Indyarya yahuye n'indyamirizi cyangwa 'Gutsim... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo gucana inyuma ubu kubishakira ibimenyetso bisaba ya minsi 40 y'umujura uretse ko hari n'abayikuba kabiri bitewe na mayeri bakoresheje kandi ubuzima bugakomeza nkaho ntacyabaye.

Mbere wasangaga abagabo aribo bakunze guca inyuma abagore babo gusa kuri ubu usigaye usanga n'abagore basigaye babaca inyuma ndetse igitangaje ni uko bakoresha amayeri nk'ay'abagabo bakoresha kugirango babihishe. Ni ukuvuga ngo babigiyeho.

Urebye hanze aha, abashakanye babanye neza mu munezero, bizerana, badacana inyuma ni bake cyane ugereranije n'ingo zihoramo intonganya kubera ibi bibazo by'ubuhehesi.

Hari abagabo bashimwa n'abagore babo kuko babakunda cyane ntibabace inyuma, mu gihe abagabo nabo bashimagiza abagore babo babita ba mutima w'urugo kuko babaziho kwitonda no kutajya mu bandi bagabo nyamara gusa siko kuri. Usanga ahubwo hari abacana inyuma mu ibanga aho mugenzi we adashobora no kubikeka ku buryo no kumufatira mu cyuho byamusaba igihe kinini.

Uzumva hari abakoresha imvugo zubu ngo ''Gutsimba byubahwe!'', aha icyo baba bashaka kumvikanisha ni uko abashakanye cyangwa se abakundanye bakora amafuti arimo no gucana inyuma, bakayakora mu buryo bw'ibanga rikomeye ku buryo batabifatirwamo ndetse bakabikora n'igihe kinini nyamara abo bashakanye babafata nk'inyangamugayo.

Kuba abashakanye basigaye barashyize ibyo gucana inyuma mu isura nshya, babikesha amayeri bakoresha atuma batabifatirwamo. Hari ingero zihari z'amayeri bakoresha:

* Ku bagabo bafite ingo babaswe n'ingeso y'ubuhehesi ituma baca inyuma abagore babo dore amwe mu mayeri bakoresha:

-Ubu ntamugabo uca inyuma umugore we ngo apfe kujya kubikorera muri 'Hoteli' cyangwa 'Lodge', ahubwo ubu usigaye usanga babikorera ahandi. 

-Iyo umugabo yabonye inkumi atereta ikamwemera, usanga akora ibishoboka byose ngo bajye baryamana mu ibanga ntawe ubimenye cyane cyane umugore. Aha usanga ahitamo kumushakira inzu nziza akayimwishyurira buri kwezi maze nawe akajya aza kuyimusangamo uko abyifuza nta nkomyi.

-Hari abagabo bahitamo gufata umukobwa baryamana bakamuha akazi aho bakorera (aha ababikora n'ibabandi bafite kompanyi runaka bayobora), maze bakabona uburyo bwiza bazajya bibeta ndetse n'umugore yabakeka cyangwa undi muntu bakamubwirako baba bari mu kazi.

-Ikindi kintu kidasanzwe ni uko umugabo afata umusore  w'inshuti ye akamukodeshereza inzu  nziza ,agashyiramo buri kimwe cyose  ku buryo  umukobwa aza  nk'uje gusura wa musore ariko mu by'ukuri  ari uwa wa mugabo ku buryo n'ababona  yinjiye muri iyi nzu  batabitindaho.

Ngo  hari  igihe iyi nzu ishobora gukodeshwa n'abagabo barenze umwe , bose bakajya bazana abakobwa mu bihe bitandukanye  bitwikiriye  isura y'ubucuti na wa musore uyibamo.

Uwaduhaye ubuhamya,yavuze ko  uyu musore ukodesherezwa inzu ahanini usanga ari uwa hafi ku buryo  niyo umugore yumvise ko  barikumwe yumva ko atekanye.

Ngo ni ibintu bikorwa n'impande zombi kuko hari n'abagore usanga bakodeshereza abakobwa amazu mesa , bazajya bizaniramo abasore ku buryo nta wagira icyo akeka ahubwo byitirirwa urungano.

Kuri iyi ngingo no n'iyo bagiye kurya ubuzima bikorwa bitwikiriye umutaka w'ubucuti ku buryo umuntu ubabonye  atagira ikindi akeka kuko usanga  barikumwe n'urungano.

-Hari kandi n'abagabo badatinya gufata aba bakobwa bakabereka abagore babo bavuga bati: 'Uyu mwana namuhaye akazi ndikumufasha' ku buryo umugore yumva ntakibazo kirimo ndetse ntanabakeke nyamara ko iyo bageze hirya bikorera ibyabo.

*Ku bagore nabo basigaye barize amayeri bayakuye ku bagabo babo:

-Urebye mu bagore bafite ingeso yo guca inyuma abagabo babo, usanga nabo amayeri bakoresha asa nk'aya bagabo.

-Umugore wifitiye umusore bakorana ayo mabi, akenshi uzasanga nawe yaramushakiye inzu nziza yo kubamo ayimwishyurira, amumenyera buri kimwe cyose, ku buryo n'uwabakeka ahita avuga ko uwo musore ari uwo mu muryango afasha.

-Uzasanga aba bagore bahora mu ngendo z'akazi zidashira, aho afata nk'iminsi ibiri cyangwa itatu atari mu rugo yasize abwiye umugabo ko agiye mu rugendo rw'akazi, nyamara yifatiye wa musore amujyanye ahantu runaka nko 'ku mazi' bakaba barya ubuzima. Ibi kandi babikora kuko babibonye ku bagabo kuko nibo bakunze gukoresha aya mayeri.

-Hari kandi abagore baca inyuma abagabo babo bishakira ifaranga. Aha uzasanga baryamana n'abagabo bakize cyane ku buryo babaha ku mafaranga ndetse aya mafaranga akayatahana akayatungisha urugo yewe akayahaho n'umugabo we utaba uzi aho yaturutse.

-Bamwe mu bagore bitwaza akazi bagaca inyuma abagabo babo, aho ashobora kuryamana n'umukuriye mu kazi akurikiye 'Promotion', cyangwa se akaryamana n'uwamwemereye akazi keza gahemba menshi. Si ibanga ko bamwe mu bagore n'abakobwa bafite akazi keza babikesha iyi myitwarire.

Iyo rero abantu bavuze ngo ''Indyarya yahuye n'indyamirizi ' baba bashatse kuvuga ko abashakanye cyangwa abakundana buri umwe afite amayeri akoresha ntafatirwe mu cyuho cyo gucana inyuma. Ni ukuvuga ngo bacana inyuma bose kandi ntihagire ubifatiramo undi, ku buryo n'ubifatiwemo ntangaruka nyinshi bimugiraho kuko na mugenzi we ubimufatiyemo nawe nibyo akora!

Ibi ariko ntibigarukira ku bashakanye kuko no mu bakundana batarabana cyane cyane urubyiruko nabo bafite amayeri menshi bakoresha bacana inyuma. Usanga abasore batereta abakobwa benshi icyarimwe (gutendeka) ku buryo iyo ari imbere y'uwo akunda atapfa kumubwira ibyo kuryamana kuko aba yabikoze mu bandi.

-Ibi kandi n'abakobwa barabikora aho usanga afite abasore batandukanye bamutereta ku buryo ibyo gucana inyuma babiciye amazi ndetse basigaye babifata nk'ibisanzwe.

-Byumwihariko bamwe mu bakobwa basigaye baca inyuma abakunzi babo bakiryamanira n'ababandi bita inshuti magara bahibye utuzina nka 'Besto', 'Rutwe', 'My Bro'n'andi menshi babahamagara ku buryo umukunzi adashobora gukeka ko umuntu yita 'Rutwe' ariwe baryamana cyangwa ko umuntu afata nk'umuvandimwe we ariwe baryamana bihishe.

-Ibi kandi n'abasore barabikora kuko usanga nabo bafite inshuti magara z'abakobwa biganye, bakuranye cyangwa bakorana usanga baryamana mu ibanga rikomeye nyamara yagera imbere y'umukobwa bakundana ati :Çherie uyu mukobwa ni umwana twakuranye mufata nka Sister wanjye'.

Amayeri akoreshwa hagati y'abashakanye n'abakundana bacana inyuma ni menshi cyane ndetse uko bwije n'uko bukeye haduka n'andi mayeri, niyo mpamvu usanga benshi bavuga ko ntarukundo rw'ukuri rukibaho cyangwa urugo rwubakiye ku kwizerana n'urukundo, aribyo bahuza no kuvuga ngo 'Indyarya yahuye n'indyamirizi' cyangwa ngo 'Gutsimba byubahwe' kuko bose babanye babeshyana. 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/140791/indyarya-yahuye-nindyamirizi-cyangwa-gutsimba-byubahwe-ibitavugwa-ku-gucana-inyuma-mu-isur-140791.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)