Imyambarire ya Julia Fox wahoze ari umukunzi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibirori bikomeye by'imideli ngaruka mwaka bya 'Paris Fashion Week' bimaze iminsi biri kuba aho biri kwitabirwa n'ibyamamare bitandukanye, yaba abagiye kwihera ijisho cyangwa bagiye kumurika imyambaro mishya yakozwe n'inzu z'imideli zikomeye.

Julia Fox usanzwe umurika imideli akaba ari n'umukinnyi wa filime, gusa akaba yaratangiye kumenyekana ubwo yateretwaga na Kanye West Ye kuva muri Mutarama ya 2021 kugeza mu 2022. 

Nubwo aba bombi bakundanye igihe gito cyane baravuzwe cyane ndetse PageSix ivuga ko iyo Ye aba atarakundanye na Julia aba atazwi i Hollywood dore ko gukundana nawe byamufunguriye imiryango.

Gukundana na Kanye West byatumye Julia Fox amenyekana cyane

Uyu munyamideli warumaze igihe atavugwa kuva yatandukana na Kanye West, yongeye kugarukwaho ubwo yitabiraga ibirori bya Paris Fashion Week 2024, aho yaserutse mu myambaro idasanzwe ndetse yanishyize mu maso ibirungo bidasanzwe bikoreshwa.

Daily Mail yatangaje ko iyi myambarire ya Julia Fox yatumye yongera kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bayitangariye. Ngo kuba yahisemo kuyambara byari nko kugirango yongere kwiyerekana bushya nk'umunyamideli ushoboye udushya.

Imyambariye ya Julia Fox yatangaje benshi

Mu mafoto akurikira irebere imyambarire ya Julia Fox yatangaje benshi:

Imyambaro ya Julia Fox n'ibirungo by'ubwiza yashyize mu maso ye ntibisanzwe




Ni uku Julia Fox w'imyaka 34 yaserutse yambaye mu birori bya 'Paris Fashion Week 2024'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140457/imyambarire-ya-julia-fox-wahoze-ari-umukunzi-wa-kanye-west-yatangaje-benshi-amafoto-140457.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)