Byamuteye agahinda no kwiyanga: Bitanu yavuze... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba wararebye filimi nka "Gashoka", "Umutima w'Urugo" ndetse ukanakurikirana "Umutima w'Umusirikare", nta kabuza izina Bitanu urarizi kuko iyo atatunganije yayikinnyemo.

Uyu musore ukiri muto ariko w'indoto ngari, avuga ko inararibonye yamaze kugira mu kibuga cya sinema by'umwihariko gukorana na Rocky Kimomo afatiraho ikitegererezo, yamuhaye igitecyerezo cyo gukora filime ye.

Icyakora ntabwo byaje kugenda neza kuko mu nkuru abarana agahinda avuga ko King Platinumz yamunyanganyije umushinga we ku bw'ishyari akawusiba kandi nta handi yari afite amashusho y'ibyo yari yafashe.

Ati: 'Nakinnye muri filime ya Rocky kimomo yitwa "Umujinya w'Umusirikare", ari nayo yabaye intandaro yo guhita nkora iyanjye kugira ngo ihanganire ku isoko n'iya Rocky nafatiraho ikitegererezo.'

Avuga ko bitagenze uko yabiteguye ati: 'Rero umwaka ushize natangiye umushinga wa filime yitwa "Agatwiko", filime igaruka ku bibi by'ibiyobyabwenge, igaragaza ubuzima bwa gereza.'

Agace ka gereza akaba yarakongeyemo ku gitekerezo yahawe na mukuru we ufungiwe i Mageragere wamubwiye ko bakunda kureba filime nyarwanda cyangwa zisobanuye.

Iyi filime yari ikinnye mu cyongereza ari ko hari gahunda ko Rocky Kimomo azayisobanura, gusa nyuma yo gufata amashusho yayishyiriye uwagomba kuyatunganya waje kumutenguha nk'uko abivuga.

Ati: 'Twafashe amashusho arangiye nyashyira uyatunganya witwa King Platinumz. Sibyaje kugenda neza kuko nkimara kuyimuha nkanamwishyura, yambajije niba nta yandi mashusho nsigaranye mubwira ko ntazo.'

Yongeraho ati: 'Ariko njyewe sinamenye icyo abimbarije, nyuma rero yaje gusiba filime yanjye arambeshya ngo yarayibuze kandi hari amakuru nari naramenye bakimara kuyibona.'

Igice cya mbere cy'iyo filime cyari cyakinnyemo abarimo Soloba na Shitani, byatwaye Bitanu agera kuri Miliyoni 2 Frw, ariko yarayibuze bimutera igikomere gikomeye. 

King Platinumz ushinjwa gusiba amashusho ya filime ya Bitanu yashowemo Miliyoni 2 Frw, ntibyadukundiye kumuvugisha ariko tuzakomeza kumushaka kugira ngo agire icyo bivugaho.

Agatwiko, filime ya Bitanu yayibuze mu buryo bw'amaherere byamuteye agahinda gakomeyeAri mu basore bamaze gushinga imizi mu gutunganya filime, abarizwa muri The Focus Media EntertainmentYakoranye na benshi mu byamamare mu mishinga inyuranye ya filime Bamwe mu bakinnyi bari bakinnye mu 'Agatwiko' itarabashije kujya hanze kuko yasibwe na King Platinumz nk'uko Bitanu abivuga ngo kubera ishyariAgeze kure atunganya indi filime yitegura gushyira hanze mu bihe bya vuba nayo iri ku kigero cyo hejuru



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140852/byamuteye-agahinda-no-kwiyanga-bitanu-yavuze-kuri-filime-yakoze-igasibwa-ku-bwishyari-140852.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)