Icyizere mu bahanzi nyuma y'uko muri Manifest... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024, ni bwo habaye Inama y'Umuryango FPR-Inkotanyi yitabiriwe n'abarenga 2000 yabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Iyi nama yasize Perezida Kagame atowe ku majwi 99.1%, yemezwa nk'Umukandia wa RPF mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Mu ijambo rye, Kagame yashimye abanyamuryango bongeye kumugirira icyizere, ariko abasaba gutangira gutekereza ku muntu uzamusimbura, cyane cyane abari hagati y'imyaka 30 na 50.

Muri iyi nama hanamuritswe ibyo RPF izibandaho muri Manifesto y'imyaka itanu. Kuri Paji ya 30, mu gace ka Gatatu ku ngingo igaruka ku 'iterambere rya Siporo n'Umuco' bavuga ko 'Hazubakwa kandi hanavugururwe ibikorwaremezo bya Siporo n'imyidagaduro bitandukanye' kandi 'Hazakomeza kubakwa Ingaga z'abahanzi zihamye kandi zikora neza.'

Muri Manifesto iheruka y'imyaka itanu (Ni ukuvuga hagati ya 2017-2024), kuri Paji ya 70 RPF-Inkotanyi bavugagamo ko 'Hazashyirwaho uburyo bunoze butuma siporo kuri bose, imikino n'imyidagaduro biba umuco n'umwuga mu Banyarwanda.'

Bavuga ko 'Hazavugururwa uburyo bukoreshwa mu guteza imbere siporo, imikino n'imyidagaduro mu mashuri.'

Kandi ko 'Hazongerwa imbaraga mu kwigisha ubuzima bw'imyororokere, hagamijwe guca inda zitateganyijwe n'indwara zandura mu rubyiruko, Abanyarwanda bakangurirwe gahunda yo kuboneza urubyaro.'

Muri Manda ya Gatatu ya Perezida Kagame, hubatswe ibikorwaremezo bifasha guteza imbere Siporo n'imyidagaduro nka BK Arena yakira ibitaramo by'abahanzi n'imikino inyuranye, Sitade ziringaniye zubatswe mu turere dutandukanye tw'u Rwanda, hari sitade zavuguruwe izindi zishyirwamo ubwatsi, Sitade Mpuzamahanga ya Cricket yarubatswe n'ibindi.

Itegeko rigena Imitunganyirize ya siporo, imikino n'imyidagaduro mu Rwanda ryasohotse ku wa 18 Kanama 2017 risobanura ko Siporo igamije kubungabunga ubuzima bw'abantu, kurushanwa, kongera ubukungu, kugira uruhare mu guteza imbere indangagaciro ziranga umuco n'imibereho y'abantu, ubusabane, kubahana no guhuza imbaga

Imikino igamije kuruhura, kurushanwa hagendewe ku mategeko ayigenga naho imyidagaduro igamije kuruhura, kubungabunga ubuzima, kwiyungura ubumenyi binyuze mu mikino, mu bikorwa ndangamuco cyangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga.

Umutwe wa 2 w'iri tegeko ugena imikorere n'Imitunganyirize by'Izi nzego Ingingo ya 6,7,8,9 by'iri tegeko zirasobanura inshingano za buri rwego rw'imitunganyirize ya siporo imikino n'imyidagaduro.

Ingingo ya 11 y'iri tegeko iteganya ko siporo yigishwa mu mashuri kuva mu y'Inshuke kugera mu yisumbuye. Ingingo ya 13 y'iri tegeko igena ko Minisiteri ishyigikira ibikorwa byo gutegura amakipe y'Igihugu mu kwitabira no kwakira amarushanwa.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, aherutse gusaba abahanzi gukora umwuga wabo bisunze ubuhanga na Siyansi.

Yavuze ko kudakorera hamwe no kudakorera mu mucyo byatuma nta ntego igerwaho. Dr. Utumatwishima yasabye abahanzi gukorera mu Ingaga (Federation) kuko ari bwo Leta izabona uko ibafasha.

Ubwo yari mu nama yahurije hamwe abahanzi yabereye kuri Lemigo Hotel yagize ati '…Tunasabe abahanzi bose nk'uko bisabwe bakorera muri za 'Federation'... Uratangira kujya unyandikira umbwira ko unkeneye kubera ko ufite igitaramo utegura nkubwire ngo baza Inama y'Igihugu y'Abahanzi (Rwanda Art Council) iguterereho na 'Stamp' menye ko ufite ahantu uhereyeho."

Uyu muyobozi yagaragaje ko kwibumbira hamwe kw'abahanzi muri 'Federation' bizorohereza inzego za Leta kubashyigikira ndetse nawe bimufashe kubona ibyangombwa n'ibindi nkenerwa kugeza akoze igitaramo cye bwite, cyangwa se igihe atumiwe hanze y'Igihugu.

Ni umunezero ku bari mu ruganda rw'ubuhanzi

Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Abahanzi (Art Council), Marie France Niragire yabwiye InyaRwanda ko ari umunezero ku bahanzi, kuba umuryango RPF-Inkotanyi warashyize muri gahunda yayo y'imyaka itanu guteza imbere Ingaga z'abahanzi n'ibikorwaremezo.

Yavuze ati 'Ni umunezero cyane! Kuba natwe abahanzi twatekerejweho ndetse by'akarusho bikajya mu gatabo gakubiyemo imigambi y'umuryango FPR-Inkotanyi 2024-2029.'

Marie France yavuze ko kuba RPF yari yemeje guteza imbere Ingaga z'abahanzi, bitanga umukoro kuri buri muhanzi kugira ngo buri wese atange umusanzu we mu kuzubaka.

Asobanura ko guteza imbere Ingaga z'abahanzi bijyana n'izamuka ry'urwego rw'imari rwabo, kandi bagatungwa n'ibihangano bakora.

Ati 'Icyo nabwira abahanzi bagenzi banjye ni ukwitegura kugira ngo dutange umusanzu wacu mu kubaka Ingaga zacu zihamye kandi zikora neza kugira ngo twiteze imbere mu buryo bw'imari, akazi n'ibihangano dutanga n'umusanzu mu kubaka Igihugu.'

Ingaga (Federation) ziba zigizwe n'amahuriro (Union) atandukanye. Urugero, urugaga rw'abahanzi rugizwe n'amahuriro umunani y'abanyamiziki.

Kujya mu rugaga cyangwa kuba umunyamuryango warwo bisaba kuba uri umunyamuryango w'ihuriro kuko amahuriro nibo banyamuryango b'ingaga. Umuhanzi aba umunyamuryango w'urugaga binyuze mu ihuriro abarizwamo.

Umuhanzi Intore Tuyisenge usanzwe ari n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanzi (Rwanda Music Federation), yabwiye InyaRwanda ko kuba mu igenamigambi rya RPF harashyizwemo kubaka Ingaga z'abahanzi bitanga icyizere cy'ejo hazaza h'ubuhanzi.

Ati 'Kuba mu igenamigambi ry'imyaka itanu rya RPF-Inkotanyi hagarutswe ku bahanzi by'umwihariko kubaka Ingaga z'ubuhanzi zihamye, biraduha icyizere cy'ahazaza heza h'ubuhanzi n'abahanzi by'umwihariko.'

Yakomeje avuga ko bitanga icyizere cy'uko imibereho y'abahanzi izarushaho kuba myiza mu myaka itanu iri imbere. Ati 'Bigaragaza ko imibereho y'umuhanzi n'abafite ibyo bakora mu nganda z'ubuhanzi izaba myiza cyane kandi bikarema n'icyizere ku bashoramari bifuza gushora imari mu buhanzi.'

Tuyisenge yagaragaje ko hari byinshi byakozwe ariko ibyo RPF 'Izakora muri iyi myaka iri imbere ni agahebuzo ukurikije ibikubiye muri iyi Manifesto ya RPF'. Yungamo ati 'Bityo abahanzi turasabwa kuba maso kugira ngo hatagira amahirwe aducika kandi twahawe urubuga.'

'Nk'uko bigaragara muri iyi Manifesto hazakomeza kubakwa Ingaga z'abahanzi bityo abahanzi twese turasabwa gukomeza kwihuriza hamwe no gukorera mu Ngaga binyuze mu mahuriro kugira ngo tubyaze umusaruro aya mahirwe cyane ko kujya muri ayo mahuriro icyo bisaba ari ukuba uri umuhanzi ukajya mu ihuriro bitewe n'ubuhanzi ukora.'

Uyu muyobozi yagaragaje ko kuba mu rugaga binyuze mu mahuriro bifasha abahanzi guhuza imbaraga mu kwishakamo ibisubizo, guhuza ijwi kandi bikoroshya gukora ubuvugizi kuhakwiye gushyirwa imbaraga.


Nyiramaso yerekwa bicye ibindi akirebera!

Tuyisenge yavuze ko kuba RPF-Inkotanyi yiyemeje guteza imbere Ingaga, ubuhanzi n'ibikorwaremezo bigaragaza ko abahanzi batari ba Sigohobe.

Yavuze ko ibi bikwiye gutuma ababyeyi bashyigikira impano z'abana babo mu ngeri zinyuranye z'ubuhanzi.

Ati 'Kuba umuryango uyoboye Igihugu muri iyi myaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye uha agaciro ubuhanzi kuri uru rwego kugirango abahanzi gufatwa nka Sagihobe bisigare ari amateka, bikwiye kubera urugero ababyeyi bagashyigikira abana babonamo impano y'ubuhanzi aho kubona ko bagiye kuba ibirara kuko kuri ubu ubuhanzi bukozwe neza 'kinyamwuga' bubeshaho neza ubukora kandi bukanatanga akazi ku bandi bugahinduka igisubizo mu guhanga umurimo.'

Akomeza ati 'Uhereye ku byakozwe mu guteza imbere ubuhanzi muri iyi myaka ndetse n'icyerekezo Igihugu gifite ku buhanzi, gushyigikira umwana no gushora imari mu buhanzi ni ukwiteganyiriza ahazaza.'

Mu 2015, ni bwo inzego za Leta zagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe abahanzi kugira ngo bagire uruvugiro. Kandi, ibyo bakora bibungukire, bigirire n'akamaro igihugu cyose.

Mu itorero 'Indatabigwi' ni bwo havutse iki gitekerezo cyo guhuriza hamwe abahanzi. Kuva icyo gihe hashyirwaho ingaga z'abahanzi eshanu.

Inama y'Igihugu y'Abahanzi (RAC) yubakiye ku cyerekezo cyo guhuza no guteza imbere ubuhanzi bushingiye ku muco. Gufasha kandi inzego z'ubuhanzi kwiyubaka no kuzikorera ubuvugizi.

Kubaka ubuhanzi buvoma mu muco, kongerera ubumenyi abahanzi no kubigisha uko babyaza umusaruro ibikorwa byabo, kubaka ubuhanzi butunga nyirabwo, gushaka imikoranire y'inzego z'abahanzi n'izindi nzego zo mu Karere cyangwa ahandi. Imibare igaragaza ko hafi 10% by'umusaruro mbumbe w'igihugu biva mu buhanzi.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ingaga zirindwi z'abahanzi zirimo: Urugaga rwa muzika, urwa Sinema, urw'abanditsi, urw'ubwiza n'imideli, urw'ikinamico, Imbyino n'Ubusizi, urw'ubugeni n'urw'amatorero y'imbyino za Kinyarwanda.

Perezida Kagame yemejwe ku majwi 99% nk'umukandida wa FPR muri matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024
Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yasabye abahanzi kwibumbira mu Ingaga kugirango Leta ibone uko ibashyigikira 

Niragire Marie France yatangaje ko bishimishije kuba muri Manifesto ya FPR-Inkotanyi harashyizwemo guteza imbere Ingaga z'abahanzi
 

Tuyisenge Intore yashimye umuryango FPR ku bwo gukomeza guteza imbere ubuhanzi, akangurira ababyeyi gushyigikira impano z'abana babo

Abahanzi barindwi basubiyemo indirimbo 'Ndandambara' baherutse guhura na Perezida Kagame na Madamu Jeannette

Perezida Kagame asuhuza umuhanzi Muyango Jean Marie wamamaye mu ndirimbo 'Karame Uwangabiye'
Perezida Kagame asuhuza umuhanzi Nsabimana Leonard wamamaye mu ndirimbo 'Ndandambara'

Byari ibyishimo bikomeye kuri Jules Sentore aramukanya na Perezida Kagame
Umuhanzikazi Alyn Sano asuhuza Perezida Kagame nyuma y'Inama ya FPR-Inkotanyi

Muri Manifesto ya FPR- Inkotanyi y'imyaka itanu iri imbere harimo guteza imbere Ingaga z'abahanzi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140727/icyizere-mu-bahanzi-nyuma-yuko-muri-manifesto-ya-fpr-hashyizwemo-guteza-imbere-ingaga-zabo-140727.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)