Dukeneye impinduka! Uwamahoro Malaika yakoze... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buri mwaka tariki 11 Werurwe, hizihizwa umunsi wahariwe kuzirikana umuryango wa Commonwealth uhuriwemo n'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza.

Kuri uyu munsi usobanuye byinshi kuri uyu muryango, umunyarwandakazi wiyeguriye umwuga w'Ubusizi n'Ubuhanzi, Uwamahoro Malaika yazamuye amarangamutima ya benshi ubwo yakoraga mu nganzo agashyira hanze indirimbo yahimbiye Commonwealth yise 'We The People.'

Muri iyi ndirimbo ikubiyemo amagambo akomeye, hari aho agira ati: 'Dukeneye impinduka ibintu ntibishobora kuguma uko byahoze, turasaba ingamba nshya, turasaba impinduka, turasaba kumvwa.

Turi abaturge ba Commonwealth, turi abantu bizera, dukeneye ubumuntu no guhagarara hamwe nk'umuryango kuko turi abavandimwe. Twebwe abaturage ba Commonwealth twizera Demokarasi n'amahoro, kandi nta na kimwe gishobora kudutandukanya.'

Malaika Uwamahoro wahoze witwa Angel Uwamahoro wabonye izuba mu 1990, ni umukinnyi wa filime wavukiye mu Rwanda, akaba umusizi, umuhanzi, n'impirimbanyi y'ubutabera. Kuri ubu, Malaika atuye i Portland, Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bitewe n'ibyabaye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Malaika yahunganye na nyina bahungira muri Uganda aho babaye imyaka igera kuri irindwi, hanyuma ajya muri Amerika amarayo igihe gito aza kugaruka mu Rwanda mu 2001. Yabonye impamyabumenyi y'ibijyanye n'amakinamico yakuye muri kaminuza ya Fordham, mu mujyi wa New York.

Malaika, yamenyekanye kubera imivugo yavugiye mu birori bitandukanye birimo Rwanda Day, Inama Rusange y'Umuryango w'Afurika y'Ubumwe n'ahandi.

Uyu mugore asanzwe ari umukinnyi wa filime ukomeye wakinnye muri filime zirimo nka 'Notre Dame du Nil', 'Loveless Generation' yayobowe na Thomas Petkovzki, 'Shake Hand with the devil' n'izindi.

Usibye iyi ndirimbo y'umunsi wahariwe Commonwealth yashyize yanze, Malaika asanzwe afite izindi zirimo 'Black Skin,' 'Stickin' 2 U,' igisigo yise 'How Many Times' n'ibindi.

Kimwe n'ahandi ku isi, u Rwanda narwo rwizihije uyu munsi, aho abayobozi mu nzego zitandukanye n'abahagarariye ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth, bahuriye muri Pariki y'Ibidukikije ya Nyandungu, ahatangiwe ubutumwa bugaruka ku guharanira ahazaza hahuriweho muri uyu muryango.

Uyu munsi nyirizina wahariwe umuryango wa Commonwealth, ni itangiriro ry'ibikorwa by'uruhererekane bigiye kumara icyumweru bikorwa ku isi hose, birimo kwizera, inteko z'abaturage, ibiganirompaka, umuhango wo kuzamura ibendera, ibikorwa by'umuco n'ibindi.

Uyu mwaka, Misa yo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wa Commonwealth uri kwizihizwa ku nshuro ya 75, bigiye kubera ku rusengero rw'Abangilikani rwa Westminster Abbey ruherereye mu mujyi wa Westminster, i Londres mu Bwongereza. Iyi Misa, yatangiye gukorwa kuva mu 1972, mu rwego rwo kwishimira abantu n'imico itandukanye y'ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth.

Kugeza ubu umuryango wa Commonwealth, uhuriwemo n'ibihugu 54 bituwe n'abaturage bangana na miliyari 2.4, hafi kimwe cya gatatu cy'abatuye isi. Ibihugu bigize Commonwealth biri ku mugabane wa Afurika, Aziya, Uburayi na Pasifika. Ibi bihugu byose uko ari 54 biratandukanye cyane kuko bimwe ni binini cyane ibindi nibyo bito ku isi, mu gihe harimo ibikize ndetse n'ibikennye cyane.  


Umuhanzi akaba n'umusizikazi yashyize hanze indirimbo irata amashimwe umuryango wa Commonwealth

Reba hano indirimbo Uwamahoro Malaika yahimbiye umuryango wa Commonwealth


 Â 

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140665/dukeneye-impinduka-uwamahoro-malaika-yakoze-mu-nganzo-ku-munsi-wahariwe-commonwealth-video-140665.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)