Hakizimana Muhadjiri yemeje ko mbere y'uko umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Frank Spittler amuhamagara baganiriye amubwira ibyo amwifuzamo.
Uyu mukinnyi ukinira ikipe ya Police FC, ntabwo yifashishijwe n'umutoza Frank Spittler mu mikino ye ibiri ya mbere yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 yakinnyemo na Zimbabwe bakanganya ndetse n'uwo yatsinze Afurika y'Epfo 2-0.
Muhadjiri akaba yarahamagawe mu Mavubi yitegura imikino 2 ya gicuti, uwa Madagascar tariki ya 18 Werurwe na Botswana tariki ya 25 Werurwe, imikino yose izabera muri Madagascar.
Mu kiganiro n'itangazamakuru, Frank Spittler yavuze ko impamvu yahamagaye uyu mukinnyi ari uko uyu mukinnyi baganiriye akamubwira ibyo yifuza.
Hakizimama Muhadjiri akaba yavuze ko koko mbere yo guhamagarwa baganiriye akamubwira ibyo amwifuzamo.
Ati "Twaraganiriye, twaganiriye byinshi ntabwo umuntu yabivugira hano ariko ibyo ashaka ndakeka ndimo kugerageza kubikora hano, ni ukugerageza kubera ko ni ubwa mbere muri gahunda ze urumva ni bwo ndimo kuzamo, ni ukumwemeza ibyo ashaka nanjye njye muri iyo sisiteme."
Akomoza kuri bimwe yamusabye, yagize ati "umuntu wese icyo agusaba ni ugukora ugashyira hamwe na bagenzi ba we, akenshi hano abenshi ndabaruta, kubera ntabwo nkunda kuvuga aba anagusaba ko wavugana n'abandi cyane, nibaza ko ni byo birimo kuko akenshi hari igihe umuntu akubona utuje cyane na byo bikaba ikibazo, nibaza ko ari ibintu umuntu aba agomba gukosora."
Si ibi gusa kuko Hakizimana Muhadjiri yakomeje avuga ko uyu mutoza yanavuganye na Mashami Vincent umutoza we muri Police FC amubwira ibyo yafasha uyu mukinnyi gukosora.