Harimo uwo azishyura miliyoni 12! Urukiko rwahamije Kazungu Denis ibyaha byose ashinjwa uko ari 10 maze rumukatira igihano kimukwiriye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2024, nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwahamije Kazungu Denis ibyaha byose ashinjwa uko ari 10.

Urukiko rwategetse ko Kazungu aha indishyi z'akababaro abantu bagizweho ingaruka n'ibyaha yakoze, miliyoni hafi 30 Frw. Harimo uwo azishyura miliyoni 12 Frw, uwa miliyoni 6 Frw, babiri ba miliyoni 5 Frw na babiri ba miliyoni 3 Frw.

Ndetse kandi Urukiko rwategetse Kazungu guha nyir'inzu yakodeshaga, Shyirambere Augustin, indishyi ya miliyoni 1.330 Frw yo gusana ibyo yangije.

Kazungu Dennis ibyaha yahamijwe birimo kwica ku bushake, gusambanya ku gahato, iyicarubozo, kwinjira mu makuru ya mudasobwa cyangwa uruhererekane rwa mudasobwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko, guhisha umurambo, gukoresha ibikangisho no gufungira umuntu ahatemewe.



Source : https://yegob.rw/harimo-uwo-azishyura-miliyoni-12-urukiko-rwahamije-kazungu-denis-ibyaha-byose-ashinjwa-uko-ari-10-maze-rumukatira-igihano-kimukwiriye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)