FERWAFA yirinze ibyaye 2017, Rayon Sports ntibyumva #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kugira impungenge z'amatara ya Kigali Pele Stadium, Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryafashe umwanzuro wo kwimura amasaha y'umukino w'abakeba uzahuza APR FC na Rayon Sports.

Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024, Rayon Sports izakira APR FC mu mukino w'umunsi wa 24 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2023-24. Ni umukino wari utaganyijwe saa 18h00' kuri Kigali Pele Stadium.

FERWAFA ikaba yamaze gufata umwanzuro wo gushyira uyu mukino saa 15h00' kubera ko batizeye amatara ya Kigali Pele Stadium.

Iri shyirahamwe rivuga ko Umujyi wa Kigali warimenyesheje ko Generator icanira iki kibuga idakora neza ku buryo ikora ku kigero cya 20%.

Ibi kandi bakabishingira no kuba mu mikino imaze iminsi ihabera amatara yabaga atagaragara neza bityo bakirinda ko hari ikibazo cyaba kuri uyu mukino uba witezwe n'abantu.

Benshi barimo na Rayon Sports batunguwe n'iki cyemezo kuko batumva ukuntu ikibuga cyakiniweho na APR FC na Etoile del'Est ku wa Kabiri w'iki cyumweru amatara ahise aba ikibazo.

Umunyamabanga wa Rayon Sports yagize ati "FERWAFA yatumunyesheke ko umukino wimuriwe amasaha kubera amatara. Ariko niba ntibeshye hari umukino wari wahabereye ku wa Kabiri?"

FERWAFA yirinze ibyabaye 2017?

Umukino uhuza APR FC na Rayon Sports ni umukino uba witezwe n'abantu b'ingeri zose, yaba abaje ku kibuga cyangwa se n'abataje bawukurikira kuri televiziyo cyangwa Radio.

Ni yo mpamvu mu kuwitegura harebwa buri kantu gashobora kuba kateza impaka kuri uyu mukino ugatuma utagenda neza.

Nyuma y'uko abantu batandukanye barimo n'abakinnyi bagiye bivovotera aya matara bavuga ko atagaragara neza, FERWAFA yahisemo umukino kuwuzana kare ngo hato hatazabaho impanuka noneho akazima hakaboneka urwitwazo.

Ibi bisa no kwirinda ibyabaye muri 2017 tariki ya 23 Nzeri aho aya makipe yari yacakiraniye i Rubavu kuri Stade Umuganda mu mukino wa Super Cup.

Byaje kuba ngombwa ko umukino usubikwa ugeze ku munota wa 63 nyuma y'uko amatara yo muri Stade Umuganda yari yazimye, kwaka bikanga. Rayon Sports yari ifite 2-0. Byabaye ngombwa ko iminota yari isigaye ikinirwa kuri Kigali Pele Stadium (icyo gihe yari ikiri Stade Regional) ku wa Gatatu, tariki ya 27 Nzeri 2017. Nta mpinduka zabaye umukino warangiye ari 2-0 Rayon Sports yegukana igikombe.

Ntabwo i Rubavu byagenze neza
Iminota yasigaye yaje gukinirwa i Kigali



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yirinze-ibyaye-2017-rayon-sports-ntibyumva

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)