Ifaranga ntiryababijije icyuya! Ibyamamare 10... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari ibyamamare byakoze imirimo igoye nko gukora muri resitora bahanagura ameza, boza ubwiherero, bakubura ku mihanda  n'indi mirimo iciriritse. Ibi byose babinyuzemo mbere y'uko bagera ku buzima buhenze bafite uyu munsi butangaza benshi.

Ibi ntibikuraho ko hari ibyamamare bindi byo bitigeze binyura mu buzima bukakaye cyangwa biyushya akuya bashaka ifaranga kuko barivukiyemo. Ikinyamakuru People Magazine cyagaragaje ibyamamare 10 byavukiye mu miryango y'abaherwe kuburyo kugira amafaranga no kubaho neza bitari ikibazo kuribo.

Ngo nubwo nabo bakoze bakabona amafaranga yabo babinyujije mu muziki no muri sinema, ngo niyo batari kubikora ntibyari kubabuza kuba abakire bitewe n'imitungo y'imiryango bavukiyemo. 

Dore ibyamamare 10 byavukiye mu miryango y'abakire:

1.Julia Louis-Dreyfus

Yakunzwe muri filime nka Seinfield no mu yitwa 'The New adventure of old Christine' aho yakinnye yitwa Christine, izi zombi ziri mu bwoko bw'izisekeje. Julia Louis-Dreyfus ni umuragwa w'ikompanyi 'Louis-Dreyfus Energy Services'.

Leopold Louis-Dreyfus, Se wa Julia, yari umunyamafaranga wo ku rwego rwo hejuru, yashinze anayobora urwunge rw'amakompanyi rwa 'Louis Dreyfus Group' ; ikompanyi ifite inkomoko mu gihugu cy'u Bufaransa. Ikorera mu bihugu birenga 90 ku Isi aho ikora ibikorwa by'ubucuruzi, ingufu, ubuhinzi, ubwubatsi, ubucukuzi bwa peterori n'ibindi.

2. Adam Levine

Ni we ugaragara cyane mu itsinda rya Maroon 5 ryakunzwe mu ndirimbo nka 'Girls Like You', 'Payphone', 'One More Night'. Se ni we washinze inzu y'imyambarire ya M.Frederic. Levine yubatse izina ubwo yari umutoza w'amajwi mu irushanwa rya The Voice, akaba yaranigeze kuba umugabo w'igikundiro kurusha abandi bose ku Isi mu 2011.

3.Jordin Sparks

Jordin Sparks yatangiye kuvugwa mu itangazamakuru ubwo yatsindiraga irushanwa rya American Idol ku nshuro yaryo ya 6 mu 2007, kuba yatunga amafaranga menshi ntibyigeze bimubera bishya kuko Se yari umukinnyi ukomeye mu ikipe y'igihugu aho yakoreye miliyoni nyinshi z'amadorari.

4.Miley Cyrus

Icyamamarekazi mu muziki no muri sinema, Miley Cyrus yabayeho mu buzima bwiza kuva yavuka, nta mvune yigeze ahura nazo mu kuzamura impano ye no kwigaragaza. Se (Billy Ray Cyrus) wari warigeze kuba umuririmbyi mwiza ndetse wanakunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize amafaranga menshi akiri umusore. Ni we wanafashije umukobwa we Miley gutangira gukina filime aho yamenyekanye cyane nka Hannah Montana ku murongo wa Disney.

5.Lady Gaga

Stefanie Joanne wamamaye cyane nka Lady Gaga mu muziki, yakuriye mu mujyi wa Manhattan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yize mu mashuri meza cyane ndetse ahenze kuko Se  witwa Joe Germanotta yari rwiyemezamirimo ufite ifaranga wubatse izina mu by'itumanaho rya internet.

6 .Angelina Jolie

Mbere y'uko avuka, ababyeyi be (Marcheline Bertrand na Jon Voight ) bari abakinnyi ba filime bafite amafaranga menshi. Nubwo atigeze agirana umubano mwiza na Se, Angelina Jolie yakuriye mu buzima bumuha icyo yifuzaga cyose, kugeza umunsi yatangiye gukorera amafaranga ye. Kugeza ubu umutungo we ukaba ubarirwa muri miliyoni zisaga 140 z'amadorari.

7. Anderson Cooper

Azwi cyane kuri Televiziyo ya CNN nk'umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye. Umutungo wa Anderson ubarirwa muri miliyoni zisaga 100 z'amadorari. Yakuriye mu buzima bwiza. Yarezwe na nyina Gloria Vanderbilt wari wararazwe miliyoni nyinshi zo mu ikompanyi ya Vanderbilt Empire. Ubutunzi bwa nyina wa Anderson na we yabukomoye kuri sekuru Cornelius Vanderbilt wakoraga ibijyanye n'ubwikorezi bwo mu mato.

8.Lana Del Rey

Umuhanzikazi Elizabeth Grant wamamaye ku izina rya Lana Del Rey, uri mubakunzwe mu njyana ya Pop, nawe yakuriye mu buzima bwiza buhenze bitewe n'uko Se Charlie-Hill Grant yari umucuruzi ndetse n'umushoramari ukomeye.

9.PSY

Umuhanzi Park Jae-Sang uzwi nka 'PSY' mu muziki, akomoka Koreya y'Epfo yamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Gangnam Style' yesheje agahigo ko kurebwa n'abantu Miliyari 2 kuri YouTube. Se wa Psy ayobora ikompanyi ya DI Corporation naho nyina akaba afite resitora izwi cyane mu Mujyi wa Seoul.

10.Jennifer Aniston

Jennifer Aniston wakunzwe cyane kubera filime z'uruhererekane nka Friends, yize mu mashuri meza yo mu mujyi wa New York na Los Angeles, aho yize mu ishuri rya Fiorello H. LaGuardia High School of Music & Art and Performing Arts. Ababyeyi be John Aniston na Nancy Dow bakuye umutungo wabo mu bikorwa bitandukanye bya 'Show Business'.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/141031/ifaranga-ntiryababijije-icyuya-ibyamamare-10-byavukiye-mu-miryango-yabaherwe-amafoto-141031.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)