Gen Mubarakh Muganga yakurikiye umukino APR FC yatsinzemo Etoile de l'Est 1-0, ihita irusha Rayon Sports amanota 10 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo hakinwaga umukino w'umunsi wa 18 utarabereye igihe, ikipe y'Ingabo z'igihugu ya APR FC yatsinze ikipe ya Etoile De l'Est igitego kimwe ku busa.

Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2024, ukinirwa kuri Kigali Pele Stadium warangiye igitego kimwe cy'ikipe y'Ingabo z'Igihugu ya APR FC gitsinzwe na Kategaya Elie.

Iki igitego cyatandukanyije impande zombi cyabonetse ku munota wa 21 w'umukino dore ko indi minota igera kuri 69 yarangiye ntakindi kibonetsemo.

Uyu mukino kandi wakurikiwe n'Umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga akaba ari n'umuyobozi w'icyubahiro wa APR FC, yari kumwe kandi na Chairman wayo Colonel Richard Karasira.

Mu kwishimira ko General Mubarakh yaje gushyigikira iyi kipe yigeze no kuyobora, Ikipe ya APR FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yishimiye ko uyu mubozi yake gukurikira uyu mukino.

Bagize bati 'mu kanya gato abona, mu nshingano nyinshi agira, Chief of Defence Staff (CDS) akaba n'Umuyobozi w'Icyubahiro wa APR FC Gen. Mubarakh Muganga Yarebye umukino  APR FC yatsinzemo Etoile de L'Est 1-0  Kuri Kigali Pele Stadium ari kumwe n'Umuyobozi wa APR FC Col. Richard Karasira.'

Gutsinda uyu mukino kwa APR FC byatumye igeza amanota 55 ikaba iri ku mwanya wa mbere w'agateganyo, irakurikirwa na Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 45.

Kugeza ubu aya makipe yombi akurikiranye kuri uri rutonde azahura ku mukino w'umunsi wa 24 aho Rayon Sports ariyo izakira APR FC kuri uyu wa Gatandatu guhera saa kumi n'Ebyiri z'umugoroba.

The post Gen Mubarakh Muganga yakurikiye umukino APR FC yatsinzemo Etoile de l'Est 1-0, ihita irusha Rayon Sports amanota 10 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/gen-mubarakh-muganga-yakurikiye-umukino-apr-fc-yatsinzemo-etoile-de-lest-1-0-ihita-irusha-rayon-sports-amanota-10/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gen-mubarakh-muganga-yakurikiye-umukino-apr-fc-yatsinzemo-etoile-de-lest-1-0-ihita-irusha-rayon-sports-amanota-10

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)