Harimo iy'ibihumbi 50! Rayon Sports yashyize hanze ibiciro byo ku mukino wa APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports izakira APR FC mu mukino w'umunsi wa 24 wa shampiyona, yamaze gushyira hanze ibiciro byo kuri uyu mukino aho itike ya menshi ari ibihumbi 50.

Ni umukino uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024, ukabera kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h00', azaba ari umukino w'umunsi wa 24 wa shampiyona ya 2023-24.

Uyu mukino uzwiho kuba ari wo uhenze muri shampiyona y'u Rwanda, Rayon Sports izaba yawakiriye yamaze kugaragaza uko ibiciro bihagaze.

Mu myanya y'icyubahiro ya VVIP ubu ugura itike arayigura ibihumbi 50 kimwe no k'umunsi w'umukino ni ko izaba igura.

Muri VIP ubu ni ibihumbi 20 mu gihe uzayigura ku itariki y'umukino azayigura ibihumbi 30, ahatwikiriye ubu ni ibihumbi 5 mu gihe ku wa Gatandatu itike izaba ari ibihumbi 7, ahasanzwe bi ibihumbi 5 ariko tariki ya 9 Werurwe 2024, itike izaba igura ibihumbi 7 by'amafaranga y'u Rwanda.

Aya makipe yombi agiye gukina hagati yayo harimo ikinyuranyo cy'amanota menshi cyane aho APR FC ari iya mbere n'amanota 52, Rayon Sports ya kabiri ifite 45 ariko mu gihe APR FC yatsinda ikirarane cy'uyu munsi cya Etoile del'Est yahita irusha Rayon Sports amanota 10.

Rayon Sports na APR FC zirakina ku wa Gatandatu



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/harimo-iy-ibihumbi-50-rayon-sports-yashyize-hanze-ibiciro-byo-ku-mukino-wa-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)