Dynamo yiteguye kwambara Visit Rwanda yaba yiyemeje guhangana na Federasiyo ya bo itabikozwa? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'amasaha make ikipe ya Dynamo BBC yandikiye BAL iyimenyesha ko yiteguye gukomeza amarushanwa kandi ikambara imyambaro iriho umuterankunga ari we Visit Rwanda, Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Burundi (FEBABU) ryayimenyesheje ko bidashoboka.

Iyi kipe irimo kubarizwa muri Afurika y'Epfo aho itsinda Kalahari ririmo gukinira mu gushaka itike y'imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda.

Iyi kipe umukino wa mbere batsinzemo Cape Town Tigers 86-73, bakaba barakinanye imyambaro bahishe ikirango cya Visit Rwanda nk'umuterankunga w'irushanwa.

Ibi kandi byahise bikurikirwa n'ibaruwa ya FEBABU bandikiye BAL basaba ko bareka iyi kipe igakinana imyambaro itariho umuterankunga.

BAL ku Cyumweru tariki ya 10 Werurwe, yahise isohora itangazo ko iyi kipe ya Dynamo kubera kwanga gukirikiza amabwiriza agenga amarushanwa n'imyambaro, yatewe mpaga yari ifite uwo munsi.

Iti "Dynamo BBC yatewe mpaga mu mukino wari kuyihuza na FUS Rabat ku Cyumweru saa Kumi kubera kwanga gukurikiza amategeko agenga irushanwa n'imyambaro.'

Ejo Dynamo BBC yari yandikiye BAL iyimenyesha ko yiteguye gukomeza irushanwa kandi ikubahiriza amabwiriza yose arigenga harimo no kwambara umuterankunga.

Ibi ariko FEBABU ntibikozwa kubera ko yahise iboherereza ubutumwa isaba iyi kipe kudakora iryo kosa ko ahubwo bakinisha imyambaro ya bo basanzwe bakinisha.

Ibi byose bikaba bifitanye isano n'umubano utari mwiza hagati y'u Rwanda n'u Burundi aho u Burundi bwanafashe umwanzuro wo gufunga umupaka wa rwo uwuhuza n'u Rwanda.

Ubutumwa bohererejwe
Dynamo yemeye gukomeza irushanwa FEBABU ibabuza kwambara Visit Rwanda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/dynamo-yiteguye-kwambara-visit-rwanda-yaba-yiyemeje-guhangana-na-federasiyo-ya-bo-itabikozwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)