Bill Gates, Zuckerberg na Ivan Trump mu byama... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva ku wa Gatanu tariki ya 01 Werurwe 2024 mu Buhinde, byari ibicika mu birori by'iminsi itatu bibanziriza ubukwe bw'umuhungu wa Mukeshi Ambani umuherwe wa mbere muri Asia akaba ari mu baherwe ba mbere 10 Isi ifite kugeza magingo aya.

Ibi birori byabereye Gujarat mu buhinde aho ako gace kagenderewe n'amagana y'abanyacyubahiro bari bavuye hirya no hino ku Isi baje mu birori bibanziriza ubukwe bwa Ambani Annat umuhungu muto wa Mukeshi. Ubuyobozi bw'ikibuga cy'indege cya Jamnagar bwatangaje ko bakiriye indege zirenga 130 z'abantu bari baje mu birori bya Annat Ambani.

Mbere y'uko ibi birori bitangira, ku wa Gatatu Anant Ambani n'umukunzi we babanje gusangira n'abarenga 51,000 barimo abatifashije n'abandi bifuzaga kureba ibi birori ariko kubera umubare w'abari bagenwe ukabazitira.

Umuhanzikazi Rihanna wubatse izina ku Isi hose, yaririrmbye muri ibi birori yishyurwa arenga Miliyari 11.5 Rwf kuririmba inshuro imwe gusa akaba ari nayo nshuro ya mbere yari aririmbye mu bukwe mu gihugu cy'Ubuhinde nk'uko yabitangaje nyuma.

Bill Gate wabaye umuherwe wa mbere ku Isi igihe kirekire kuri ubu akaba akiri mu myanya ya mbere, yitabiriye ibi birori ndetse agaragaza ibyishimo byinshi nyuma yo kubona uko yakiriwe ndetse n'uko ibirori byari biteguye bigendanye n'umuco w'abahinde.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bill Gates agize ati "Iyi ni isnhuro ya mbere nitabiriye ibirori by'ubukwe mu Buhinde, kandi byari byiza cyane. Amahirwe masa Anant na Radhika. Mwakoze kubwo kuduha impamvu yongera kuduhuza n'inshuti zacu za cyera."

Mark Zuckerberg nyiri imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram, WhatsApp, Thread yitabiriye ibirori by'ubu bukwe ari kumwe n'umugore we ndetse atangaza ko yakunze imico y'ubukwe bwo mu bahinde. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaza ze, Zuckerberg yagize ati "Nakunze ubukwe bwo mu Buhinde. Amahirwe masa Anant na Radhika."

Ivanka Trump umukobwa wa Trump ari kumwe n'umugabo we, Jared Kushner ndetse n'umukobwa wabo Arabella bitabiriye ibi birori ndetse bahagararira Trump utarabashije kuhaboneka. Abakinnyi ba Filime by'umwihariko abakunzwe cyane mu Buhinde bose bari bahari barangajwe imbere na Shah Rukh Khan, Salman Khan ndetse na Aamir Khan.


Mark Zuckerberg yitabiriye ibirori bibanziriza ubukwe bwa Anant na Radhik


Umukinnyi wa Filime Saif Ali Khan na Kareena Kapoor Khan bitabiriye ibi birori


Ivanka Trump umukobwa wa Trump ari kumwe n'umugabo we Jared Kushner ndetse n'umukobwa wabo Arabella bari mu Buhinde aho bagiye mu birori bibanziriza ubukwe bwa Anant na Radhik


Bill Gates na Paula Hurd bashimishijwe no kwitabira ibi birori


Rihanna yakoreye arenga Miliyari 11.5 Rwf kuririmba mu gitaramo rimwe gusa


Abakinnyi ba Film bagaragaje imbyino ziri mu muco w'Abahinde


Anant na Radhik bazakora ubukwe ku wa 12 Nyakanga 2024



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140410/bill-gate-zuckerberg-na-ivan-trump-mu-byamamare-byitabiriye-ibirori-byubukwe-bwa-anant-bya-140410.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)