Harimo n'uwategewe indege! Abakinnyi 13 basezerewe mu Mavubi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sibomana Patrick Papy usanzwe ukinira ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya, ni umwe mu bakinnyi 13 umutoza w'Ikipe y'Igihugu Frank Spittler yasize atajyanye muri Madagascar.

Uyu mutoza w'Umudage muri rusange yari yahamagaye abakinnyi 38 azifashisha mu mikino ibiri ya gicuti uwa Madagascar tariki ya 22 Werurwe na Botswana tariki ya 25 Werurwe 2024 imikino yose izabera muri Madagascar.

Muri aba bakinnyi yahamagaye akaba yahisemo kuzifashisha abakinnyi 25 abandi 13 arabasezerera.

Muri abo bakinnyi yahamagaye 14 bakina hanze y'u Rwanda, akaba muri bo yahisemo gusiga Sibomana Patrick Papy wa Gor Mahia muri Kenya.

Mu ijoro ryakeye ni bwo Amavubi yahagurutse mu Rwanda anyura Addis Ababa muri Ethiopia aho yahuriye n'abakinnyi nka Mutsinzi Ange Jimmy ukina muri Norway, Byiringiro Lague ukina muri Sweden na Mugisha Bonheur ukina muri Tunisia bakaba bahugurukanye muri Ethiopia berekeza muri Madagascar.

Abandi bakinnyi nka Djihad Bizimana ukina muri Ukraine, Imanishimwe Emmanuel ukina muri Maroc, Nshuti Innocent ukina muri America, Sahabo Hakim na Maxime Wenssens bakina mu Bubiligi bazahurira na bagenzi ba bo muri Madagascar.

Uretse Sibomana Patrick Papy wa Gor Mahia abandi bakinnyi umutoza yasize barimo umunyeza Hakizimana Adolphe na myugariro Akayezu Jean Bosco ba AS Kigali.

Kanamugire Roger, Nsabimana Aimable na Bugingo Hakim ba Rayon Sports, Ruboneka Bosco, Niyomugabo Claude, Kwitonda Alain Bacca na Niyibizi Ramadhan ba APR FC.

Mugenzi Bienvenue wa Police FC, Nsengiyumva Samuel na Iradukunda Simeon ba Gorilla FC.

Kwitonda Alain Bacca wa APR FC yasezerewe
Nsengiyumva Samuel wa Gorilla FC
Niyibizi Ramadhan wa APR FC
Umunyezamu Hakizimana Adolphe wa AS Kigali ari mu basigaye
Iradkunda Simeon wa Gorilla FC
Sibomana Patrick Papy wa Gor Mahia na Niyomugabo Claude wa APR FC na bo basezerewe
Mugenzi Bienvenue wa Police FC
Ruboneka Bosco na we kuri iyi nshuro ntiyahiriwe
Bugingo Hakim wa Rayon Sports na we yeretswe umuryango
Akayezu Jean Bosco wari uhamagawe bwa mbere na we yasigaye



Source : http://isimbi.rw/siporo/Harimo-n-uwategewe-indege-Abakinnyi-13-basezerewe-mu-Mavubi-AMAFOTO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)