Bazwi cyane mu biganiro bisesengura ku miyoboro itandukanye ya Youtube, kandi no ku mbuga nkoranyambaga z'abo barabica bigacika. Ku buryo kumva ko batangiye gukorera Radio ari imwe mu ngingo yagarutsweho cyane muri iki gihe.
Isibo FM iherutse gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byayo, aho ivugira kuri 98.7 FM. Yibarutswe na Isibo TV nyuma y'imyaka itatu ishize igeza ku Banyarwanda ibiganiro byubakiye ku gufasha Abantu kwidagadura, kwiteza imbere, kwiyungura ubumenyi n'ibindi.
Ni Radio yatangiye ikoresha umurongo wakoreshwaga na KFM nyuma y'uko ivuye ku isoko. Ndetse bafite n'izindi 'Frequency' eshatu [Ubwo zose hamwe ni enye] bizatuma yumvikana mu bice bitandukanye by'Igihugu.
Ndetse hari gahunda yo gushyira ibiganiro byayo ku mbuga zirimo nka Youtube, ku buryo abantu bashobora kubikurikira imbona nkubone.
Ni Radio ifite ibyuma bigezweho by'ikoranabuhanga, ku buryo hari 'Software' bafite igaragaza gahunda za Radio bazajya bishyura ibihumbi 3000 by'amadorali buri mwaka.
Abahanga mu bijyanye n'imitunganyirize ya Radio, bavuga ko kuvuga neza kwa Radio bituruka ku byuma, bidashingira ku murongo iyo Radio ivugiraho.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Umuyobozi wa Isibo, Kabanda Jado yavuze ko nyuma yo gutangiza Televiziyo Isibo, yagize n'igitekerezo cyo gushinga Radio mu rwego rwo kwagura urugendo rw'itangazamakuru yinjiyemo, agamije gushyira itafari rye ku guteza imbere uyu mwuga.
Uyu mugabo avuga ko gushinga Televiziyo byoroshye 'kurusha gushinga Radio'. Ashingiye kuri 'Frequency' enye za Radio yahawe, avuga ko azabasha kumvikana ku kigero cya 85% mu bice bitandukanye by'Igihugu.
Ati "Mu Burasirazuba mfite 'Frequency' yaho, mfite iyo muri Butare (Huye), indi mirongo y'indi n'ayo nzabimenyesha. Ariko twabonye enye. Natwe iminara yacu iri kuri Jali. Hari n'iminara iri 'nyarupfubire' mu Burasirazuba...."
Kabanda Jado avuga ko icyekerezo yubakiyeho ibi bitangazamakuru biri mu mpamvu zatumye ahitamo abanyamakuru 'abantu bitako batwika'. Ati "Mu by'ukuri njye ndi mu myidagaduro, ntabwo naje mu makuru, ntabwo naje muri Politiki, rero intego yacu n'imyidagaduro, amasaha 24 kuri 24."
Avuga ko guhuriza mu kiganiro Fatakumavuta, DC Clement ndetse na 'Peacemaker Pundit' mu 'Isibo Radar', no guhuriza Dj Brianne, Djihad na Emmy Nyawe mu kiganiro 'rwari urugendo rutoroshye'.
Yavuze ko aba bose bari bamaze umwaka baratangiye ibiganiro byo gukorera iyi Radio, kandi buri wese yagiye amuganiriza ukwe. Kabanda ati "Guhuriza Fatakumavuta na Clement mu kiganiro kimwe byarangoye cyane, ariko baje kubyumva, bumva ko ntabwo ari njye bakorera bakorera abanyarwanda... Kubazana rero narabicaje, ndabaganiriza, mbumvisha ibyo ng'ibyo barankundira baremera..."
Yabahuje kugirango biyunge? Yibuka no gutegura umunyamategeko?
Uyu muyobozi yavuze ko guhuriza Fatakumavuta na Clement mu kiganiro bitari mu murongo wo kubunga, ariko ko nabyo bibaye byaba ari intambwe nziza, ahubwo yabikoze mu rwego rwo kugirango ibibarimo babihe Abanyarwanda.
Ibitekerezo bya bamwe mu bantu babonye ibiganiro bizajya bitambuka ku Isibo FM, byuzuye abavuga ko ubuyobozi bw'iki gitangazamakuru bukwiye gutegura umunyamategeko kuko hari abashobora kuzakurikiranwa bitewe n'ibyo batangaje kuri Radio.
Jado Kabanda yavuze ko basanzwe bakorana na Maitre Bayisabe uburanira na Bruce Melodie. Kandi yumvikanisha ikosa umunyamakuru yakorera kuri Youtube yarikorera no kuri Radio, bityo ko aha hose amakosa angana.
Yavuze ko nta muntu ukwiye gushidikanya ku bushobozi bw'abanyamakuru yazanye, kuko abakeneyeho ubushobozi bujyane no kuganiriza Abanyarwanda.
Ati "Njye ntabwo nkeneye Igifaransa, nkeneye Ikinyarwanda. Niba nzanye umuntu uvuga Igifaransa nzashaka umunyamakuru uvuga Igifaransa (amwakire). Twe tubwira Abanyarwanda, ntabwo tubwira Abafaransa cyangwa Abongereza.
Akomeza ati "Ikintu nshaka kubanza kuvuga cya mbere niba nonaha Djihad akora ikiganiro ujye ku biganiro bye akora byose birarebwa, ni ukubera iki afite 'Audience' bivuze ko umuntu udafite 'Youtube' akeneye kumwumva kuri Radio. Icya kabiri wemera ko impano ishobora gukora kuruta ubumenyi wakuye ku ishuri...'
Kabanda avuga ko yize ibijyanye na Mechanic Automobile ariko ko bitewe n'amahugurwa yakoze ajyanye na 'Production' yaje kwisanga akora ibikorwa bifite aho bihuriye n'amashusho n'amajwi.
Yavuze ko Djihad na Brianne na bagenzi be yabazanye kubera ko 'nkeneye ko baganiriza abaturage'. Avuga ko Fatakumavuta, Pundit na Clement abitezeho gusesengura amakuru ajyanye n'imyidagaduro.
Akomeza ati "Guhuza aba bagabo [Fatakumavuta na Clement] ntabwo byari byoroshye. Ntabwo ari ikintu cyari cyoroshye. Ntabwo wakumva umuntu wagutukaga hariya, undi atuka undi hariya, ngo ubabwire uti noneho ibitutsi byanyu simbyitayeho nitaye ku kiri muri mwe. Nicyo nshaka noneho. Ni byiza barankundiye, baratangiye.'
Yabazanye agamije kuzamura izina rya Radio?
Kugeza ubu Isibo FM n'iyo bucura muri Radio zikorera mu Rwanda. Aha niho Kabanda ahera avuga ko kwitabaza abantu basanzwe bazwi kuri murandasi, yabikoze mu murongo wo kwamamaza iyi Radio.
Yavuze ko umusaruro wo kuba yarahisemo abanyamakuru bazwi, watangiye kwigaragaza mu gihe gito, kuko bisunze imbuga nkoranyambaga zabo bagaragaza ko batangiye urugendo rwo gukorera Isibo FM.
Ati "Navuga ko abantu benshi iyi Radio bayimenye. Banshyiriye ku mbuga nkoranyambaga zabo (Abanyamakuru yakiriye) icyo ni kimwe kandi ni cyiza. Ni n'ikintu nakwishyura amafaranga menshi, iyo ni imwe mu nzira buri muntu agira uburyo akoramo ibintu bye yo mu mikorere ye cyangwa yo kumenyekanisha ikintu cye.'
Uyu muyobozi yavuze ko ntawe ukwiye gutekereza ko atazarambana n'aba banyamakuru, kuko 'ni abanyamakuru beza' yifuza gukorana nabo imyaka n'imyaka.
Ati "Hari abavuze ngo bafite amezi atatu ukwa kane bakitaba RIB. Ziriya ni inzego zacu nyine turakorana. Iyo watannye barakugarura ntabwo RIB ari iyo gufunga...Kuki idakumira se kitaraba (Icyaba) nabyo birakorwa..."
Kabanda yavuze ko abantu badakwiye gutega iminsi aba banyamakuru, kuko ari abantu bazi icyo gukora, ahubwo bakwiye kubashyigikira mu rugendo rushya rwa Radio. Ati "Nibabe iminsi, be kubatega iminsi. Babahe umwanya bumve ibibarimo nicyo nababwira."
Sengabo Jean Bosco [Fatakumavuta], Niyigaba Clement [DC Clement] ndetse na Mbarubukeye Etienne [Pundit Peace Maker] bazajya bahurira mu kiganiro bise 'Isibo Radar' kizajya gitambuka kuri iriya Radio, ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, ndetse no ku Cyumweru kugeza mu masaha akuze.
Bombi bakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, yaba ibyifashisha amajwi n'amashusho. Ariko abakoresha umuyoboro wa Youtube babazi cyane, ahanini bitewe n'ubusesenguzi bagiye bakora ku ngingo zinyuranye n'uburyo batangije uruhererekane rw'ibiganiro bise 'Operations'.
99% by'ibizaba bigize iki kiganiro ni ubusesenguzi. Bazajya bitsa ku muziki, Filime, bongereho no gukora inkuru bakubiye mu cyiswe 'Operation'.
DC Clement aherutse kubwira InyaRwanda ko nubwo bazwi nk'abanyamakuru b'abataripfana ku muyoboro wa Youtube, ariko mu kiganiro 'Isibo Radar' bazakomeza gukora bubahirije amahame y'itangazamakuru.
Ati 'Cyane! Kuko hari amahame y'itangazamakuru anagenga ibitangazamakuru bitandukanye na Youtube, ukuri gufite ibimenyetso ko ntagutinya ku kuvuga, ariko nanone nta kurengera kurimo.'
Fatakumavuta aherutse kubwira InyaRwanda ko yagarutse mu itangazamakuru rya Radio afite intego yo kugaragaza ko ariwe musesenguzi wa mbere mu bijyanye n'imyidagaduro.
Fatakumavuta yari amaze igihe kinini atumvikana mu itangazamakuru ryo kuri Radio. Yavuze ko kugaruka kwe kuzumvikana cyane mu biganiro by'ubusesenguzi azajya akora. Ati 'Abantu bitege indi ntera mu busesenguzi bw'amakuru ajyanye n'imyidagaduro.'
Umuyobozi wa Isibo, Kabanda Jado yatangaje ko nyuma yo gushinga Televiziyo yagize n'igiterekezo cyo gushinga RadioÂ
Kabanda Jado yavuze ko guhuriza mu kiganiro Fatakumavuta na Clement
Isibo TV/Fm ikorera Le Plestige- Rwandex mu Mujyi wa Kigali
Sengabo Jean Bosco [Fatakumavuta]
Niyigaba Clement [DC Clement]
Mbarubukeye Etienne [Pundit Peace Maker]
Gateka Esther uzwi nka DJ Brianne
Emmanuel Rukundo (Emmy Nyawe)Â
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUYOBOZI WA ISIBO TV/FM
VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com