Bamwe batabaje Perezida Kagame! Ibyaranze Umu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dusubije Amaso inyuma ku wa Gatanu Kiyovu sports yari yakiriye police FC. Ni Umukino wakinwe saa kumi nebyiri zumugoroba ubera kuri Kigali Pele Stadium.

Uyu mukino watanjyiranye ishyaka ry'inshi ku mpande zombi nubwo abenshi bahaga amahirwe Police FC .

Hakiri kare cyane mu gice cya 1 Kiyovu Sports yafunguye amazamu ku gitego cyari gitsinzwe na Ndizeye Eric ku munota wa Kabiri naho Police FC iza kugombora ku munota wa 40 ku gitego cya Djibrine Akuki bituma igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Nyuma yo kuva mu karuhuko Kiyovu Sports yari yakiriye umukino yabonye igitego cya kabiri Cyatsinzwe na Leku Alfred ndetse umukino urangira babonye intsinzi y'ibitego 2-1.

Abafana ba Kiyovu sports bari baje gufana ikipe yabo bambaye mu buryo budasanzwe ndetse yewe banafite imifanire idasanzwe .

Undi mukino wabaga ku wa Gatandatu wari wahuje APR FC na Etincelles FC kuri Kigali Pele Stadium ahagana saa kumi nebyiri n'iminota 30.

Ni umukino byari byavuzwe ko Etincelles FC ishobora guterwa mpaga bitewe n'uko abakinnyi b'iyi kipe bari bavuze ko batari buze gukina kubera ko bamaze igihe badahembwa.

Twinjiye mu kibuga ,APR FC yari izi ko umukino uri buyorohere ariko yaje gutungurwa kubera ko Etincelles mu gice cya mbere yarasatiye ndetse binashoboka ko yabona igitego gusa igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri APR FC APR FC itari yabanjemo rutahizamu wayo Victor Mbaoma, yakomeje kugorwa no kubona igitego ariko iza ku kibbona ku munota wa 55 gitsinzwe na Shaiboub ku mupira yari ahawe na Fitina Ombolenga.

Ibindi byaranze uyumukino ni abafana ba Etincelles bakoze igikorwa cyo kuvugira ikipe yabo batabaza Perezida wa Repubulika y'u Rwanda,Paul Kagame, bavuga ko akarere ka Rubavu kayitereranye none ikaba ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri.


Ubwo abakinnyi ba APR FC bishimira igitego 











Bamwe mu bafana ba APR FC bari baje gushyigikira ikipe yabo




Abafana ba Etincelles FC batabaje Perezida Kagame bifashishije ibyapa





Abakinnyi ba APR FC bari babanje mu kibuga 


Abakinnyi ba Etincelles FC babanje mu kibuga 




Abakinnyi 11 ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga 


Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga 




Abafana ba Kiyovu Sports bari bambaye mu buryo budasanzwe 



Umwanditsi: Ngabo Serge

AMAFOTO:Serge-InyaRwanda.com




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140383/bamwe-batabaje-perezida-kagame-ibyaranze-umunsi-wa-23-wa-shampiyona-yu-rwanda-amafoto-140383.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)