Ibyihariye kuri Alarm Ministries itegerejwe m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Alarm Ministries iri mu matsinda yashinzwe bwa mbere mu Rwanda, dore ko ryashinzwe mu 1999. Yakoze kandi ishyira ahagaragara indirimbo nyinshi ziri ku mitima ya benshi nka 'Turakomeye', 'Songa Mbele', 'Hashimwe', 'Jehovah ushyizwe hejuru' n'izindi nyinshi.

Mu Rwanda hari amatsinda atandukanye akunzwe mu muziki usingiza Imana aho twavugamo Healing Worship Team, Gisubizo Ministries, Kingdom of God Ministries, True Promises Ministry, USEI Ministries, n'andi, gusa iyo uvuze Alarm Ministries, benshi babyumva kabiri dore ko yaboneye izuba amatsinda atari macye ya hano mu Rwanda ukongeraho kuba yarakoze indirimbo zinyuranye zahembuye benshi. 

Ikindi ni uko abaririmbyi ba Alarm Ministries batanze umusanzu ukomeye mu yandi matsinda yaba mu kubagira inama no mu kubabera urugero rwiza mu miririmbire.

Kugeza ubu, iri tsinda rigizwe n'abanyamuryango basaga 100 barimo abaririmbyi n'abandi bakora imirimo inyuranye mu murongo w'ivugabutumwa.

Mu 2019, iri tsinda ryakoze igitaramo bise '20 Years Anniversary Celebration Live Concert' bizihiza imyaka 20 yari ishize babonye izuba. Cyabereye mu ihema rya Kigali Cultural and Exhibition Village [KCEV] hahoze hitwa Camp Kigali.

Ku wa 2 Ukwakira 2022 nabwo Alarm Ministries bakoreye igitaramo bise 'Alarm Sound Season 1' muri Camp Kigali, mu rwego rwo guhimbaza Imana bataramana n'abakunzi babo nyuma y'imyaka ibiri yari ishize y'icyorezo cya Covid-19 batabasha gutaramana nabo kubera ingamba zagiye zikazwa hagamijwe kwirinda.

Mu mwaka ushize, umuramyi Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo nka 'Yezu wanjye' n'izindi zihimbaza Imana yagiye asubiramo,  yiyambaje iri tsinda mu gitaramo cye cy mbere yise 'Ibisingizo bya Nyiribiremwa,' cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali ku wa 20 Kanama 2023.

Alarm Ministries batumbagirijwe izina binanyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka Songa Mbele, Hariho impamvu, Hejuru y'Amajuru, Nzakomeza Nkwizere, Hashimwe, Goligota, Hahiriwe Umuntu n'izindi zitandukanye.

Iri tsinda, rigiye gutarama mu gitaramo cyiswe "Ewangelia Easter Celebration Concert" kizaba tariki 31 Werurwe 2024. Ni igitaramo bazahuriramo na James na Daniella, Chrisus Regnat, Ambassadors Choir, Shalom Choir ndetse na Jehovah Jireh Choir, aho bazahurira ku rubyiniro rwa BK Arena bagafatanya n'abakiristo kwizihiza umunsi wa Pasika.

Si bwo bwa mbere Alarm Ministries yaba igiye gutaramana na Ambassadors of Christ Choir ndetse na Shalom Choir, kuko no mu 2018, aba baririmbyi bahuriye mu gitaramo cyari gifite imbaraga zidasanzwe cyiswe 'The Bible Is The Source Of Melody Concert,' cyateguwe ku bufatanye n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda.

Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo kigiye kubera muri BK Arena biri mu byiciro bine (4) aho bihera ku mafaranga ibihumbi bitanu gusa (5000 RWF) ahasanzwe, ahisumbuyeho ni ibihumbi icumi (10000 RWF), muri VIP ni ibihumbi cumi na bitanu (15,000 RWF), muri VVIP ni ibihumbi makumyabiri (20,000 RWF) naho kumeza yicarwago n'abantu batandatu (6) ni ibihumbi magana abiri (200,000 RWF).

Abifuza kugura amatike y'iki gitaramo cy'imboneka rimwe cyo kwizihiza Pasika cyiswe 'Ewangelia Easter Celebration', bayagura banyuze ku rubuga rwa WWW.TICQET.RW.

Iki gitaramo cya Pasika cyiswe "Ewangelia Easter Celebration Concert", cyateguwe ku bufatanye n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR).

BSR imaze iminsi mu bukangurambaga bwo gushyigikira Bibiliya ngo itazabura, akaba ari gahunda yafunguwe n'Umuvugizi Mukuru w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Cardinal Antoine Kambanda.


Alarm Ministries itegerejwe mu gitaramo cyo kwizihiza Pasika kizabera muri BK Arena


Ni rimwe mu matsinda afatwa nk'umubyeyi w'ayandi ahimbaza Imana mu Rwanda


Bafite amateka akomeye mu murimo w'ivugabutumwa bamaze imyaka isaga 24





Bitezweho gufatanya n'andi matsinda n'amakoralimu gufasha abakristo kwegerana n'Imana kuri Pasika


Ni igitaramo kizafasha abakristo kwizihiz Pasika barushaho kwegerana n'Imana

Reba hano indirimbo 'Ijambo rye Rirarema' ya Alarm Ministries




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140689/ibyihariye-kuri-alarm-ministries-itegerejwe-mu-gitaramo-cyo-kwizihiza-pasika-muri-bk-arena-140689.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)