Benshi babifata nk'inzozi zizaba zibaye impamo kubona umukinnyi nka Noam Emeran yambaye umwenda uriho ibendera ry'u Rwanda akinira ikipe y'iguhugu Amavubi, gusa kugeza ubu uyu mukinnyi biracyagoranye.
Uyu rutahizamu usatira anyuze ku ruhande w'imyaka 21, akinira FC Groningen mu cyiciro cya kabiri mu Buholandi, ni nyuma yo kuva muri Manchester United.
Ni umwe mu bakinnyi bakabaye baremeye gukinira u Rwanda mu buryo bworoshye, ariko kuva muri 2021 babigerageza ntibirakunda.
Hari impamvu 2 zumvikana zari gutuma Noam Fritz Emeran yemera gukinira u Rwanda, iya mbere ni uko se umubyara, Emeran Fritz Nkusi yakiniye u Rwanda, iya kabiri ni uko nyina ari umunyarwandakazi.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi yiteguye gukinira igihugu ababyeyi be bazamubwira gukinira.
Nyina we ku giti cye yumva yakinira u Rwanda, ariko impamvu byakomeje kugorana ni se, Emeran Fritz Nkusi kubera ko yababajwe cyane n'uburyo yakiniye u Rwanda ariko nyuma akamburwa ubwenegihugu.
Emeran Fritz Nkusi wari myugariro wo ku ruhande rw'iburyo, yakiniye Amavubi hagati ya 2005 na 2007. Nyuma y'uko u Rwanda ruhanwe kubera gukinisha Daddy Birori (hari mu ijonjora ryo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2015) kubera ko yari afite imyirondoro inyuranye, hafashwe umwanzuro wo kwambura ubwenegihugu abakinnyi bose babuhawe kugira ngo bakinire u Rwanda, ni cyo cyiciro na Fritz Nkusi yabwambuwemo.
Muri 2021 nyuma yo kubona ko bigoye ko yakwemera ko umwana we yakinira u Rwanda, amaze kubatera utwatsi inshuro nyinshi, FERWAFA yagerageje no kwifashisha umwe mu bakinnyi bakinanye ngo abe yabimwumvisha ariko amutera utwatsi amubwira ko bitashoboka, ngo ntacyamwizeza ko umwana we na we atazamburwa ubwenegihugu.
Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko aho ibintu bigeze ubu, uyu mubyeyi noneho yemeye ibiganiro ariko bitararangira kuko bivugwa ko hari amafaranga yasabye kugira ngo Emeran Noam aze gukinira u Rwanda.
Mu gihe byakunda nubwo bifite amanota make, muri Kamena 2024 Emeran Noam yazahamagarwa mu Mavubi azaba agiye gukina imikino ya Benin na Lesotho mu ijonjora ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi.