Davido yakoreye igitaramo cy'umuriro muri Uga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu gitaramo yise 'Timeless Concert', cyaraye kibereye ahazwi nka Kololo Independence Grounds, ahasanzwe n'ubundi habera ibitaramo bikomeye dore ko n'abarimo Diamond Platnumz bahataramiye.

Mbere gato yuko Davido ataramira abantu, ibihuha n'ubwoba mu bafana n'abari bateguye iki gitaramo byari byatangiye kuba byinshi by'uko uyu muhanzi atari butaramire muri iki gihugu kuko amasaaha yari bugerere muri Uganda yari yarenze kare kandi batazi n'impamvu yamutindije. Abari baguze amatike bari batangiye kwicuza bikomeye.

Gusa ariko mu minota mike habura akanya gato ngo igitaramo gitangire nibwo uyu muhanzi yaje kuhagera, aza yambaye idarapo ry'igihugu cya Uganda.

Mu gitaramo hagati cyari cyakubise cyuzuye, mu mbaraga ze zose Davido yashimishije abafana be karahava, babyina zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe bidasanzwe ariko ageze kuri 'Unavailable' yakoranye na Musa Keys biba ibindi bindi.

Davido yahuje urugwiro na bamwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda barimo nka Pallaso, Jose Chameleone, Sheebah Karungi n'abandi.

Reba amafoto y'igitaramo Davido yaraye akoreye muri Uganda








Igitaramo cyari cyakubise cyuzuye

Amafoto: Galaxy Fm

Reba amashusho y'igitaramo Davido yaraye akoreye muri Uganda

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141409/davido-yakoreye-igitaramo-cyumuriro-muri-uganda-amafotovideo-141409.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)