Bamwe bavuyemo ku munota wa nyuma! Ibisabwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri rushanwa ry'ubwiza riri kuba ku nshuro ya 71. Umukobwa uri butorwe arambikwa ikamba rya Miss World 2023, bitewe n'uko umwaka ushize iri rushanwa ritabaye bitewe n'impamvu zirimo icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi n'impamvu y'amatora mu Buhinde, bituma umukobwa uzatorwa azaba yambaye ikamba rya 2023.

Iri rushanwa riri kubera mu Mujyi wa New Delhi mu Buhinde kuva ku wa 18 Gashyantare 2024. Karolina Bielawska wo muri Poland amaze iminsi mu myiteguro yo gutanga ikamba ku mukobwa uzamusimbura, mu muhango uzabera mu nyubako y'imyidagaduro ya Jio World Convention Center.

Imibare igaragaza ko iri rushanwa rihatanyemo abakobwa 112 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Ibirori byo gutanga ikamba birayoborwa na Karan Johar ndetse na Megan Young wegukanye ikamba rya Miss World 2013, aho bombi bahuza imbaraga mu guhuza abakobwa ndetse n'Akanama Nkemurampaka.

Gahunda y'abari gutegura iri rushanwa barekana ko abahanzi bo mu Buhinde nka Shaan, Neha Kakkar ndetse na Tony Kakkar aribo bitezwe mu gususurutsa ibihumbi by'abantu bitabira itangwa ry'iri kamba ry'igiciro kinini ku Isi.

Ku wa 13 Gashyantare 2023, Umuyobozi wa Miss World Organization, Julia Morley yatangaje ko iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu muri Gicurasi 2023, ariko ku wa 8 Kamena 2023, yatangaje ko bafashe icyemezo cyo kuryimurira mu Buhinde.

Nta mpamvu yatanzwe yatumye iri rushanwa ritabera mu Mujyi wa Dubai, kugeza ubwo biyemeje kurikorera mu Buhinde ku nshuro ya kabiri; kuko u Buhinde bwaherukaga kuryakira mu 1996. Â Ã‚ 

Ku wa 28 Nzeri 2023, ubuyobozi bwa Miss World bwatangaje ko iri rushanwa rizabera ahitwa Yashobhoomi mu Mujyi wa Delhi mu Buhinde ku wa 18 Ukuboza 2023, ariko nyuma batangaje ko risubitswe kubera impamvu y'amatora mu Buhinde.

Abakobwa bamwe bari baramaze kwitegura. Ariko barategereje kugeza ubwo bigeze tariki 19 Mutarama 2024 bafungurirwa amarembo yo kwitabira kuva tariki 18 Gashyantare 2024.

Umukobwa witwa Poelano Mothisi wabaye igisonga cya mbere cya Miss Lesotho 2021 niwe uhagarariye igihugu cye muri iri rushanwa; ni nyuma y'uko Refiloe Lefothane wabaye Miss Lesotho atabonetse bitewe n'amasomo ari gukurikirana hanze y'Igihugu.

Ruan Yue yambuwe ikamba rya Miss China World 2022 kubera 'imyitwarire idahitswe', asimburwa na Ke Xu XIN ari nawe uhagarariye u Bushinwa muri Miss World. Ruan Ye yanashinjwe gukoresha impapuro mpimbano mu byangombwa bye by'ishuri.

Hari ibihugu byari bimaze igihe bititabira; ibindi birimo n'u Rwanda byahagaritse amarushanwa y'ubwiza

Miss World iri kuba ku nshuro ya 71 yagaragaje impinduka nyinshi kuko hari ibihugu byaherukagamo mu myaka myinshi ishize.

Hitabiriye ibihugu birimo: Togo, Australia, Bangladesh, Croatia, Denmark, Ethiopia, Germany, Greece, Guatemala, Guyana, Kazakhstan, Lebanon, Lesotho, Liberia, Martinique, Montenegro, Morocco, Myanmar, New Zealand, Romania, Sierra Leone, South Sudan, Thailand, na Zimbabwe.

Morocco yaherukaga muri iri rushanwa mu 1968; Liberia yaherukaga kohereza umukobwa mu 2017; Germany (U Budage), Lebanon, Lesotho, Martinique, ndetse na Zimbabwe baherukaga muri Miss World mu 2018. Ni mu gihe ibindi bihugu byitabiriye Miss World byaherukagamo mu 2019.

Mutesi Jolly niwe mukobwa wa mbere wahagarariye u Rwanda muri Miss World mu 2016. Mu 2019, u Rwanda rwahagarariwe na Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019, icyo gihe irushanwa rya Miss World ryabereye i Londres mu Bwongereza.

Miss World iri mu marushanwa ane akomeye ku Isi, cyo kimwe na Miss Universe, irushanwa ry'ubwiza ritegurwa n'ikigo cy'Abanyamerika, Miss International na Miss Earth.

Inyandiko iri ku rubuga rwa Miss World igaragaza ko ibihugu birimo: Albania, Armenia, Bahamas, Equatorial Guinea, Iceland, Luxembourg, u Rwanda ndetse na Saint Lucia bamaze gutangaza ko bahagaritse amarushanwa y'ubwiza mu bihugu by'abo.

Umukobwa witwa Léa Sevenig wo muri Luxembourg, yabwiye abategura Miss World ko adashobora kwitabira bitewe n'uko mu gihugu cye bahagaritse amarushanwa y'ubwiza.

Ibi ni nako byagenze kuri Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022, utarashoboye kwitabira Miss World nyuma y'uko Miss Rwanda ihagaritswe kubera ibirego by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina bavuzwe muri iri rushanwa.

Ashley Carrington wo muri Barbados, Xaria Penn wo muri British Virgin Islands, ndetse na Phonevilai Luanglath wo muri Laos bikuye muri Miss World ku mpamvu batigeze basobanura.

Imishinga y'abakobwa bahatanye irihariye

Audrey Vanessa wo muri Indonesia yagaragaje ko ashaka guhuza n'intego y'iri rushanwa 'y'ubwiza bufite intego' maze akazakora umushinga ujyanye no guhangana n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina;

Priyanka wo muri Nepal we arashaka gukora umushinga ushingiye ku guteza imbere abakobwa bo mu cyaro, Nursena wo muri Turkey yagaragaje ko ashaka gufasha abahuye n'ingaruka z'umutingito,

Krystyna wo muri Czech Republic avuga ko ashaka guteza imbere uburezi kuri bose, Sofia Shamiia wo muri Ukraine yafashwe n'amarangamutima ubwo yavugaga ko ashaka kwita ku bana n'ababyeyi babo bari guhura n'ingaruka z'intambara imaze igihe iri guca ibintu muri Ukraine,

Hannah wo muri Uganda yavuze ko ashaka gukora ubukangurambaga ku babyeyi akabasaba gushyigikira inzozi z'abana babo, ndetse azafasha abakobwa kugira ubumenyi ku buzima bw'imyororokere, Abrahams wo muri Trinidad and Tobago we yagaragaje ko ashaka gukora umushinga ku buzima bwo mu mutwe, aho azafasha benshi kubimenya byisumbuyeho...


Bisaba iki ngo Igihugu kitabire Miss World?

Inyandiko zinyuranye ziri kuri Internet zigaragaza ko kugira ngo umukobwa ahagararire Igihugu cye muri Miss World, bisaba ko kompanyi ifite uburenganzira bwo gutegura irushanwa ry'ubwiza mu gihugu abarizwamo itanga amafaranga 'License' buri mwaka, ashingiye ku gukomeza kuba umunyamuryango w'iri rushanwa.

Bavuga ko hari amafaranga asabwa umukobwa kugira ngo yitabire Miss World. Ariko kandi arahindagurika bitewe n'impamvu z'aho irushanwa rizabera, Igihugu kizaryakira, ibizasabwa mu migendekere yaryo n'ibindi bitandukanye.

Urubuga rwa Quora rwo ruvuga ko kompanyi zitegura amarushanwa y'ubwiza muri buri gihugu, hari amafaranga bishyura ajyanye no kwiyandikisha kugira ngo umukobwa azitabire Miss World, inyigisho azahabwa ari mu irushanwa, amafaranga y'urugendo azakora ava mu gihugu cye ajya aho Miss World izabera, ibijyanye n'imyambaro azakoresha, aho azacumbikirwa n'ibindi binyuranye.

Bavuga ko umukobwa ariwe wimenya mu bijyanye n'imyambarire, ibijyanye n'ibirungo by'ubwiza (Make Up), amakanzu maremare yo kwambara, imyambaro igaragaza ibirango by'igihugu akomokamo, imyambaro yo kugaragaza impano ye.

Ndetse banavuga ko mu bijyanye no kwiyitaho ku musatsi, imikufi n'izindi shene, impeta n'ibindi bimugaragaza nk'umukobwa w'igiciro kinini niwe wiyishyurira.

Hari zimwe mu nyandiko zivuga ko hari ibihugu biterwa inkunga kugirango byitabire Miss World, ibindi bikiyishyurira.

Lynda Collins wabaye umwarimu wa Kaminuza muri DeVry University hagati ya 2006 na 2012 yigeze kuvuga ko kwitabira amarushanwa mpuzamahanga y'ubwiza bisaba kwishyura ari hagati ya $50 to $500.

Muri Miss World, Afurika ihagarariwe n'ibihugu 26 barimo: Nigeria â€" Ada Eme; Angola â€" Florinda Jose, Botswana â€" Lesogo Chombo, Cameroon â€" Julia Edima, Cote D'ivoire â€" Mylene Djihony, Ethiopia â€" Rgat Afewerki Ybrah, Ghana â€" Miriam Xorlasi, Guinea â€" Makia Bamba, Guinea Bissau â€" Mirla Freira Dabo;

Kenya â€" Chantou Kwamboka, Lesotho â€" Poelano Mothisi, Liberia â€" Veralyn Vonleh, Morocco â€" Sonia Ait Mansour, Senegal â€" Fatou Lo, Sierra Leone â€" Daizy Abdulai, Somalia â€" Bahja Mohamoud, South Africa â€" Claude Mashego, Togo â€" Chimène MoladjaUganda â€" Hannah Tumukunde, Zimbabwe â€" Nokuntenda Marumbwa.


Miss World iri kuba ku nshuro ya 71, mu gihe ibihugu byohereza abakobwa bisabwa kuba bifite 'License' bishyura buri mwaka ibemwerera kwitabira


Abakobwa b'Abirabukazi bakomeje kuca uduhigo mu irushanwa rya Miss World


Afurika ihagarariwe n'ibihugu 26 muri 59 bigize Umugabane wa Afurika byakabaye byitabira Miss World













Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140544/bamwe-bavuyemo-ku-munota-wa-nyuma-ibisabwa-igihugu-cyitabira-miss-world-140544.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)