Cyangwa Haringingo Francis arashaka kugira Bu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2018, ni bwo Haringingo Francis yahesheje Mukura Victory Sports igikombe cya 5 cy'Amahoro, kikaba icya mbere yari yegukanye. Icyo gihe ikipe ya Mukura Victory Sports yari itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma penariti 3-1, nyuma yaho umukino wari warangiye ari ubusa ku busa.

Icyo gihe mu mikino ya 1/2, Mukura yari yasezereye APR FC, umwe mu mukino Haringingo Francis yakinnye agakanga abantu.  Ntabwo amahoro yari yose mu mikino ya shampiyona, kuko Mukura Victory n'ubwo yari mu munyenga w'uko iri kwitwara mu gikombe cy'Amahoro ariko muri shampiyona byari bikomeye kuko isaha n'isaha ikipe yari kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Mukura yagumye mu cyiciro cya mbere iri ku mwanya wa 13 n'amanota 31 irusha Gicumbi yamanutse amanota 4 gusa. 

2018 ya Mukura irashaka kuba impanga ya 2024 ya Bugesera FC

Ndahamya ko yaba umuyobozi wa Bugesera FC, abakinnyi bayo ndetse n'abakunzi bayo, buri wese yakwishimira kubona umusaruro nk'uwo Mukura yagize ubwo Haringingo Francis yari afite iyi kipe. Bugesera FC ubu iri muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro, izakinamo na Rayon Sports. Bugesera FC yageze muri 1/2, imaze gutsinda Mukura igitego 1/2 mu mukino wo kwishyura wabereye i Huye.

Haringingo ntabwo bihagaze neza muri Bugesera FC n'ubwo akiri mu bikombe 2 

Bugesera FC kuri ubu yatangiye gutekereza ko yakwegukana igikombe cy'Amahoro ndetse na Haringingo Francis kuri we abona ko bishoboka kuko atari ibintu yaba akoze bwa mbere.

Gusa ku rundi ruhande, ikipe ya Bugesera FC irasumbirijwe muri shampiyona, kuko ubu tuvugana iri ku mwanya wa 14 n'amanota 23 inganya na Gorilla FC iri ku mwanya wa 15 mu gihe habura imikino 6 ngo shampiyona irangire.

Yego gutwara igikombe ni byiza ariko se kumanuka mu cyiciro cya kabiri?

Nta mutoza wanga igikombe, ndetse na n'ikipe yanga kumanika igikombe by'umwihariko kimwe mu bikombe biba bikomeye mu gihugu nk'igikombe cy'Amahoro. N'ubwo tuvuga ko Bugesera FC ifite amahirwe ku gikombe cy'Amahoro kuko iri mu makipe ane agisigayemo, ariko ifite urubanza rukomeye na Rayon Sports nayo idafite aho isigaye.

Mu 2018 Haringingo yahesheje igikombe cy'Amahoro ikipe ya Mukura, ariko igarukira ku rugi rw'icyiciro cya kabiri muri shampiyona 

Bugesera FC irasabwa imbaraga nyinshi ngo yegukane igikombe cy'Amahoro, ariko bikanayisaba imbaraga z'umurengera kugira ngo igume mu cyiciro cya mbere.

Imikino Bugesera FC isigaye gukina muri shampiyona

Shampiyona nigaruka, Bugesera FC izakira Etincelles FC ibarusha amanota 2 kandi nayo ikaba ikirwana no kutamanuka. Nyuma yaho izakurikizaho Marine FC nayo itarizera kuguma mu cyiciro cya mbere.

Nyuma yaho ni bwo izakira Rayon Sports itagifite icyo irwanira muri shampiyona. Izakurikizaho gusura Police FC, yakire Muhazi United, ku munsi wa nyuma isure Etoile de L'Est kuri ubu iri ku mwanya wa nyuma. Nibura muri iyi mikino Bugesera FC irasabwamo amanota 10 kuri 18 izakiniraho.

Haringingo Francis yakinnye gute imikino 6 ya nyuma mu 2018?

Haringingo Francis yakinnye imikino 6 mu buryo bubi cyane kuko yari ahanganye no mu gikombe cy'Amahoro. Aho bitandukanye, ni uko ku munsi wa 24 wa shampiyona mu 2018, Haringingo yari ku mwanya wa 8 n'amanota 28 bivuze ko ubu ari imbere ho amanota 5.

Bugesera FC ishobora kwisanga mu cyiciro cya kabiri mu gihe itakora impinduka zihuse mu mikino 6 isigaye 

Mukura yatsinzwe na Espoir FC, inganya na Sunrise FC na Marine FC, itsindwa na AS Kigali na Kiyovu Sports irangije inganya na Bugesera FC. Ku manota 18 Haringingo Francis yakiniye, yasaruye amanota 3 bivuze ko ari ko bigenze muri Bugesera FC, umwaka utaha iyi kipe yajya ikina saa 12:00 Am.

Hakorwa iki?

N'ibihe biba bigoye kuko imikino iba yaragiye ndetse amakipe menshi ataramenya aho bigana, ariyo mpamvu ubu aho Bugesera FC iri bigoye kuhabonera igisubizo uretse kuba yatsinda gusa.

Nibura Bugesera FC irasabwa gutsinda imikino 2 ya shampiyona ifite imbere byanarimba ibintu by'igikombe cy'Amahoro ikaba ibishyize ku ruhande. Bugesera FC ishatse yakorohereza inzira ikipe ya Rayon Sports, ubundi Rayon Sports nayo ikazayiha amanota 3 ya shampiyona kandi yayifasha.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140663/cyangwa-haringingo-francis-arashaka-kugira-bugesera-fc-nka-mukura-ya-2018-140663.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)