Gasogi United yagaruye rutahizamu wayigiriyemo ibihe byiza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu ukomoka muri Tchad wahoze akinira Gasogi United, Djibrine Hassan yagarutse muri iyi kipe kuyifasha mu mikino isigaye ya shampiyona.

Djibrine akaba yaherukaga muri Gasogi United mu mwaka w'imikino wa 2021-22 aho yasoje ku mwanya wa 3 muri ba rutahizamu batsinze ibitego byinshi, ni nyuma ya Shabani Hussein Tchabalala watsinze 14, Nwosu Samuel watsinze 12, we yatsinze 11.

Yaje gutandukana na yo muri Kanama 2022 ubwo yerekezaga muri Mauritania akaba na ho yaraje kuhava ubu ni umukinnyi wigenga nta kipe yari afite, yaje ari "Free Agent".

Gasogi United ikaba yasubukuye imyitozo yitegura umukino wa shampiyona w'umunsi wa 25 ifitanye na Etoile del'Est ndetse n'imikino ya 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro ifitanye na Police FC.

Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino neza, nyuma yo gutakaza Maxwell Djoumekou na Theodore Malpango, yongeyemo imbaraga izana Djibrine Hassan.

Djibrine Hassan yagarutse muri Gasogi United



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gasogi-united-yagaruye-rutahizamu-wayigiriyemo-ibihe-byiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)