Babitangaje mu ishimwe ry'urwibutso bari bafite mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2024, nyuma yo gukora igitaramo cy'amateka bise 'Inkuru ya 30'.
Ni igitaramo cyahuje ibihumbi by'abantu barimo na Perezida Kagame na Madamu bakiranwe urugwiro n'akaruru k'ibyishimo bakigera muri BK Arena.
Bamwe mu majwi bagiye bahanika bumvikanisha ko biteguye kugira uruhare mu matora ateganyijwe bakongera gutora Perezida Kagame.
Mu ijambo rye, Umuhuzabikorwa w'Umuryango w'Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwego rw'Igihugu, Mudahemuka Audace yashimye buri wese wifatanyije n'itorero Inyamibwa muri iki gitaramo 'Inkuru ya 30'.
Yavuze ko cyari cyateguwe na AERG babinyujije mu itorero ryayo Inyamibwa. Kandi bagikoze bagamije 'kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho rw'imyaka 30 ishize'.
Ati 'Kandi ni igitaramo kigamije nanone kudufasha gukomeza gushimira cyane Inkotanyi zafashe iya mbere zigatera intambwe zikaza kubohora Igihugu. Ndetse zihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.'
Uyu muyobozi yavuze ko iki gitaramo cyabaye umwanya mwiza wo gushimira Perezida Kagame ku bwo kwifatanya n'abo, kandi bamushimira kuba yarafashe iya mbere mu Ingabo zahoboye Igihugu kandi zigahagarika Jenoside.
Ati 'Ni umwanya mwiza kandi wo kumushimira aho agejeje u Rwanda, aho agejeje atuyobora, ubuyobozi bwiza, aho tugeze twubaka Igihugu aturangaje imbere.'
Iki gitaramo cyari kigizwe n'indirimbo n'imbyino byagaragaje urugendo rw'igihe Abanyarwanda bari bakiri umwe, abavuye ishyanga bakiyemeza kubohora u Rwanda, abahejejwe ishyanga n'abaje gufata umwanzuro wo kubohora u Rwanda.
Mu mukino w'isaha n'iminota 30 berekana neza aho u Rwanda rugeze, Mudahemuka Audace yavuze ko iki gitaramo gikwiye kubera umwanya mwiza urubyiruko ndetse n'Abanyarwanda muri rusange 'uruhare rwacu mu gukomeza gusigasira ibyagezweho ndetse tunarushaho kubyagura dushingiye ku cyerekezo Intore izurusha intambwe yaduhaye aricyo 2050'.
Mudahemuka Audace yavuze ko Itorero Inyamibwa ari umusaruro w'ubutwari bw'Inkotanyi, ari nayo mpamvu banze guheranwa n'agahinda, ahubwo biyemeza kongera ubumwe no gushinga itorero mu rwego rwo kudaheranwa n'amateka ashaririye banyuzemo.
Iri torero ryashinzwe mu 1998, hagamijwe kugirango Abanyamuryango basusuruke, kandi bubake ubudaheranwa. Ati 'Murabona y'uko rimaze kugera ahashimishije.'
Mudahemuka yavuze ko bishimiye ubwitabire bw'iki gitaramo, kandi baciye agahigo ko kuba itorero rya mbere ryakoreye igitaramo muri BK Arena. Ati 'Nibwo bwa mbere habaye igitaramo cy'umuco kikitabirwa muri ubu buryo.'
Uyu muyobozi yavuze ko byumwihariko bashima Perezida Kagame. Ati 'Twishimye cyane y'uko yaje kubana natwe muri iki gitaramo cy'inkuru ya 30. Twishimiye cyane uburyo atuba hafi, twishimiye cyane uburyo atuyoboye nk'Abanyarwanda, turabimushimiye'.
Yakomeje avuga ko nk'Inyamibwa kandi nk'urubyiruko ndetse n'Abanyarwanda muri rusange nubwo 'dutarama twagirango tumubwire ko n'ubwo dukomeje gutarama ariko turakomeza kuzirikana cyane ko hari indi nkuru itagira uko isa yo ku wa 15 Nyakanga muri uyu mwaka.'
Akomeza ati 'Mu mutubwirire muti urubyiruko ndetse n'Abanyarwanda, turiteguye kandi turi kumwe nawe.'Â
Inkuru bifitanye isano: Perezida Kagame na Madamu mu bitabiriye igitaramo 'Inkuru ya 30' cy'Inyamibwa
Itorero Inyamibwa ryashimiye Perezida Kagame witabiriye igitaramo bateguye bise 'Inkuru ya 30'
ÂPerezida Kagame ari kumwe na Madamu bari muri BK Arena mu gitaramo cy'Itorero InyamibwaÂ
Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw'Igihugu, Mudahemuka yavuze ko bakozwe ku mutima no kuba Perezida Kagame na Madamu babashyigikiye muri iki gitaramo
Inyamibwa babwiye Perezida Kagame ko bazirikana itariki ya 15 Nyakanga uyu mwaka izaberaho amatora y'Umukuru w'Igihugu
PEREZIDA KAGAME NA MADAMU BAKIRANWE URUGWIRO N'ABITABIRIYE IGITARAMO 'INKURU YA 30'
">Â
INYAMIBWA ZARIRIMBYE INDIRIMBO 'NDANDAMBARA' YAMAMAYE CYANE
">Â
Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo 'Inkuru ya 30' cy'Itorero InyamibwaÂ
AMAFOTO: Serge Ngabo&Freddy Rwigema- InyaRwanda.com