Chairman wa APR FC yongeye gukora mu jisho Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko abantu bakwiye kurekera kugereranya APR FC na Rayon Sports nk'amakipe y'abakeba kuko nta hantu na hamwe aya makipe ahuriye.

Ni nyuma y'uko iyi kipe y'ingabo mu cyiciro cy'abagore yaraye yegukanye igikombe cya shampiyona y'icyciro cya kabiri.

Col Richard Karasira yabajijwe niba kuba iyi kipe izamutse mu cyiciro cya mbere, abantu bazabona ihangana rya yo na Rayon Sports nk'uko bimeze kuri mukeba mu bagabo, yavuze ko ubwo bukeba ntabwo abona kandi abantu bakwiye kureka kugereranya ibitagereranywa.

Ati "Kare nigeze gutekereza ubukeba mujya muvuga, nkibaza mbere na mbere aho buturuka. Sinzi icyo binavuga. Bamwe bari ku bikombe 20, abandi bari ku bikombe bitandatu, mukunda kugereranya ibintu bitagereranywa, ntimukagereranye ibintu bitagereranywa."

Abanyamakuru bamubwiye ko baba bashaka kumvikanisha ikipe ihangana cyane na APR FC, Col Karasira avuga ko niba ari uko bimeze, aho bafite ukuri.

Ati "Ariko niba ari ikipe duhanganye, ni byo. Kuko ni ikipe twubaha ubundi, ifite abafana, ifite abantu bayikunda."

Chairman wa APR FC, Col Karasira Richard yaherukaga kuvuga ko APR FC ari yo ifite abafana benshi mu Rwanda kurusha Rayon Sports ibintu bitakiriwe neza n'abakunzi b'iyi kipe yambara ubururu n'umweru.

Col Richard Karasira yavuze ko nta bukeba buri hagati ya APR na Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/chairman-wa-apr-fc-yongeye-gukora-mu-jisho-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)