Indirimbo yabaye BAL, BAL, BAL, tugiye guhinyuza buri umwe udushidikanyaho - Umutoza wa APR #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa APR BBC, Maz Trakh avuga ko kuba muri shampiyona birimo kubagora ntaho bihuriye na BAL kuko yo bayiteguye neza ari yo bashyizeho umutima.

Ibi uyu mutoza babitangaje nyuma y'umukino baraye batsinzemo REG BBC bigoranye amanota 78-75.

APR BBC nk'ikipe izahagararira u Rwanda muri Basketball Africa League (BAL) benshi bavugaga ko uko izitwara imbere y'amakipe nka Patriots BBC na REG BBC ari byo bizatanga ishusho y'uburyo izatwara muri iri rushanwa.

Nyuma yo gutsindwa inarushwa na Patriots BBC, igitutu cyarazamutse cyane.

Maz abajijwe uko ikipe imeze n'uko biteguye iri rushanwa, yabwiye ISIMBI ko ikipe ye iri mu bihe bigoye kubera shampiyona y'u Rwanda na BAL yabaye indirimbo.

Ati "Ndakeka ikipe yacu iri mu bihe bigoye kubera Shampiyona y'u Rwanda na BAL, buri wese aba avuga BAL, BAL, BAL. Ntabwo dushyize umutima cyane kuri shampiyona, turareba cyane BAL."

Yakomeje avuga ko kuba muri shampiyona batameze neza cyane nta kibazo kirimo kuko bitwaye neza mu mikino ya gicuti.

Ati "Ntabwo tumeze neza muri shampiyona y'u Rwanda ni mu gihe twakinnye neza mu mikino ya gicuti, navuga ko tudashyize cyane umutima kuri shampiyona y'u Rwanda, Patriots na REG ni amakipe meza cyane, yombi twakinnye na yo turi abanyamahirwe kuba dutsinze uyu mukino."

Yasabye abafana b'iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu gutuza kuko mu byumweru 6 bazahinyuza buri umwe ushidikanya kuri APR BBC.

Ati "Abafana nababwira ko tumeze neza, muri ibi byumweru 6 tugomba kwereka buri umwe uburyo tumezemo neza."

Maz Trakh yakomeje avuga ko kuba baratakaje umukinnyi nka Dixon bagiye kwitoza ibindi bakazabireba nyuma, gusa yavuze ko mu kwezi gutaha kwa Kane hari undi mukinnyi bazakira uzabafasha muri BAL.

Mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino yo mu gace ka Sahara kazakinira muri Sénégal kuva tariki ya 4 kugeza 12 Gicurasi 2024 bashaka itike ya ¼ cya BAL izabera mu Rwanda muri Kigali Arena, yemeje ko bagiye gukina imikino ya gicuti myinshi.

APR iri mu itsinda rimwe na AS Dounes yo muri Sénégal, US Monastir yo muri Tunisia na Rivers Hoopers yo muri Nigeria, kugira ngo izakine 1/2 birasaba ko izasoza mu makipe 2 ya mbere.

Maz Trakh utoza APR BBC yavuze ko vuba bazahinyuza abatabemera



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/indirimbo-yabaye-bal-bal-bal-tugiye-guhinyuza-buri-umwe-udushidikanyaho-umutoza-wa-apr

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)