Dore abasifuzi bazaca impaka hagati ya Rayon Sports na APR FC - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri icyi cyumweru kuwa gatandatu hateganyijwe umukino w'ishiraniro muri Shampiyona y'umupira w'Amaguru mu Rwanda, uzahuza amakipe y'amacyeba y'ibihe byose; APR FC na Rayon Sports.

Uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2024 kuri Sitade ya Kigali, Pele Stadium i Nyamirambo.

Umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Claude, azaba ari we uyoboye uyu mukino nk'umusifuzi wo hagati, mu gihe Ishimwe Didier ari we musifuzi wa mbere wo ku ruhande, na Ndayisaba Saidi uzaba ari umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande.

Muri uyu mukino w'amateka, umusifuzi wa kane yagizwe Twagirumukiza Abdulkarim.



Source : https://yegob.rw/dore-abasifuzi-bazaca-impaka-hagati-ya-rayon-sports-na-apr-fc/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)