Bwa nyuma ubukwe buratashye? Umugore wa Cristiano Ronaldo yashyize benshi mu rujijo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez yashyize benshi mu rujijo bakeka ko yaba agiye gukora ubukwe n'uyu rutahizamu wa Al Nassr FC muri Saudi Aradia ndetse n'ikipe y'igihugu ya Portugal.

Ni mu butumwa yanyujije ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 kuri Instagram aho yashyizeho urupapuro rw'ubutumire ariko bitagaragara neza.

Yaize ati "itangazo" hahise hakurikiraho agashushanyo k'ibaruwa iriho umutima, munsi hakurikiraho "na Georgina Rogriguez".

Yakomeje avuga ko bizaba ku wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2024 i Riyad muri Saudi Arabia.

Ntabwo bizwi neza ikizaba aho benshi bahise bakeka ko ari ubukwe bwe na Cristiano Ronaldo bamaze igihe babana nk'umugore n'umugabo nk'uko ibinyamakuru hirya no hino batangiye kubyandika.

Ronaldo na Georgina Rodriguez bari mu rukundo kuva 2016 aho bafitanye abana babiri barimo Alana Martina wavutse mu Gushyingo 2017, tariki ya 18 Mata 2022 yabyaye impanga umwe arapfa ni mu gihe Bella Esmeralda we yabayeho.

Georgina akaba arera abandi bana 3 ba Cristiano, Cristiano Jr ndetse na Eva María na Mateo.

Georgina yashtyize benshi mu rujijo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bwanyuma-ubukwe-buratashye-umugore-wa-cristiano-ronaldo-yashyize-benshi-mu-rujijo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)