Hakim Sahabo yavuze abakinnyi 2 afatiraho icyitegererezo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'umunyarwanda ukinira ikipe ya Standard de Liège mu Bubiligi, yavuze ko abakinnyi afatiraho icyitegererezo ari Umufaransa Paul Pogba ndetse n'umunya-Brazil, Neymar Jr.

Uyu mukinnyi wavukiye mu Bubiligi muri 2005 akaba afite imyaka 18, yahisemo kuba yakinira u Rwanda atitaye ku kuba u Bubiligi yavukiyemo bwazamuhamagara.

Mu kiganiro 'Le Standard Talk' giheruka gusohoka aho baba baganiriza abakinnyi ba Standard de Liège ikina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Hakim Sahabo yabajijwe byinshi bijyanye n'urugendo rwe rwa ruhago.

Abajijwe impamvu yahisemo gukinira u Rwanda, yavuze ko yabikoze ku bushake kuko yashakaga kwitura mama we (kuko ni umunyarwandakazi) wamukoreye buri kimwe, yashimangiye ko atabyicuza kuba yarahisemo u Rwanda mbere y'u Bubiligi bwari kumuhamagara cyangwa ntibumuhamagare.

Abajijwe abakinnyi afatiraho icyitegererezo, Sahabo yavuze ko ari abakinnyi babiri, Umufaransa ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Juventus mu Butaliyani uheruka guhagarikwa imyaka 4 kubera gukoresha imiti yongera imbaraga, Paul Pogba ndetse n'umunya-Brazil ukinira ikipe ya Al Hilal muri Saudi Arabia.

Ati 'Paul Pogba na Neymar, ni abo babiri, ni abo babiri.' Yahise yungamo ati 'ariko kuri njye nemera ko Messi [Lionel] ari we mukinnyi mwiza.'

Yakomeje avuga ko aba bakinnyi ikintu abakundira ari uko nka Paul Pogba uburyo akinamo, uburyo ahagarara mu kibuga nta gihunga abyemera cyane ni mu gihe ni Neymar Jr ngo iyo afashe umupira aba ari mubi cyane, awukoresha icyo ashaka cyose.

Sahabo Hakim yatangiye gukinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda muri 2022 ku mukino wa gicuti wa Equatorial Guinea. Akaba amaze gukinira u Rwanda imikino 5, ubu ni umukinnyi ngenderwaho.

Sahabo yavuze abakinnyi afatiraho icyitegererezo
Neymar ngo iyo afashe umupira arindwa mubi
Paul Pogba ngo akunda imikinire ye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hakim-sahabo-yavuze-abakinnyi-2-afatiraho-icyitegererezo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)