Gura itike hakiri kare yo kwinjira mu gitaram... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitaramo cyiswe "Ewangelia Easter Celebration Concert" kizaba tariki 31 Werurwe 2024, ni igitaramo kidasanzwe kizahuza abarimo James na Daniella, Chrisus Regnat, Ambassadors Choir, Alarm Ministriies, Shalom Choir ndetse na Jehovah Jireh Choir, bazahurira ku rubyiniro rwa BK Arena bagafatanya n'abakiristo kwizihiza umunsi wa Pasika.

Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo biri mu byiciro bine (4) aho bihera ku mafaranga ibihumbi bitanu gusa (5000 RWF) ahasanzwe, ahisumbuyeho ni ibihumbi icumi (10000 RWF), muri VIP ni ibihumbi cumi na bitanu (15,000 RWF), muri VVIP ni ibihumbi makumyabiri (20,000 RWF) naho kumeza yicarwago n'abantu batandatu (6) ni ibihumbi magana abiri (200,000 RWF).

Amatike ari kuboneka kuri www.ticqet.rw ndetse n'ahandi hatandukanye mu mujyi wa Kigali nka Camelia CHIC, Camelia- Makuza Peace Plaza, Camelia Kisimenti, La Gardienne (Kiyovu), Uncle's Resto (Kicukiro), St Famille Parish, Regina Pacis, Omega church (Kagugu), Bethesda Holy church, Foursquare Gospel church, Restoration center (Masoro), Zion Temple (Gatenga), New Life Bible church (Kicukiro) na Eglise Vivante (Rebero).

Iki gitaramo cya Pasika cyiswe "Ewangelia Easter Celebration Concert", cyateguwe ku bufatanye n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR). BSR imaze iminsi mu bukangurambaga bwo gushyigikira Bibiliya ngo itazabura, akaba ari gahunda yafunguwe n'Umuvugizi Mukuru w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Antoine Karidinali Kambanda.

Umwe mu bari gutegura iki gitaramo, Nicodeme Nzahoyankuye, yabwiye InyaRwanda ko bagiteguye mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Pasika. Ati "Iki gitaramo kigamije gufasha abantu kwizihiza Pasika. Abantu bazahabwa umwanya mwiza wo gutaramana n'amatsinda n'abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana."


Aho wagura itike yo kwinjira mu gitaramo cya Pasika kizabera muri BK Arena

Abaramyi James na Daniella bazaririmba muri iki gitaramo kibura iminsi micye

Korali Ambassodors izafatanya n'abazitabira iki gitaramo kwizihiza Pasika

Korali Christus Regnat iri muzizaririmba muri iki gitaramo kidasanzwe cya Pasika

Korali Shalom nayo itegerejwe muri iki gitaramo kizabera muri BK Arena

Alarm Ministries nayo izaririmba muri iki gitaramo kizaba ku itariki 31 Werurwe 2024



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140961/gura-itike-hakiri-kare-yo-kwinjira-mu-gitaramo-cyamateka-cya-pasika-kizabera-muri-bk-arena-140961.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)