Byiringiro Lague wasimbujwe kubera umujinya agakubita agacupa k'umusifuzi arakiranuka n'umutoza we mu Mavubi? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntabwo umukino wa gicuti waraye uhuje Amavubi na Botswana wagendekeye neza Byiringiro Lague aho yasimbujwe hakiri kare umujinya ukamutera agakubita agacupa k'amazi.

Hari mu mukino wa gicuti waraye uhuje Botswana n'u Rwanda muri Madagascar aho amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 33, Umudage utoza Amavubi, yabonye ko ibyo yasabye bamwe mu bakinnyi batarimo kubimuha niko gukora impinduka.

Yahise akuramo Rubanguka Steve hinjiramo Mugisha Bonheur Casemiro ni nako yakuyemo Byiringiro Lague hinjiramo Tuyisenge Arsene.

Lague wabonaga atishimiye gusimbuzwa, agisohoka mu kibuga ageze aku meza y'abasifuzi, umujinya wamufashe maze ahita akubita agacupa k'amazi kari kahateretse kikubita hasi.

Ndetse amashusho agaragaza ko atahise ajya kwicarana na bagenzi be ku ntebe y'abasimbura ahubwo yahise ajya mu rwambariro.

Uyu musore bishobora kutamugendekera neza kuko kimwe mu bintu umutoza Frank Spittler yagaragaje ari uko atishimira imyitwarire nk'iyi.

Uyu mukinnyi ashobora kwisanga ahanwe kuko twibukiranye ko ubwo Hakim Sahabo yakoraga ibintu nk'ibi ku mukino wa Zimbabwe (yarasimbujwe ntiyabyishimira na we atera agacupa k'amazi ishoti), ku mukino ukurikiyeho wa Afurika y'Epfo yahise amubanza ku ntebe y'abasimbura. Ntibizangire rero uwo bitungura mu gihe Lague atagaragara ku mukino wa Madagascar uzaba ku wa Mbere kuko biragoye ko iki gikorwa umutoza w'Amavubi yakirenza ingohe.

Yavuye mu kibuga akubita agacupa k'amazi kubera umujinya
Biragoye ko Frank Spittler ashobora kubireka bigatambuka



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byiringiro-lague-wasimbujwe-kubera-umujinya-agakubita-agacupa-k-umusifuzi-arakiranuka-n-umutoza-we-mu-mavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)