Uwavuga ko uyu munsi u Rwanda rufite umubare w'abahanzikazi munini batanga icyizere mu kugeza kure umuziki nyarwanda ntiyaba abeshye. Ibi ariko, bibaye mu gito kuko mbere wasangaga ahanini umuziki wihariwe n'ab'igitsina gabo byavugwaga ko aribo bakwiye gukora uyu mwuga umukobwa yawukora akitwa icyomanzi n'andi mazina nyandagazi.
Kugeza uyu munsi, ntabwo hacyumvikana amazina y'abahanzikazi bamaze igihe kirekire muri uyu mwuga gusa, ahubwo uko bwije n'uko bukeye hagenda havuka impano nshya zitangaje mu banyarwandakazi.
Ni muri urwo rwego uyu munsi InyaRwanda yaguteguriye urutonde rw'abahanzikazi 10 b'abanyarwanda bakizamuka ariko batanga icyizere mu 2024:
1.      Fifi Raya
Ishimwe Fiona umaze kumenyeka nka Fifi Raya mu muziki nyarwanda, akomeje gutanga icyizere cyo kugeza kure injyana ya Hip Hop mu Rwanda. Ni nyuma yo gushyira hanze indirimbo zakunzwe nka 'Wasara,' 'Cyane,' 'Kule,' ndetse n'inshyashya yitwa 'Mon Bebe.'
2.      France Mpundu
Umuhanzikazi Gusenga Munyampundu Marie France wamamaye mu muziki ku izina rya France Mpundu, ni umwe mu bahanzikazi b'abanyarwanda batanga icyizere muri uyu mwaka. Nyuma yo gukorana indirimbo 'Darling' na Yvan Buravan igakundwa cyane, kuri ubu yamaze no gushyira hanze indi nshya yise 'Nzagutegereza.'
3.      J-Sha
Itsinda rya J Sha rigizwe n'abavandimwe b'impanga ari bo Butoya Shakira na Bukuru Jennifer. Aba bakobwa bize neza umuziki kandi bawufitemo n'impano itangaje, bari kugenda bubaka icyizere mu bantu nyuma yo gushyira hanze indirimbo nka 'Mabukwe,' ndetse na 'Hobby.'
4.      Utah Nice
Utakariza Nice ukoresha amazina ya Utah Nice mu muziki, ni umwe mu bahanzikazi binjiye mu muziki nyarwanda bafite intego yo gukomeza guteza imbere uruganda rumaze kuyobokwa na benshi. Uyu muhanzikazi, akora umuziki we mu njyana zitandukanye, zirimo Afropop, Afrobeat, RnB na Dancehall. Utah Nice aherutse gusubiranamo indirimbo ye yise 'Away' iri kuri EP yise 'Maadah,' n'umuhanzi Mistaek.
5.      Chrisy Neat
Nyuma yo gusubiramo indirimbo zinyuranye z'abandi bahanzi bo hambere no gukora indirimbo ye iri mu rurimi rw'Icyongereza yise 'You Got Me,' umuhanzikazi ukataje mu muziki, Kanoheli Christmas Ruth [Chrisy Neat] ari mu bahanzikazi batanga icyizere mu 2024.
Izina Chrisy Neat rimaze gushinga imizi mu muziki kubera ko ari mu bari n'abategarugori bake batunganya umuziki aho akora mu nzu itunganya umuziki y'Ibisumizi.
6.      Addy d'Afrique
Ishimwe Adelaide ukoresha amazina ya Addy d'Afrique mu muziki, ni umuhanzikazi ukora injyana gakondo ndetse akaba n'umusizikazi wabigize umwuga. Usibye indirimbo 'Rudasumbwa' aherutse gushyira hanze igatuma benshi batangazwa n'impano ye, afite n'indi yitwa 'Mundangire' ndetse b'ibisigo byuje ubuhanga.
7.      Oxygen
Usibye kuririmba, umuhanzikazi Oxgen asanzwe akina filime nyarwanda ndetse akagaragara mu mashusho y'abandi bahanzi. Uyu, ni umwe mu batanga icyizere muri uyu mwaka nyuma yo gushyira hanze indirimbo zirimo 'Mundeke,' 'Ni Neza' n'izindi.
8.      Nadiya
Nadiya ni umwe mu bakobwa bari kuzamuka neza mu muziki bakora injyana zitandukanye. Yakoze indirimbo zirimo 'Mu Mizi' ndetse n'iyitwa 'Amatako.' Mu minsi ishize, uyu mukobwa aherutse gushyira hanze iyo yise 'Way to the Top' iri mu njyana ya Hip Hop.
9.      Dabijou
Munezero Rosine [Dabijou Bijou] uri mu bakobwa bamaze igihe kitari gito batigisa imbuga nkoranyambaga n'imyidagaduro bitewe ahanini n'ikimero cye gikurura abatari bake, amaze igihe gito yinjiye mu muziki, aho yamaze gushyira hanze indirimbo yise 'Jamais,' ndetse ubu akaba yateguje n'indi nshya mu minsi iri imbere.
10. Nikayela
">Nikayela, ni impano nshya mu muziki nyarwanda. Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Pfusha,' abakunzi b'umuziki nyarwanda bakomeje kumuhanga amaso muri uyu mwaka.