Kugeza ubu, abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda babasha kubona impano zitangaje zivuka mu njyana ya Hip hop umunsi ku wundi. Indebakure ndetse n'abasesengura neza iyi ngingo, bemeza ko nta gushidikanya umuziki wa Hip hop nyarwanda ukomeje kujya mu maboko meza ndetse mu minsi ya mbere iraba yamaze gutambuka ku zindi zisanzwe zimenyerewe cyane.
Bamwe muri aba baraperi bakomeje kuzahura injyana ya Hip Hop bamaze igihe bakora ariko bari kwigaragaza cyane muri iyi minsi, abandi batangiye vuba ariko mu by'ukuri impano zabo ziri kwivugira.
Dore bamwe mu baraperi b'amaraso mashya bakwiye guhangwa amaso mu muziki nyarwanda mu 2024:
1. Zeo TrapÂ
Umuraperi Zeo Trap uri mu bahanzwe amaso mu njyana y'umujinya [HipHop] mu Rwanda, ni umuraperi ukunzwe,ni umwe mu batanga icyizere mu muziki Nyarwanda kuva yatangira urugendo rwa muzika wenyine atandukanye na Byina Trap, itsinda yamenyekaniyemo.
Ubusanzwe amazina ye ni Byiringiro Francois ariko amaze kwamamara mu njya ya HipHop yo mu bwoko bwa Trap nka Zeo Trap. Mu 2021 nibwo itsinda Byina Trap yabarizwagamo ryatandukanye nyuma yo gukora indirimbo zitandukanye zakunzwe zirimo 'Amazi y'Abasoda, Byina Dril ' n'izindi.
Nyuma Zeo Trap yafashe umwanzuro wo gutangira urugendo rwa wenyine, akora indirimbo zirimo 'Akaradiyo [Dior freestyle], Si sawa ndetse na Elee' yamubereye ikiraro akamenyekana ndetse kuri ubu akaba ari umwe mu baraperi bahagaze neza muri muzika nyarwanda.
2. Fifi Raya
Fiona Ishimwe uzwi mu muziki nka Fifi Raya, ni umwe mu baraperikazi b'amaraso mashya w'umuhanga kandi ugezweho mu njyana ya Hip Hop, aho akunzwe cyane mu ndirimbo zirimo 'Wasara,' 'Kule,' 'Cyane' n'iyitwa 'Mon Bebe' aherutse gushyira hanze.
3. Bruce The 1st
Mukiza Bruce [Bruce The 1 st] ni umuraperi wihagazeho muri iki gihe, yabonye izuba ku wa 12 Kanama 2002. Mu minsi ishize, uyu muraperi yashyize hanze 'Bwe Bwe Bwe' yahurijemo abandi baraperi bakomeye mu Rwanda, barimo Ish Kevin, Bull Dogg na Kenny K Shot, bagaruka ku buryo hari ibinyamakuru bidaha agaciro abaraperi.
Ku myaka 15 y'amavuko ni bwo yatangiye kwandika indirimbo bikarangirira ku mpapuro nta cyizere afite cy'uko bizashoboka. Mu 2018 yasohoye indirimbo ye ya mbere yitwa 'Born&Raise' biturutse ku cyizere yahawe n'inshuti ze cy'uko azi kuririmba.
4. Hollix
Mu mwaka ushize, nibwo Ish Kevin, uri mu baraperi bamaze gukomeza izina rye mu muziki w'u Rwanda, yatangiye gufata ukuboko umuraperi ukomeje kwigaragaza neza witwa Hollix, amusinyisha muri 'Label' yise "Trappish Music" inafite studio itunganya imiziki mu buryo bw'amajwi n'amashusho.
5. Nessa
Nessa umwe mu bahanzikazi b'abahanga mu gukora ijyana ya Hip Hop umaze kumenyekana ku bw'amagambo akakaye akoresha mu ndirimbo ze, ariko zigakundirwa ubuhanga bwazo yashyize hanze iyitwa Ikenge. Usibye iyitwa 'Ishori,' uyu muraperikazi afite n'izindi zirimo 'Muhe Nyina' yahuriyemo na Beat Killer umutunganyiriza indirimbo..
6. Angell Mutoni
Umuhanzikazi Angell Mutoni ukunze kuririmba indirimbo ziganjemo iziri mu rurimi rw'Icyongereza avanga n'Ikinyarwanda, mu mwaka ushize yashyize hanze Extended Play [EP] yise 'For Now' yakoranye na Dr Nganji wo muri Green Ferry Music, iri mu nzu zitunganya imiziki zafashije benshi barimo Bushali, B-Threy n'abandi batandukanye bamaze kubaka amazina.
Angell Mutoni uri mu batanga icyizere asanzwe ari umuraperi akaba n'umuririmbyi wandika indirimbo. Aririmba Afro-Hiphop, RnB na Pop.
Uyu mukobwa afite mixtape eshatu ndetse na EP ebyiri. Ari mu bahanzi 10 bitabiriye RFI Prix Découvertes, mu 2016. Yagiye kandi agaragara mu maserukiramuco atandukanye muri Afurika y'Iburasirazuba birimo Blankets & Wine, Kigali Up, Amani Festival, Bayimba n'ayandi.
7. Nadiya
Nadiya Nana ni umukobwa ukomatanya kubyina, kuririmba no kugaragara mu mashusho y'indirimbo. Uyu muraperikazi ari mu bakwiye guhangwa amaso muri uyu mwaka, kuko yagaragaje ubuhanga bwe mu ndirimbo zirimo 'Mu Mizi' na 'Way to the Top.'
8. Jaja Rwanda
Umwe mu baraperi bari kuzamuka neza mu Rwanda ariko ukorera muzika ye muri Amerika, maze gukorana n'abaraperi benshi mu Rwanda barimo nka Ish Kevin, Bruce The 1st, Fireman, Bull Dogg ndetse na Khalifan Govinda. Mu minsi ishize, uyu muraperi aherutse kwisunga umuraperi mugenzi we uzwi ku izina rya Logan Joe bakorana indirimbo bise 'Like Me'.
9. Pro Zed
Ngabonziza Shema Darcin Pro Zed uri mu basore batunganya indirimbo bakundwa cyane cyane n'abakunzi ba Hip Hop yo mu bwoko bwa Trap na Drill Music, ubu noneho yamaze no kwinjira mu muziki kandi ari no mu baraperi bakomeje gutanga icyizere muri iyi njyana.
10. Dice Kid
Umuraperi Dice Kid uri mu bahanzi bahuye n'umuraperi w'umunyabigwi Kendrick Lamar ubwo aheruka mu Rwanda, ni umwe mu bakwiye guhangwa amaso muri iki gihe bitewe n'ubudasa akomeje kugaragaza muri iyi njyana ya Hip hop.Â
11. Chaka Fella
Umuraperi Chaka Fella ari mu bakunzwe muri iki gihe bitewe n'ibihangano bye bishimangira ubuhanga mu njyana ya Hip Hip byumwihariko muri Drill igezweho muri iki gihe. Mu ndirimbo ze harimo iyo aherutse gushyira ahagaragara yitwa '6:30 AM,' 'Game' yamuhuje na Zeo Trap na Mr Kiswahili n'izindi.
12. Maestro Boomin
Maestro Boomin ni umwe mu baraperi bakomeje kuzamura igikundiro mu banyarwanda uririmba cyane mu rurimi rw'Icyongereza. Uyu, afite indirimbo zikunzwe zirimo 'Racks' yafatanije na Ish Kevin, 'Hustlin' yahuriyemo na Kenny K Shot, 'Lost My Mind' yakoranye na Riderman ndetse n'izindi.
13. Soldier Uno
Soldier Uno wavutse mu 2003 akavukira ku Muhima mu Mujyi wa Kigali, ubusanzwe yitwa Mugisha Landry ari mu bahanzi bari kuzamuka neza muri Drill Music kandi atanga icyizere cyo kuzageza kure cya mu muziki mu bihe bye biri imbere.
14. Bobby Bangs
Bobby Bangs nawe ni umuraperi ukwiye guhangwa amaso muri uyu mwaka. Yakoranye indirimbo n'abaraperi nka Ish Kevin mu ndirimbo bise 'Trust is Gone,' iyo yahuriyemo na Kenny K Shot bise 'Amaribori,' iyo aherutse gusohora yise 'Fashion Killa' n'izindi.
15. Dylan Flex
Ingabire Sandra uzwi nka Dylan Flex, ni umwe mu baraperikazi b'impano itangaje bakwiye guhangwa amaso muri uyu mwaka. Uyu mukobwa w'imyaka 20 y'amavuko, afite indirimbo yitwa 'Fasho' yahuriyemo na Dj Fortune na Alma Ras.
Mu zindi ndirimbo yagiye yumvikanamo harimo iyitwa 'Flex' yahuriyemo na Dr. Nganji, Slum Drip, RoMeo Rapstar ndetse na Icenova, 'Turahashumika' yakoranye na Papa Cyangwe n'izindi.