Kuri uyu wa Gatanu Tariki 29 Werurwe 2024 ni bwo umuhanzi Edrisah Kenzo Musuuza wamamaye nka Eddy Kenzo yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya Baba Experience cya Platini P kizaba kuwa 30 Werurwe 2024 muri Camp Kigali.
Eddy Kenzo umaze iminsi avugwa mu rukundo na Minisitiri ushinzwe ibyerekeranye n'Ingufu muri Uganda, Phiona Nyamutoro, yabajijwe kuri uru rukundo rwabo, arya indimi.
Ubwo uyu mugabo yaganiraga n'itangazamakuru, yabajijwe ati "Ese Phionah Nyamutoro ni umukunzi wawe?". Eddy Kenzo ati "Ibyo tubireke". Gusa Eddy Kenzo abajijwe niba arimo kwishimira kuzamurwa mu ntera k'umukunzi we, yikirije ati "Yego".
Minisitiri Nyamutoro Phionah yatangiye kuvugwa mu rukundo na Eddy Kenzo mu mwaka ushize ubwo yari akiri Umudepite, biza kuba ibindi bindi ubwo mu minsi ishize Eddy Kenzo yamuherekezaga mu irahira ku mirimo mishya.
Eddy Kenzo aherutse guherekeza Minisitiri Nyamutoro Phionah mu irahira imbere y'umukuru w'igihugu cya Uganda Yoweli Museveni
Eddy Kenzo ubwo yageraga mu Rwanda yakiriwe na Platini P
Eddy Kenzo yaheze mu mayira abiri abajijwe ku mukunzi we Minisitiri Phionah
Platini P ubwo yari agiye kwakira Eddy Kenzo yafashe ifoto n'abakobwa ba Kigali Protocal
Reba ikiganiro twagiranye na Eddy Kenzo