Impaka Rayon Sports yashakaga guca ni twe twaziciye - Niyibizi Ramadhan wakabije inzozi ze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-0, Niyibizi Ramadhan watsinze igitego kimwe yavuze ko yakabije inzozi ze amaranye iminsi.

Hari mu mukino wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2023-24 APR FC yatsinze Rayon Sports 2-0 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024.

Niyibizi Ramadhan watsinze igitego cya kabiri cyashimangiye intsinzi nyuma y'icya Niyigena Clement, yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko wari umukino buri mukinnyi yari azi agaciro ka wo.

Ati "Buri muntu wese yari azi agaciro k'uyu mukino, twari twiteguye ku buryo buhagije rero twagombaga gutsinda."

Yakomeje avuga ko kandi bari bafite igitutu, ntibashakaga ko imikino iba 5 badatsinda Rayon Sports.

Ati "Igitutu cyo cyari gihari, hari hahsize imikino 3 badutsinda (uwa 4 baranganyije) rero twagombaga gukora ibishoboka kugira ngo batadutsinda umukino wa 4."

Kuva yagera muri APR FC yahoze yifuza kuba yatsinda igitego kuri uyu mukino w'agapingane mu rw'Imisozi Igihumbi, ku gitsinda akaba yakabije inzozi ze.

Ati "Ni iby'agaciro kuko ni wo mukino wa mbere nifuzaga kuzatsindamo igitego. "

Ni umukino Rayon Sports yakinnye imaze iminsi mu bukangura mbaga bise 'Guca Impaka' aho bashakaga kuzuza imikino 5 APR FC itabatsinze, Ramadhan yavuze ko APR FC ari yo yaciye impaka.

Ati "Ni byo bari bamaze iminsi mu bukangurambaga bwo guca impaka ariko nk'uko mwabibonye impaka birangiye ari twe tuziciye."

Nyuma yo gutsinda uyu mukino APR FC ikaba ikiyoboye urutonde n'amanota 58, Rayon Sports ya kabiri ifite amanota 45.

Yishimiye gutsinda igitego ku mukino uhuza APR FC na Rayon Sports
Ngo byarangiye ari bo baciye impaka



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impaka-rayon-sports-yashakaga-guca-ni-twe-twaziciye-niyibizi-ramadhan-wakabije-inzozi-ze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)