Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports ntibakozwa ibyo kongera amasezerano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe umwaka w'imikino urimo ugana ku musozo, Rayon Sports yatangiye gutekereza uko yakwiyubaka ihereye ku bakinnyi isanganywe, ni mu gihe hari n'abo izarekura.

Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa kabiri irushwa na APR FC ya mbere amanota 13 mu gihe hasigaye imikino 6 gusa ngo shampiyona isozwe, bivuze ko amahirwe kuri iki gikombe nta yo.

Gusa iri muri 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro aho icyegukanye yazasohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

Iyi kipe ifite abakinnyi benshi basoje amasezerano, yatangiye kuganira na bamwe muri bo cyane ko hari nk'abo izarekura nka Ndekwe Felix, Paul Gomis, Youssef Rharb na Mugisha François Master nta mahirwe bafite yo kuguma muri iyi kipe

Iyi kipe mu bakinnyi izagumana yatangiye kwegera umwe kuri umwe nka Mucyo Junior Didier ukina iburyo yugarira, ariko uyu mukinnyi yabateye utwatsi, ntabwo ngo yiteguye kuguma ari umusimbura wa Serumogo bityo ashaka kujya aho azabona umwanya wo gukina.

Undi ni Tuyisenge Arsene wabonye ikipe imwifuza yo hanze y'u Rwanda ariko Rayon Sports yanga kumurekura, bivugwa ko na we atiteguye kuba yakongera amasezerano ahubwo intumbero ye ari ugusohoka hanze y'u Rwanda.

Abandi bakinnyi Rayon Sports itekereza kongerera amasezerano barimo Nsabimana Aimable, Ngendahimana Eric, Kalisa Rashid, Muhire Kevin nubwo na we bigoye ko azaguma muri iyi kipe.

Mucyo Junior Didier ntakozwa ibyo kongera amasezerano
Tuyisenge Arsene na we ngo ntiyiteguye kongera amasezerano muri Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bamwe-mu-bakinnyi-ba-rayon-sports-ntibakozwa-ibyo-kongera-amasezerano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)