Etincelles FC abafana baheruka gutabaza Perezia Kagame, perezida wa yo yeguye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock yeguye ku mwanya wo kuyobora iyi kipe kubera kubura umwanya uhagije wo gukora inshingano yatorewe.

Ni mu ibaruwa isezera yandikiye Komite Nyobozi ya Etincelles FC bafatanyaga kuyobora iyi kipe.

Ati "Mbandikiye ngira ngo mbagezeho ubwegure bwanjye ku nshingano natorewe zo kuba perezida wa Etincelles FC. Mu by'ukuri nyuma yo kubona ko nta mwanya uhagije wo gukurikirana imirimo natorewe gukora mu ikipe ya Etincelles FC kubera akazi kanjye ka buri munsi kabaye kenshi, mbandikiye ngira ngo mbasabe mwakire ubwegure bwanjye."

Yeguye nyuma y'uko iyi kipe ifite ikibazo cy'amikoro aho na tariki ya 3 Werurwe mu mukino wahuje Etincelles na APR FC i Kigali ikabatsinda 1-0, abafana b'iyi kipe bazanye ibyapa batabaza Perezida Kagame ko iyi kipe igiye kumanuka kandi ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu kayifite mu biganza barebera.

Gusa ubuyobozi bwa Etincelles FC nyuma bwaje kwandika buvuga ko bwitandukanyije n'aba bafana ibyo bakoze butabyemera.

Enock Ndagijimana yeguye nyuma y'uko yari yatorewe kuyobora iyi kipe muri Mutarama 2022, asize Etincelles ku mwanya wa 13 n'amanota 25, irarusha Etoile del'Est ya nyuma amanota 6.

Ndagijimana Enock yeguye



Source : http://isimbi.rw/siporo/Etincelles-FC-abafana-baheruka-gutabaza-Perezia-Kagame-perezida-wa-yo-yeguye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)