Ikipe y'i Burundi yatewe mpaga kubera kwanga kwambara Visit Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

BAL yafashe umwanzuro wo gutera mpaga ikipe ya Dynamo BBC y'i Burundi kubera kwanga kwambara imyenda iriho Visit Rwanda nk'umuterankunga w'irushanwa.

Iyi kipe ibarizwa mu itsinda rya Kalahari ririmo gukinira muri Afurika y'Epfo mu gushaka itike y'imikino ya nyuma ya BAL izabera mu Rwanda, yanze gukurikiza amategeko agenga irushanwa n'imyambaro muri BAL 2024.

Ejo hashize yari yatsinze Cape Town Tigers amanota 86-73, ikaba yarakinnye yahishe ijambo 'Visit Rwanda' riri ku myambaro amakipe yose azakinana kubera ko ari umuterankunga wa ryo.

Nyuma y'iyi myitwarire, BAL yasohoye itangazo rivuga Dynamo yatewe mpaga ku mukino yari ifite uyu munsi na FUS Rabat yo muri Maroc.

Iti "Dynamo BBC yatewe mpaga mu mukino wari kuyihuza na FUS Rabat ku Cyumweru saa Kumi kubera kwanga gukurikiza amategeko agenga irushanwa n'imyambaro.'

Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Burundi, rikaba ryari ryandikiye BAL risaba ko ikipe ya bo yakina yambaye imyambaro itariho umuterankunga.

Ibi byose bikaba bifitanye isano n'umubano utari mwiza hagati y'u Rwanda n'u Burundi aho u Burundi bwanafashe umwanzuro wo gufunga umupaka wa rwo uwuhuza n'u Rwanda.

Visit Rwanda bari bayihishe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-i-burundi-yatewe-mpaga-kubera-kwanga-kwambara-visit-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)