Fatakumavuta, DC Clement na Pundit, abanyamak... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uko ari batatu Sengabo Jean Bosco [Fatakumavuta], Niyigaba Clement [DC Clement] ndetse na Mbarubukeye Etienne [Pundit Peace Maker] batangajwe mu banyamakuru batangiranye na Radio Isibo FM ivugira ku murongo wa 98.7 FM.

Bazajya bahurira mu kiganiro bise 'Isibo Radar' kizajya gitambuka kuri iriya Radio, ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, ndetse no ku Cyumweru kugeza mu masaha akuze.

Bombi bakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, yaba ibyifashisha amajwi n'amashusho. Ariko abakoresha umuyoboro wa Youtube babazi cyane, ahanini bitewe n'ubusesenguzi bagiye bakora ku ngingo zinyuranye  n'uburyo batangije uruhererekane rw'ibiganiro bise 'Operations'.

Hari igihe ku mbuga nkoranyambaga byavuzwe ko Fatakumavuta yitabye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kubera inkuru yari yatangaje ku mukinnyi wa filime akaba n'umunyamideli, Isimbi Alliah wamenyekanye nka Alliah Cool.

DC Clement nawe hari ikiganiro aherutse gukora yavuzemo ko hari inkuru yakoze, hanyuma umwe mu bantu yavuzeho ntiyabyishimira ajya kumurega, ariko byarangiye amutsinze ashingiye ku kuba ibyo yavuze yari abifitiye ibimenyetso.'


Isibo Radar, ikiganiro kizaca impaka muri 'Showbiz'?

Peacemaker 'Pundit' wandikira ikinyamakuru IGIHE, yavuze ko iki kiganiro bagitekerejeho mu rwego rwo kwiyegereza urubyiruko nk'umubare munini w'abatuye u Rwanda, ariko kandi ntibaheje n'abakuze mu myaka kuko bashaka kujyana n'abo mu rugendo rwo kumenya amakuru.

Yavuze ko ari ikiganiro bahaye amasaha atatu, kandi bazajya bagikora ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, guhera saa kumi n'imwe z'umugoroba kugeza saa Mbili z'Ijoro, ndetse bazajya bongera guhurira kuri 'Micro' ku Cyumweru guhera saa tatu z'ijoro kugeza saa Sita z'ijoro.

'Pundit' avuga ko iki kiganiro kizajya kirangwa n'umuziki (gucuranga indirimbo z'abahanzi), ibigezweho mu myigadaduro (Total Report Live) ndetse bazajya baba bafite n'ingingo basesengura ya buri munsi (Topic of the Days-Analysis).

Ati 'Muri rusange 'Isibo Radar' ni ikiganiro gihurije hamwe ingeri zinyuranye z'amakuru, yaba agaruka ku byamamare, ubuzima bw'abo, amakuru agira icyo amarira abantu, imibereho y'ibyamamare n'ibindi binyuranye.'

99% by'ibizaba bigize iki kiganiro ni ubusesenguzi. Bazajya bitsa ku muziki, Filime, bongereho no gukora inkuru bakubiye mu cyiswe 'Operation'.

Kizajya gitambuka kuri Radio Isibo FM ivugira kuri 98.7 Fm, abantu bashobora no kuzajya bakireba imbona nkubone ku rubuga rwa Youtube 'Isibo Tv' ndetse no kuri Application ya Itv.

Peacemaker ati 'Abantu bitege kumva ubusesenguzi butabogama bukoresheje imibare n'ibimenyetso. Bitege kwerekana uko ubuhanzi bukwiriye gukorwa mu ngeri zose zirimo: Ubuhanzi, kumurika imideli, ubusizi, sinema n'ubwanditsi. Usanga benshi bita cyane ku bahanzi kandi sibo gusa bakwiriye umwanya.'


Ntibagamije guhuza- Bazikiranura mu kiganiro?

Peacemaker yavuze ko abantu badakwiye gufata iki kiganiro n'icy'ubwiyunge hagati y'abo, ahubwo ibyo bazajya baganiraho n'ibyo bizatanga umusaruro.

Ati 'Ntabwo tugamije guhuza. Ibyo dusesengura nibyo bizatanga umusaruro. Mu kiganiro nibiba ngombwa tuzatongana ariko ntibisobanura ko tuzaba tugamije urwango.'

Akomeza ati 'Ikigamijwe ni ugukora ubusesenguzi butanga umurongo ku ngingo runaka. Amakuru y'ibihuha nta mwanya azahabwa. Ubusanzwe ntiduhamagariwe kumvikana, dusabwa gukora ibikenewe ku isoko ry'imyidagaduro.'

Yunganiwe na mugenzi we DC Clement, wabwiye InyaRwanda ko nubwo bazwi nk'abanyamakuru b'abataripfana ku muyoboro wa Youtube, ariko mu kiganiro 'Isibo Radar' bazakomeza gukora bubahirije amahame y'itangazamakuru.

Ati 'Cyane! Kuko hari amahame y'itangazamakuru anagenga ibitangazamakuru bitandukanye na Youtube, ukuri gufite ibimenyetso ko ntagutinya ku kuvuga, ariko nanone nta kurengera kurimo.'

Clement yavuze ko ibi biri mu mpamvu zatumye ikiganiro cyabo bacyita 'Isibo Radar' mu rwego rwo gusobanura ko ibyo bazakora bizagera bigera mu byo abantu bahishwe.

Ati 'Isibo Radar ni izina abantu batamenyereye, uhereye ku ikipe tuzakorana twese dukora inkuru zidasanzwe abantu bakunze kwibaza uko tuba twazibonye, byumwihariko njye hakiyongeraho ko mba ngomba kubwira abantu ibyo amatwi yabo atigeze yumva.'

Akomeza ati 'Radar rero ni indebakure, ikifashishwa mu kumenya amakuru ari aho amaso cyangwa amatwi y'umuntu atageze! Ibyo rero nibyo tuzajya duha abantu. Ni ukubarebera cyangwa kubumvira aho bazajya badukurikira batagera.'


Bazahuze bate ko Clement yakunze kugaragaza ko atemera ibyo Fatakumavuta atangaza?

DC Clement yabwiye InyaRwanda, ko muri Kamena 2023, ari bwo yashyize umukono ku masezerano yo gukorera Isibo FM. Yavuze ko kuva kiriya gihe, yagiranye ibiganiro na bagenzi be Peacemaker 'Pundit' ndetse na 'Fatakumavuta'.

Yavuze ko kuba abantu bakunze kubona ahanganye na Fatakumavuta mu biganiro byo kuri Youtube, abigereranya n'abafana ba APR FC na Rayon Sports.

Ati 'Nubwo hari ababona ko hanze kuri za Youtube dukoreraho tuba duhanganye ariko navuga ko ari nka kwakundi umukinnyi wo muri APR FC aba ahanganye n'uwo muri Rayon Sports ariko bose bagera mu ikipe y'Igihugu Amavubi bose bagashyira hamwe. Bizanyorohera kandi abadukurikiza bazaryoherwa cyane!'

Fatakumavuta yakoreye ibitangazamakuru birimo Fash Fm, ndetse yagiye yifashishwa cyane mu biganiro bitandukanye byatambukaga ku muyoboro wa 3D TV.

Uyu mugabo usigaye ari Umuvugizi w'ikipe ya Gorilla, yabwiye InyaRwanda ko yagarutse mu itangazamakuru rya Radio afite intego yo kugaragaza ko ariwe musesenguzi wa mbere mu bijyanye n'imyidagaduro.

Fatakumavuta yari amaze igihe kinini atumvikana mu itangazamakuru ryo kuri Radio. Yavuze ko kugaruka kwe kuzumvikana cyane mu biganiro by'ubusesenguzi azajya akora. Ati 'Abantu bitege indi ntera mu busesenguzi bw'amakuru ajyanye n'imyidagaduro.'

Kuri we, imyaka 2 ishize atumvikana mu itangazamakuru ryo kuri Radio, yishimira ko yagize uruhare mu guhindura itangazamakuru rikorerwa ku muyoboro wa Youtube.

Ati 'Imyaka ibiri ntari kuri Radio nakoze impinduramatwara ku rubuga rwa Youtube binyuze mu biganiro nahaye inyito ya 'Operations' byatambukaga ku muyoboro wa 3D TV.'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140752/fatakumavuta-dc-clement-na-pundit-abanyamakuru-babataripfana-bahurijwe-mu-kiganiro-isibo-r-140752.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)