Mu masaha macye ashize ni bwo Bruce Melodie yafashe rutemikirere yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk'uko bigaragara ku mbuga zitandukanye za 1:55AM ndetse yanavuze ko ari zo azajya anyuzaho amakuru ashyushye y'ibirebana n'umuziki we.
Yanakomoje ku kuba atazongera gutanga ibiganiro mu bindi bitangazamakuru. Yahishuye ko yuzuye ishimwe kuba agiye kuba mu banyafurika bacye babashije kugaragara mu kiganiro cya ABC News cya Good Morning America.
Kuri iyi ngingo aganira na Joby Joshua watangiye gukorana na 1:55AM yagize ati: 'Turi abantu bacye cyane muri Afurika bakoze ibyo bintu ubwo uwo mubare nanjye mba nywongewemo kandi ni ishema ku gihugu no ku rubyiruko rugenzi rwanjye dukora akazi kamwe ndetse no ku bandi bantu babona ko ibintu bidakunda rimwe na rimwe bijya byemera.'
Agaruka ku kuba Shaggy yiteguwe n'abanyarwanda mu Rwanda mu bihe bya vuba, yagize ati: 'Turi kumupangira kuza, gusa bisaba umwanya no kwitegura ibintu byose, gusa arahari yanabyemeye imbere y'abantu bose barabizi. Dushaka gukora uruhererekane rw'ibitaramo muri Afurika y'Iburasirazuba.'
Muri iki kiganiro ni ho yagarutse ku buryo adashobora na rimwe guterwa ishema no kubwira abantu ko akazi kapfuye kuko yari ari mu mikino nk'uko The Ben aheruka kubikomozaho agaruka ku mpamvu indirimbo ye na Bruce Melodie itasohotse.
Kuri iyi ngingo Bruce Melodie yavuze ko mu kuri ikintu yigiye kuri mukuru we mu muziki The Ben ari ukugotwa [Kwirengagiza inshingano] ati'Uzi ikintu se nigiye kuri mukuru wanjye, kugotwa, jya ugotwa, jya ukina imikino wibagirwe akazi, gusa sinigeze mbikurikiza.'
Coach Gael wajyanye na Bruce Melodie, yavuze ko hari akazi kenshi bateganije nyuma yo kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Gicurasi aho Bruce Melodie afite uruhererekane rw'ibitaramo binyuranye.
Yakomoje ku bizabera mu Rwanda biteguye kuzatumiramo abahanzi bose bagiye bakorana indirimbo na Bruce Melodie, bikazabera mu bice bitandukanye bigasorezwa muri BK Arena.
Hari kandi n'ibyo uyu muhanzi azakorera mu Karere k'Ibiyagabigari ndetse no mu Burayi.Melodie yerekeje muri Amerika aho afite gahunda zitandukanye zirimo izijyanye n'umuziki Ikiganiro cyatumiwemo Shaggy na Bruce Melodie kimaze imyaka igera kuri 50 kibayehoBruce Melodie yatangaje ko adashobora kuzigera na rimwe abwira abantu ko akazi kapfuye kubera imikino nk'uko byakozwe na The Ben. Yavuze ko yifuza kuzasiga ibigwi nk'ibya Rugamba Cyprien