Hari ku isaaha ya saa tatu n'iminota 46 ubwo Umucamanza yatangizaga urubanza Ubushinjacyaha, buregamo umunyamakuru, Nkundineza Jean Paul. Ni urubanza rwanzwe n'udushya tudandukanye;
Ku ikubitiro Nkundineza Jean Paul yavuze ko atameze neza, abajijwe niba urubanza rusubikwa,avuga ko ari bwihangane akaburana arwaye. Yagiye guhabwa amazi , avuga ko afite aye.
Ubushinjacyaha bwatangiye busobanura ko uyu Nkundineza Jean Paul akurikiranweho icyaha kirimo icyo guhotera uwatanze amakuru.
Bwasobanuye ko uyu Jean Paul yise 'Mutesi Jolly akagome, empoli, kuvuga ko atamukunda' n'ibindi ariko Ubucamanaza busaba ko Ubushinjacyaha bwasobanura neza iyi ngingo kuko gutuka umuntu atari icyaha no kudakunda umuntu atari icyaha.
Nkundineza Jean yavuze ko kwita amakuru yatanze ibihuha, ataribo kuko we afite amakuru ndetse avuga ko urabanza rubaye ruri mu muhezo yabigaragaza, Umucamanza yavuze ko atari ngombwa gushyira uru rubanza mu muhezo, ahubwo ko ibyo bimenyetso aza kubyishakira cyane ko biri mu nkiko z'u Rwanda.
Nkundineza Jean Paul yireguye ashingiye ku magambo yavuzwe na Mutesi.
Nkundineza yavuze ko kwita 'Mutesi Jolly akagome' yashingiye ku mvugo y'uyu mukobwa wavuze ko ntakibazo cyaba gihari abaye ariwe wafungishije Prince Kid.
Jean Paul kandi ku mvugo 'Mafia' , yavuze ko yashingiye ku gikorwa cyo guha imodoka Miss Umunyana Shanitah ngo ayifotorezemo ariko atari buyicyure, abona imvugo yamukoreshejeho zikwiye.
Nkundineza kandi avuga ko kwita 'Mutesi Jolly 'Empoli' bivugwa umuntu udafite umuco, avuga ko yashingiye ku magambo y'uyu mukobwa aho yavuze ko abagabo ari 'Inyana z'imbwa'. Avuga ko uwo muntu nta burere yaba afite cyane ko ari Nyampinga w'u Rwanda.
Abunganira Nkundineza Jean Paul bavuga ko icyaha aregwa atari icyaha ahubwo ari amakosa, ndetse basaba Urukiko ko agirwa umwere kuko yari ari mu kazi ndetse Jean Paul avuga ko igihe yaba akatiwe gufungwa, yafungwa asubikiye.
Nkundineza Jean Paul yavuze ko abatangabuhamya bamutangiye ubuhamwa barimo Irasubizwa Jules na Rukundo Emmy, bahaswe ibibazo nk'abakekwa aho kubazwa nk'abatangabuhamya, ibintu byatumye bavuga ibitari ukuri.
Ubwunganizi buvuga ko imvugo z'aba bombi, zidakwiye kwitabwaho kuko aba bombi babajijwe uruhande rwa Jean Paul rutabizi bityo ko batizeye ibyo bakoze.
Ubushinjacyaha bwasabiye Nkundineza Jean Paul gufungwa imyaka 10 n'igazabu ya Miliyoni 1 y'Amafaranga y'u Rwanda .
Urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko umwanzuro w'urubanza uzasomwa ku wa 18 Mata 2024.
Jean Paul Nkundineza yasabye ko agirwa umwere cyangwa se agafungwa igihe gisubitseÂ
Jean Paul Nkundineza yavuze ko nta cyaha yemeraÂ