EXCLUSIVE: Nwosu Samuel wakiniye Etoile de L'... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa mbere ku murongo wa Telephone, nibwo InyaRwanda yaganiriye n'uyu musore Samuel uri kubarizwa mu gihugu cya Nigeria ari naho avuka. Nwosu Samuel ukina asatari izamu, avuga ko yatewe ishavu n'uburyo ikipe ya Etoile de L'Est yamufashe kandi yarifuzaga kuyiha buri kimwe yari afite.

Nwosu avuga ko n'ubu impamvu ikipe ya Etoile de L'Est iri kurwana no kuguma mu cyiciro cya mbere ari imiyoborere mibi iba muri iyi kipe kandi ku bantu bamwe. Yagize Ati "Ikipe ya Etoile de L'Est ifite abantu batifuza ko itera imbere. Umuyobozi w'iyi kipe ndetse n'umubitsi wayo ni abantu babi wumve ngo ni abantu babi. Ubuyobizi bukuru bw'akarere bukora buri kimwe, ariko aba bantu ntabwo batuma hari aho igera kuko birebera ibyabo gusa."

Tariki 18 Ukwakira, nibwo ikipe ya Etoile de L'Est yasinyishije Nwosu Samuel amasezerano y'umwaka umwaka, ndetse yiyemeza gufasha iyi kipe kuguma mu cyiciro cya mbere.

Nwosu Samuel avuga ko yababajwe n'uburyo Muhizi uyobora Etoile de L'Est yamushinjije kugurisha imikino, kandi yari mu bakinnyi bafite ibitego byinshi. Ati"Nakiniye ikipe ya Etoile de L'Est nyikunze kandi numva ngomba kuyiha buri kimwe nk'uko nayo yari yanshimye. Nabaye umukinnyi wa kabiri ufite ibitego byinshi muri shampiyona ndikumwe na Etoile de L'Est. Muhizi Vedaste uyobora ikipe yaraje arambwira ngo ninjye umanuye ikipe kuko ngo nagurishije imikino ndetse nkanasaba ikipe tugiye guhura ko yampa amafanga nkitsindishwa. Byarambabaje cyane nibaza ukuntu umuntu atsinda ibitego byinshi mu ikipe akarenga akajya gusaba amafaranga ngo yitsindishe. Muhizi yagiye mu makipe atandukanye avuga ko ndi umukinnyi mubi nta shobotse. Ibi byatumye amakipe yanshakaga yose andeka ndetse umwaka w'imikino ukuriyeho ngaruka muri Etoile.' 

Nwosu Samuel umwaka we wa mbere 2021-22, muri Etoile de L'Est, yayitsindiye ibitego 16 ndetse aba umukinnyi wa kabiri wari ufute ibitego byinshi nyuma ya Shabani Hassain

Samuel yakomeje agaruka ku buryo yagize imvune ikipe ikamutererana. Yagize Ati" ubwo nari mu mezi ya nyuma muri Etoile de L'Est, Gicumbi FC yabahaye miliyoni 2 ngo bagure amasezerano nari mfitemo ubundi njye kuyifasha kuyizamura, ariko ubuyobizi bw'ikipe burabyanga kandi nta ngingo ivuga ko ntemerewe kuva muri iyi kipe mu gihe hari iyakemera kugura amasezerano nari mfite.

Ubwo natangiraga umwaka wa kabiri nagize ikibazo cy'imvune shampiyona igezemo hagati, nsabye kuba navuzwa, barabyanga. Perezida wa Etoile de L'Est ndetse n'umubitsi wayo Ange Malanie nibo kibazo Etoile de L'Est ifite. Mbikubwiye nk'umuntu wahabaye imyaka ibiri. Nababwiye ko ntivuje nshobora kutazongera gukinaumupira w'amaguru ukundi, bambwira ko ibyo nta kibazo ko ikipe iri kwitwara neza nta kibazo bafite ntarimo kandi kuvuzwa byari mu masezerano. Muri rusange ikipe ya Etoile de L'Est ni ikipe nziza ifite abafana beza ndetse ikagira n'imiyoborere myiza yo mu karere ndetse ndanabashimira cyane."

Nwosu avuga ko Muhizi uyobora Etoile imiyoborere ur itapfa gutima ikipe iguma mu cyiciro cya mbere 

Nwosu Samuel yageze mu Rwanda mu 2018 atinda kubona ikipe, mu 20219 nibwo yerekeje muri Mukura, ayitsindira ibitego 7 mu mikino 16 ya shampiyona anatanga imipir 5 ivamo ibitego. Nyuma yaje kuva muri Mukura yerekeza muri Rutsiro FC ayikinira imikino 5, atsindamo ibitego 2 atanga imipira 2 ivamo ibitego.

Etoile iri ku mwanya wa nyuma iramutse isubiye mu cyiciro cya kabiri, imanutse mu cyiciro cya kabiri inshuro 2 mu myaka 3 iheruka


Nwosu akigera muri Mukura yahembwe nk'umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mikino y'igikombe cy'Agaciro cya 2019



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140925/exclusive-nwosu-samuel-wakiniye-etoile-de-lest-ashengurwa-nagahinda-yatewe-niyi-kipe-yemez-140925.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)