi ikwiriye abafana

The Ben yahishuye ko hari indirimbo ya kabiri yakoranye na Bruce Melodie ihera mu kabati ka Country Records
The Ben ntiyumva impamvu buri gihe Bruce Melodie yitsa ku ndirimbo ya mbere itarakozwe igihe yamusangaga ari gukina 'Play Station'
The Ben yavuze ko ashingiye ku mubano utari mwiza hagati ye na Bruce Melodie byarenze 'Showbiz' ku buryo atabura gutekereza ko hari ikindi kibyihishe inyuma



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141114/bakoranye-indirimbo-ya-kabiri-ntiyasohoka-inzigo-ya-the-ben-na-bruce-melodie-irenze-ibyo-a-141114.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)