Djihad yatsinze igitego cy'ingenzi ku munota wa nyuma, kwa Sahabo baranyagira, Kwizera Olivier biranga - Uko Abanyarwanda bitwaye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impera z'icyumweru zagendekeye neza bamwe mu banyarwanda bakina hanze ya rwo aho nk'igitego cya Djihad Bizimana cyafashije ikipe ye kwegukana amanota 3 igumya gukubana ishaka umwanya wa mbere.

Bamwe mu bakinnyi bakina hanze bahamagawe mu Mavubi, hari n'abamaze kuhagera, gusa hari abari bataraza, muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b'abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z'icyumweru gishize.

Bizimana Djihad - Kryvbas FC

Igitego kimwe rukumbi cya Bizimana Djihad ku munota wa 90, cyahesheje intsinzi ikipe ye ya Kryvbas FC mu cyiciro cya mbere muri Ukraine ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize ubwo batsindaga Kolos. Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 2 n'amanota 43 inganya na Shakhtar Donetsk ya mbere.

Mutsinzi Ange Jimmy - FK Jerv

Mutsinzi Ange Jimmy yabanje mu kibuga ku wa Gatanu w'icyumweru gishize mu mukino wa gicuti ikipe ye ya FK Jerv mu cyiciro cya gatatu muri Norway yatsinzwemo na Bryne 4-3.

Hakim Sahabo - Standard Liege

Hakim Sahabo ku wa Gatandatu yinjiye mu kibuga asimbura mu mukino wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bubiligi ikipe ye ya Standard de Liège yanyagiyemo Eupen 4-0.

Nyuma y'umunsi wa 30 iyi kipe iri ku mwanya wa 10 n'amanota 34, Union Saint-Gilloise ya mbere ifite 70.

Maxime Wenssens - Royale Union Saint-Gilloise

Ntabwo umunyezamu w'umunyarwanda, Maxime Wenssens yari muri 18 bifashishijwe n'ikipe ya Union Saint-Gilloise mu mukino w'icyiciro cya mbere mu Bubiligi iyi kipe yaraye inganyijemo na Antwerp 1-1. Iyi kipe iyoboye urutonde n'amanota 70 nyuma y'umunsi wa 30.

Byiringiro Lague - Sandvikens IF

Ejo hashize ku Cyumweru, Sandvikens IF ya Byiringiro Lague na Yannick Mukunzi , yatsinze na Sollentuna 4-3 mu mukino wa gicuti bitegura shampiyona y'icyiciro cya kabiri muri Sweden. Byiringiro Lague yabanje mu kibuga. Yannick ntiyari muri 18.

Kwizera Olivier - Al Kawkab

Kwizera Olivier yahindukiye inshuro 4 zose mu mukino wa shampiyona y'icyiciro cya 3 muri Saudi Arabia ubwo ikipe ya Al Kawkab yatsindwaga ba Najran 4-1 ku wa Gatanu w'icyumweru gishize. Al Kawkab ni iya 10 n'amanota 34, Neom ya mbere ifite 62.

Meddie Kagere - Namungo FC

Ntabwo Meddie Kagere yari muri 18 bakoreshejwe na Namungo FC ku wa Gatanu w'icyumweru gishize muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Tanzania batsinzwemo na Singida Fountain Gate 1-0. Ubu iyi kipe ni iya 9 n'amanota 23, Young Africans ya mbere ifite 52.

Nshuti Innocent - One Knoxville

Nshuti Innocent yabanje mu kibuga ejo hashize akina iminota 71 mu mukino w'umunsi wa mbere wa shampiyona y'icyiciro cya 3 muri Amerika ikipe ye ya One Knoxville yatsinzemo Charlotte Independence 2-1. Ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 3 Lexington ya mbere ifite 4.

Haruna Niyonzima - Al Ta'awon

Ntabwo ku wa Kane w'icyumweru gishize tariki ya 14 Werurwe 2024 byagendekeye neza Haruna Niyonzima na Al Ta'awon mu cyiciro cya mbere muri Libya aho batsinzwe na Al Nasr 1-0. Al Nasr ubu ni yo ya mbere n'amanota 34, Al Ta'awon ni iya 5 n'amanota 24.

Imanishimwe Emmanuel Mangwende - FAR Rabat

Ejo hashize ku Cyumweru, Imanishimwe Emmanuel Mangwende yari ku ntebe y'abasimbura mu mukino ikipe ye ya FAR Rabat mu cyiciro cya mbere muri Maroc yatsinzemo OC Safi 1-0 . Iyi kipe ubu ni yo iyoboye urutonde n'amanota 58 nyuma y'umunsi wa 24.

Rwatubyaye Abdul - FC Shkupi

Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki ya 16 Werurwe 2024, Rwatubyaye Abdul yabanje mu kibuga mu mukino w'umunsi wa 24 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Macedonia aho ikipe ye yanganyije ubusa ku busa na Voska Sport. Ubu iyi kipe ni iya 2 n'amanota 48. Struga ya mbere ifite 51.

Rafael York - Gefle IF

Rafael York yari yabanje mu kibuga mu mukino wa gicuti bitegura shampiyona y'icyiciro cya kabiri muri Sweden ikipe ye ya Gefle IF yatsinzwemo na Östersunds 1-0 ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize.

Kwizera Olivier ntiyahiriwe n'impera z'icyumweru
Djihad yatsinze igitego cy'ingenzi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/djihad-yatsinze-igitego-cyo-ku-munota-wa-nyuma-kwa-sahabo-baranyagira-kwizera-olivier-biranga-uko-abanyarwanda-bitwaye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)