Clapton Kibonke n'umugore we bibarutse umwana wa 3 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mugisha Emmanuel wamamaye muri Sinema Nyarwanda nka Clapton Kibonke, we n'umugore we Ntambara Jacky bari mu byishimo byo kwibaruka umwana wa 3.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Clapton Kibonke yagaragaje ko bibarutse umwana w'umuhungu.

Clapton akaba yashimiye Imana yabahaye umwana w'umuhungu. Ati "Imana yaduhaye umugisha w'umwana w'agatangaza w'umuhungu."

Uyu mwana w'umuhungu yahise avuga ko yitwa Mugisha Nolan, abaye umwana wa 3 bibarutse nyuma y'imfura ya bo y'umukobwa Mugisha Nella Oriane babyaye muri 2018 ndetse n'ubuheta bwa bo Mugisha Neva Orson.

Tariki ya 18 Ukwakira 2018 ni bwo Kibonke yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Ntambara Jacky bari bamaze imyaka 3 n'igice bakundana.

Bari basanzwe bafite abana babiri



Source : http://isimbi.rw/sinema/article/clapton-kibonke-n-umugore-we-bibarutse-umwana-wa-3

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)