Frank Torsten Spittler watangiye gushimagizwa yahinduye iki mu Mavubi? Ni we mucunguzi? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Nubona Amavubi ujye uberereka!' Ubu aka kanya abakunzi b'ikipe y'igihugu Amavubi barimo kumwenyura bitewe n'uburyo irimo yitwara muri iyi minsi aho mu mikino 4 yatsinzemo ibiri, inganya ibiri kandi nta gitego yigeze yinjizwa.

Hashize imyaka n'imyaka abakunzi b'Amavubi barifashe mapfubyi, nta rushanwa rikomeye yigeze yitabirwa kuva 2004 yajya mu gikombe cy'Afurika, nyuma yongeye kugerageza gusubirayo ndetse inashima mu ijonjora ry'igikombe cy'Isi ariko biranga.

Ntabwo ngiye kugaruka mu mateka y'Amavubi mu myaka yashize ahubwo reka tugaruka ku Mavubi y'ubu, turebe icyahindutse ku buryo benshi batangiye kuyigarurira icyizere.

Tariki ya 1 Ugushyingo 2023 ni bwo Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje Umudage Frank Torsten Spitller nk'umutoza mukuru w'u Rwanda asimbura Carlos Ferrer ukomoka muri Espagne.

Ni umutoza utari ufite ibigwi ku buryo benshi bibazaga aho aturutse ndetse bamwe bakemeza ko ntacyo azakora na we ari ugutsindwa nk'abandi bose bamubanjirije.

Amaze gutoza imikino 4 harimo imikino 2 y'ijonjora ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi yanganyijemo na Zimbabwe ubusa ku busa ndetse anatsinda Afurika y'Epfo ibitego 2 akaba ayoboye itsinda. Aheruka gukina indi mikino ibiri ya gictu na Botswana ku wa Gatanu w'icyumweru gishize aho banganyije 0-0 ni mu gihe ejo hashize yatsinze Madagascar 2-0, bivuze ko afite amanota 8/12.

Uyu mudage yahinduye iki mu Ikipe y'Igihugu

Ni umutoza wagiye agaragaza igitsure no kutavugirwamo ku buryo umukinnyi unyuranyije n'ibyo yifuza ahubwo bahita bashwana atitaye ku mukinnyi uwo ari we.

Benshi bazi ko ubwo yahamagaraga ikipe y'igihugu bwa mbere bitegura imikino ya Zimbabwe na Afurika y'Epfo bamwe mu bakinnyi basezerewe bitewe n'imyitwarire idahwitse harimo no gusa no kuzamura intugu, nka Mugunga Yves yasezerewe kubera kwicara ku mupira.

Benshi bibuka ku mukino wa Zimbabwe ubwo yasimbuzaga Hakim Sahabo, benshi byarabatunguye ndetse na Sahabo ubwo yasohokaga mu kibuga kubera kutishima akubita agacupa k'amazi, icyabaye ni uko ku mukino wa Afurika y'Epfo yahise amubanza ku ntebe y'abasimbura.

Tutagiye kure na none, ku wa Gatanu w'icyumuweru gishize mu mukino wa gicuti u Rwanda rwanganyijemo na Botswana, Byiringiro Lague ubwo yari asohotse asimbuwe yagaragaje imyitwarire itari myiza aho yakubise agacupa k'amazi k'abasifuzi ndetse ahita anerekeza mu rwambariro aho kujya ku ntebe y'abasimbura. Frank Spittler yahise amukura mu bakinnyi bakinnye na Madagascar ku munsi w'ejo hashize ku wa Mbere. Umuntu yavuga ko yaciye akavuyo no kutavugirwamo mu bakinnyi b'ikipe y'igihugu.

Ibi ni nabyo Muhire Kevin yavuze ati 'uyu mutoza afite igitsure kiri hejuru, ibintu byose ni kuri gahunda, tujya gukina afite ibyo yakubwiye iyo utabikoze ahita agukuramo, iyo ugiye mu kibuga ukabikora uko yabikubwiye umusaruro uraboneka.'

Gukinisha abakinnyi bitewe n'uko bahagaze mu myitozo…

Muri iyi mikino 4 uyu mutoza yagaragaje kudahidagura 11 be cyane. Iyo usesenguye neza usanga agendera ku bintu 2 harimo uko abakinnyi bahagaze mu myitozo ndetse n'ubunararibonye bafite hakiyongeraho n'uko bamenyeranye.

Ku ngoma ye ntuzapfa kubona yahinduye umurongo we w'inyuma (Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Manzi Thierry ndetse Mutsinze Ange Jimmy) uretse kuba bahagaze neza, ni n'abakinnyi bamenyeranye bakinanye igihe kinini.

Ibi bitandukanye n'abamubanjirije aho wasangaga bakunda guhindagura cyane, buri mukino wabaga ufite ikipe ya wo.

Nubwo bamwe badahuriza ku mihamagarire y'uyu mutoza n'abakinnyi ahamagara, ariko ni umutoza utagendera ku marangamutima cyangwa ngo agendere ku mazina ahubwo umukinnyi uhagaze neza ni we ukina.

Urugero, nyuma yo guhamagara Sibomana Patrick Papy avuye muri Kenya, avuga ko yasanze urwego rwe ruri hasi (nubwo we atabyemera) yahise amusezerera atitaye ku kuba yarategewe indege.

Abakinnyi nka Seif na Mugisha Bonheur bari bamaze kumenyerwa nk'abakinnyi babanzamo mu Mavubi, bishobora kuzabasaba imbaraga kugira ngo abizere kuko mu mikino 2 ya gicuti iheruka nta mwanya uhagije bahawe.

Yizeye abungiriza be bimuha umusaruro

Amakuru avuga ko ari umutoza ukunda kugisha inama abungiriza be (Jimmy Mulisa na Yves Rwasamanzi) ndetse rimwe na rimwe agafata umwanzuro agendeye ku bitekerezo bamuhaye cyane cyane ku bakinnyi bahamagarwa.

Amakuru avuga ko uyu mutoza mu bakinnyi yagombaga guhamagara yatekereje ku bakinnyi nka Haruna Niyonzima ukinira Al Ta'awoon muri Libya, shampiyona imwe na Manzi Thierry ukinira Al Ahli Tripoli, yashakaga guhamagara kandi Rafael York mu cyiciro cya kabiri muri Sweden muri Gefle IF ndetse n'umunyezamu Kwizera Olivier ukinira Al Kawkab muri Saudi Arabia.

Bivugwa ko nyuma yo kuganira n'abungiriza be ari bwo bafashe umwanzuro wo kubareka kubera ko bamubwiye ko ari abakinnyi badashobotse nka Rafael York na Haruna ngo ni abakinnyi bagorana cyane ku batoza, Kwizera Olivier akaba azira kuba yarigeze guhamagarwa ntiyitabire ubutumire.

Nyuma yo gushaka amakuru akumva ko hari ukuntu bagoranye, yahisemo kubareka abasimbuza abandi kandi byaramuhiriye bikaba birimo no kumuha umusaruro.

Intsinzi yatangiye kuboneka mu Mavubi
Amaze kugaragaza ko nta marangamutima agira, akinisha uwo abona ameze neza byakwanga agahita amukuramo
Kevin Muhire yavuze ko ari umutoza ugira igitsure cyinshi
Abatoza be arabumva



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/frank-torsten-spittler-watangiye-gushimagizwa-yahinduye-iki-mu-mavubi-ni-we-mucunguzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)