Hosojwe amahugurwa ku bayobozi b'amakipe kuri Club Licensing, bemeza ko azaca amarangamutima muri FERWAFA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi hasojwe amahugurwa ajyanye no gusaba no gusabira ibyangombwa amakipe hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga (Club Licensing Online Platform), abayitabiriye bemeza ko kimwe bizagabanya ari amarangamutima yajyaga agaragara muri FERWAFA mu gihe cyo kubisaba.

Ni amahugurwa y'iminsi ibiri kuva ejo hashize ku wa Mbere tariki 11 Werurwe akaba yaosojwe uyu munsi tariki 12 Werurwe, yaberaga kuri Hilltop Hotel i Remera.

Akaba yaritabiriwe n'abayobozi b'amakipe 16 y'icyiciro cya mbere mu bagabo n'andi 10 ari imbere mu cyiciro cya kabiri. Uretse abayobozi, ni amahugurwa yitabiriwe n'abiganjemo abarimo abanyamabanga b'amakipe ndetse n'abashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw'amakipe (Team Managers).

Yateguwe ku bufatanye bw'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Ubuyobozi bwa Shampiyona y'u Rwanda (Rwanda Premier League Board) ndetse n'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF).

Aya mahugurwa akaba yaratanzwe n'impuguke za CAF ziturutse muri Uganda, Nakagwa Shirah na Kazoora Emmanuel.

Umunyamabanga wa Etoile del'Est, Umulisa Eric yavuze ko ibyo bahuguwe nibabishyira mu bikorwa ari bo bizagirira akamaro.

Ati "ni amahugurwa yaje gufasha amakipe, nidushyira mu ngiro ibyo twahuguwe twebwe amakipe nitwe bizagirira akamaro."

Ubusanzwe uburyo amakipe yajyaga asaba ibyangombwa, batwaraga impapuro kuri FERWAFA zigaragaza ko bujuje ibisabwa bemerewe kwitabira amarushanwa.

Umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye we yavuze ko icya mbere bizagabanya ari ibibazo byajyaga bitezwa n'izi mpapuro batwaraga kuri FERWAFA.

Ati "Ni uburyo twari dusanzwe dukora ariko amakipe yajyanaga impapuro kuri Ferwafa, ugasanga rimwe na rimwe birateza ikibazo ariko ubu noneho ni uburyo bw'Ikoranabuhanga riri ku rwego rwa Afurika.'

Yakomeje avuga ko kandi ibi bizazamura urwego rwo gukora kinyamwuga ku makipe no gukoresha umwanya neza.

Ati 'Ibintu byose birimo impapuro, kugenda, kugaruka muri iki kinyejana tugezemo rwose nta bwo bigezweho. Ikoranabuhanga ryoroshya akazi. Biroroshya urwo rujya n'uruza rw'abantu bajyaga kuri federation bitwaje impapuro. Ikindi ni ukoroshya akazi. Ahari abajyaga bagongwa n'igihe ariko ntibizongera kubaho.'

Namenye yemeje ko bizaca amarangamutima ya muntu, kuko hari amakipe yajyaga ajyana ibyangombwa yatinze bigasaba ko ababishinzwe babafasha kuko byabaga ari impapuro ariko ubu byose bizajya bikorerwa ku ikoranabuhanga, uwatinze sisiteme ikamufungiraho ubwo bizajya biba birangiye.

Jules Karangwa, akaba umujyanama mu by'amategeko ndetse na tekinike muri FERWAFA, yavuze ko aya mabwiriza CAF yayashyizeho guhera muri 2012 ariko atakurikizwaga 100% ndetse ubu hakaba hiyongereyemo andi mashya ari na yo mpamvu bayateguye.

Ati "Aya mahugurwa icyatumye ategurwa, ni uko umwaka wa 2022-2023 CAF yashyizeho andi mabwiriza mashya. Iyi gahunda ya Club Licensing yatangijwe na CAF mu 2012 ariko ntiyahita ishyirwa mu bikorwa ku muvuduko wari witezwe. Umwihariko bashyizemo ubu, ni uko noneho barenze ibyo amakipe agomba kuzuza ngo yitabire amarushanwa ya CAF, bashyiraho n'iby'ibanze ku rwego rw'Igihugu.'

Yavuze ko ubu hari ibyangombwa amakipe yitabira amarushanwa Nyafurika yasabwaga bizajya basabwa n'amakipe akina amarushanwa y'imbere mu gihugu.

Bimwe mu birebwaho batanga Club Licensing, harimo kureba niba ikipe ifite ibikorwa bya siporo birimo n'amakipe y'abato, ibikorwaremezo (ikibuga ikipe yakiriraho n'ibiro ikoreraho), ubuyobozi n'abakozi bafite amasezerano, Umunyamategeko n'Ushinzwe Umutungo.

Ikindi bamenyeshejwe ni uko ubu bazajya banasabwa gutanga raporo y'ubuzima bw'abakinnyi uko bahagaze yatanzwe na muganga uzwi mbere gutangira shampiyona.

Ikindi amakipe yajyaga atandukana n'umutoza mukuru ikipe ikamara hafi amezi 3 itozwa n'umutoza udafite ibyangombwa ntibizongera kubaho.

Abanyamuryango ba FERWAFA bahuguwe
Nakagwa Shirah, impuguke ya CAF yatanze amahugurwa
Kazoora Emmanuel watanze na we amahugurwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hosojwe-amahugurwa-ku-bayobozi-b-amakipe-bemeza-ko-kimwe-azaca-ari-amarangamutima-muri-ferwafa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)