Kimwe no mu yandi mezi yatambutse, abahanzi nyarwanda bakomeje gushimangira ko 2024 nta kujenjeka ndetse ko biyemeje guha abanyarwanda umuziki mwiza kandi ku gihe.
Mu gihe kwa gatatu k'umwaka kubura amasaha macye ngo gushyirweho akadomo, InyaRwanda yaguteguriye indirimbo 10 z'intoranwa zagufasha gukomeza kuryoherwa n'impera z'ukwezi, ari nako winjirana akanyamuneza mu mpera muri weekend kandi wizihiza neza Umunsi wa Pasika.
1.    AbaTwin â" Chiboo
Abakurikirana Junior Giti kuva mu mwaka ushize wa 2023, bakunze kumubonana n'umusore witwa Freddy Chiboo usanzwe ari umuhanzi. Akenshi aho ubonye ikipe ya Giti Business Group, Junior Giti na Chriss Eazy, uhabona n'uyu musore witwa Freddy Chiboo. Hari amakuru ko baba bamaze igihe bagerageza gukorana.
Imihanzi Chiboo amaze iminsi ibiri gusa ashyize hanze indirimbo ye nshya ikomeje gukundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga yise 'AbaTwin' nyuma y'igihe ayamamaza.
2.    Ingabe â" Impakanizi
Umuhanzi Iradukunda Yves [Impakanizi] usanzwe ubarizwa mu Itorero Ibihame, yashyize hanze indirimbo yise 'Ingabe,' nyuma yo gutaramira imbere y'abarimo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeanette Kagame cy'Itorero Inyamibwa bise 'Inkuru ya 30' cyabaye ku wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024 mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.
3.    Exit â" AY ft Hollix, Taz & PoppA
Umuraperi AY yahurije hamwe abandi baraperi bagenzi be bakomeje kuzamuka neza mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda barimo Hollix, Taz na PoppA mu ndirimbo nshya bise 'Exit.'
4.    Nonese Mpeze? - Yee Fanta
Yee Fanta ni umwe mu ba-producer bakiri bato ariko bamaze gukora ku mishinga ikomeye hano mu Rwanda. Uyu musore w'imyaka 21 y'amavuko, amaze iminsi atangiye gukora n'indirimbo ze ku giti cye. Kuri ubu, yamaze gushyira hanze iyo yise 'Nonese Mpeze?' ikubiyemo ibimaze iminsi bivugwa mu myidagaduro ku mihanda, harimo n'amakimbirane avugwa hagati ya The Ben na Bruce Melodie.
5.    Step in Like - Angell Mutoni
Umuhanzikazi Angell Mutoni ukunze kuririmba indirimbo ziganjemo iziri mu rurimi rw'Icyongereza avanga n'Ikinyarwanda, mu mwaka ushize  yashyize hanze Extended Play [EP] yise 'For Now' yakoranye na Dr Nganji wo muri Green Ferry Music, iri mu nzu zitunganya imiziki zafashije benshi barimo Bushali, B-Threy n'abandi batandukanye bamaze kubaka amazina. Kuri ubu yashyize hanze indi iri mu rurimi rw'Icyongereza yise 'Step in Like.'
Angell Mutoni uri mu batanga icyizere asanzwe ari umuraperi akaba n'umuririmbyi wandika indirimbo. Aririmba Afro-Hiphop, RnB na Pop.
Uyu mukobwa afite mixtape eshatu ndetse na EP ebyiri. Ari mu bahanzi 10 bitabiriye RFI Prix Découvertes, mu 2016. Yagiye kandi agaragara mu maserukiramuco atandukanye muri Afurika y'Iburasirazuba birimo Blankets & Wine, Kigali Up, Amani Festival, Bayimba n'ayandi.
6.    Twaramugabiwe â" Ben & Chance
Imwe muri couple zikunzwe cyane muri Gospel haba mu Rwanda no mu mahanga ya Ben & Chance, yamaze gushyira hanze indirimbo yabo bise 'Twaramugabiwe.'
7.    Ni irihe Shyanga â" True Promises Ministries
">Itsinda ry'abaririmbyi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, True Promises Ministries ryatangiye urugendo rwo gukora zimwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri Album yabo ya mbere biri mu mpamvu bateguye igikorwa cyo kuzifatira amashusho kizaba tariki 15 Nyakanga 2024. Kuri ubu, bamaze gushyira hanze indirimbo bise 'Ni irihe Shyanga.'
8.    Naona Pendo Kubwa â" Papi Clever & Dorcas
Couple ya Papi Clever & Dorcas imaze gukundwa m'abatari bacye kubera gusubiramo indirimbo zo mu gitabo cy'indirimbo, bamaze iminsi bakora n'indirimbo ziri mu rurimi rw'Igiswahili, aho ubu bashyize hanze iyitwa 'Naona Pendo Kubwa.'
9.    Yesu Niwe Mwungeri Mwiza â" Siloam Choir
Imwe muri korali zo mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda ikunzwe cyane mu ndirimbo bise 'Warandondoye,' ubu noneho yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Warandondoye.'
10. Ta Bonte - Laetitia Mulumba
Laetitia Mulumba wamenyekanye mu ndirimbo zirimo "Kwizera", akaba umugore wa Producer Gates Mulumba [Bill Gates] umwe mu bashyize itafari ku muziki wa Gospel mu Rwanda, yasohoye indirimbo nshya iri mu rurimi rw'Igifaransa cy'Abafaransa, atangaza ko ari gahunda azakomeza bijyanye n'uko Imana izamushoboza.
Umuramyi Laetitia Mulumba utuye mu Bufaransa yatangiye urugendo rwo kuririmba mu Gifaransa ahereye ku ndirimbo yise "Ta bonté" yavomye mu Amaganya ya Yeremiya.
11. Insinzi ya Yesu - Boaz Choir Samuduha
Korali Boaz ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Samuduha muri Paruwasi ya Kicukiro, nyuma y'uko ishyize hanze indirimbo zirimo "Uri Uwera," "Mutima wanjye," basoje ukwezi kwa Werurwe bashimangira 'Insinzi ya Yesu,' mu ndirimbo bashyize hanze mbere y'uko Pasika yizihizwa.
12.  Ninjye Ubivuze â" Eleda Sanze
Umuhanzi Sanze Eleda ubarizwa mu Itorero ry'Abadivantisiti rya Gisozi,yashyize hanze amashusho y'indirimbo yise 'Ninjye Ubivuze,' ashimangira ko Imana itajya ibeshya isohoza ibyo yakoze ku bayiringiye.
13.  Ntuma â" Mado Okoka Esther
Hakomeje kuboneka impano nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Mado Okoka Esther ni umwe mu banyempano binjiye mu muziki wa Gospel mu 2023. Mado Okoka Esther, atuye ku mugabane w'uburayi mu gihugu cya Danmark, akaba asengera muri Zion Temple. Uyu muhanzikazi amaze umunsi umwe ashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ntuma.'
14.  Shimwa â" Gisa Claudine
Gisa Claudine uri mu bahanzi bakizamuka mu ndirimbo ziramya zigahimbaza Imana, batanga icyizere cy'ejo heza, yashimye Imana mu ijwi ryeruye mu ndirimbo nshya yise "Shimwa".
15.  Burya â" Elisa & Chantina
Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Muhayimana Elisa Claude [Elsa Cluz] wamamaye muri Korali Yesu Araje, yinjije umugore we Chantina muri uyu muziki, bakorana indirimbo 'Burya' igaragaramo n'umwana wabo.