General Makenga yasubiranye urugo rw' iwabo, Victor Byiringiro wamumenesheje ahungishwa mu ngobyi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru dukesha ibitangazamakuru mpuzamahanga, birimo BBC y'Abongereza na TV5 y'Abafaransa, arahamya ko kuva kuwa gatatu tariki 06 Gashyantare 2024, umutwe wa M23 wigaruriye santere ya Nyanzale ndetse n'uduce tuyikikije nka Kirima, Kashalira na Ngoroba. Ibi byaje no kwemezwa na Jenerali Chitambwe uyobora ibikorwa bya gisirikari muri Kivu y'Amajyaruguru.

Aho Nyanzale ho muri Teritwari ya Rutshuru, niho umuyobozi wa M23, Jenerali Sultan Makenga akomoka, ndetse inzu y'ababyeyi be ikaba igihari, kimwe na benshi bo mu muryango we.

Kimwe n'utundi duce dukungahaye ku mabuye y'agaciro, Nyanzale nayo yari imaze igihe ari indiri y'abajenosideri ba FDLR, dore ko umuyobozi wayo, Jenerali Gaston Iyamuremye wiyita'Victor Byiringiro', ariho yaratuye.

Amakuru abaturage ba Nyanzale babwiye itangazamakuru ni uko ubwo M23 yari igeze mu marembo yaho, Jenerali Victor Byiringiro yahungishijwe mu ngobyi dore ko amaze igihe arwaye cyane, kimwe n'abarwanyi be ngo bakaba bahunze berekeza za Lubero mu majyaruguru. Inkware y'inyabugingo itora mu itongo ry'uwayihigaga koko!

Ababibonye barahamya ko muri santere ya Nyanzale abarwanira uruhande rwa Leta ya Kongo bahatakarije abasirikari benshi cyane, banahasiga ibikoresho bya gisirikari bitubutse kandi bigezweho.

Ifatwa rya Nyanzale ryababaje cyane abashyigikiye ubutegetsi bwaTshisekedi, cyane cyane ko hari umutungo kamere mwinshi cyane, kandi bikaba byarushijeho gushyira umujyi wa Goma mu kato.

Nyanzale iri ku muhanda munini uhuza Sake-Mweso-Kanyabayonga na Rutshuru werekeza i Butembo. Ituwe n'abantu babarirwa mu bihumbi mirongo inani(80.000), ikaba iri mu bilometero 70 werekeza mu majyaruguru ya Goma.

Ahitwa Lueshe hari mu nkengero za Nyanzale hazwi amabuye y'agaciro akomeye cyane yo mu bwoko bwa nubium, acukurwa na sosiyete ya Sorwakivu kuva mu myaka ya za 60.

The post General Makenga yasubiranye urugo rw' iwabo, Victor Byiringiro wamumenesheje ahungishwa mu ngobyi appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/general-makenga-yasubiranye-urugo-rw-iwabo-victor-byiringiro-wamumenesheje-ahungishwa-mu-ngobyi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=general-makenga-yasubiranye-urugo-rw-iwabo-victor-byiringiro-wamumenesheje-ahungishwa-mu-ngobyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)